Imbuga nkoranyambaga zikomeje guhindurira ubuzima benshi binyuze mu buryo bunyuranye burimo kwamamaza ariko n'ayo bishyurwa nazo ubwazo bitewe n’ababakurikira bijyanirana n'ibyo bakora TikTok nayo ikaba itarasigaye inyuma.
Uko isi igenda itera imbere mu ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga bigenda birushaho guha imbaraga n’ubushobozi ababikoresha neza biganjemo urubyiruko.
Ubu tukaba tugiye kurebera hamwe uko byifashe kuri Tik
Tok aho benshi mu bakoresha uru rubuga basarura akayabo mu mashusho yo kubyina
kuririmba n’ibindi.
Muri uyu mwaka wa 2024 hakaba ariko hari abaza imbere
kurusha abandi bamaze kwigwizaho za Miliyoni babikesha uru rubuga rwa Tik Tok abanyarwanda nabo bakomeje gukoresha byo ku rwego rwo hejuru.
1.Charli D’Amelio
Yinjiza: Ibihumbi 100 by’amadorali kuri buri kintu
anyujije kuri uru rubuga
Ku myaka 19, yashyize hanze amashusho ya mbere muri 2019, bitewe n’amashusho adasanzwe ashyira hanze ari kubyina, uyu mukobwa yatangiye
kujya atumirwa mu birori bikomeye mu mijyi irimo New York, bidatinze n’umuvandimwe
we batangiye kugaragara mu biganiro bikomeye kuri televiziyo.
2.Addison Rae
Yinjiza: Ibihumbi 80 by’amadorali kuri buri kintu anyujije
kuri uru rubuga
Rae afite abiyemeje kumukurikirana barenga Miliyoni 80
kuri Tik Tok gusa bitewe n’amafaranga yabonye yakuraga kuri uru rubuga, yahagaritse amasomo ya Kaminuza akomeza kujya akora amashusho menshi arimo
urwenya n’ibindi asangiza abamukurikira.
Bidatinze yahise agirwa umuvugizi w’ikompanyi rurangiranwa
y’imyenda, anatangira ikiganiro ahuriramo na Mama we, Sheri Nicole kitwa ‘Mama
Knows Best’ anatangira gukina filimi aho ari muri ‘She’s All That’.
3. Khabane Lame
Yinjiza: Ibihumbi 92 by’amadorali kuri buri kintu anyujije
kuri uru rubuga
Lame uzwi nka Khaby Lame yamamaye cyane ku rubuga rwa Tik
Tok kubera amashusho ashyira hanze arimo ubuhanga bwinshi afite inkomoko muri Senegal, amaze gusohoka inshuro zitari nkeya muri Forbes.
4.Burak Ozdemir
Yinjiza: Ibihumbi 66 by’amadorali kuri buri kintu anyujije
kuri uru rubuga
Burak uzwi nka CZN uretse kuba amaze gushinga imizi mu
bakoresha Tik Tok ariko ni umuhanga mu guteka, afite resitora mu mijyi itandukanye
nka Taksim, Aksaray, Etiler, Dubai na Tajikistan. Ubuhanga bwe mu guteka akaba
aribwo yifashishije atangira gukoresha uru rubuga rumaze kumugeza ku kayabo.
5.Dixie D’Amelio
Yinjiza: Ibihumbi 30 by’amadorali kuri buri kintu anyujije
kuri uru rubuga
Dixie avukana na Charli, akurikirwa n'abagera kuri Miliyoni
56.4, amaze kugira kompanyi zitari nkeya zimwitabaza mu bikorwa byo kwamamaza
ziganjemo izitunganya imyenda n’ibikoresho by’ubwiza, ibintu asangiza
abamukurikira bikaba byibanda ku muziki.
6.Bella Poarch
Yinjiza: Ibihumbi 30 by’amadorali kuri buri kintu anyujije
kuri uru rubuga
Poarch yamamaye cyane guhera muri 2020, afite abamukurikira
bagera kuri Miliyoni 92, ari mu binjiza menshi kuri buri kintu asangije
abamukurikira ndetse byitezwe ko mu gihe
kitari icya kure ashobora kuzayobora urutonde rw'abatunze agatubutse bakesha uru
rubuga.
7.Baby Ariel
Yinjiza: Ibihumbi 32 by’amadorali kuri buri kintu anyujije
kuri uru rubuga
Ariel akurikirwa n’abarenga Miliyoni 36, abamukurikira
bakunda uburyo akora ibintu uretse kuri uru rubuga no kuzindi zirimo YouTube,
X, Instagram n'ahandi naho arakuzwe cyane.
8.Zach King
Yinjiza: Ibihumbi 41 by’amadorali kuri buri kintu anyujije
kuri uru rubuga
Zach yatangiye gushyira amashusho hanze ku rubuga rwa YouTube
muri 2008 byanamuheshe ibihembo bitandukanye nka YouTube NextUp 2013 atangira
no kujya ayobora ibiganiro na filimi ntoya zitandukanye.
Mu nyuma yaje kuba ikindi kintu mu birebana n’urubuga rwa
TikTok, umutungo we ubarirwa hagati ya Miliyoni 3 z’amadorali kugera kuri 13 z’amadorali.
Abo twagarutseho muri iyi nkuru ni abafite agatubutse
kugeza ubu kandi binjiza menshi kuri buri kintu basangije ababakurikira kuri
TikTok, bakaba bafatirwaho uregero n’abatari bake ndetse uru rubuga rwabagize
ibyamamare.
TANGA IGITECYEREZO