Umuhanzi uzwi cyane mu ndirimbo zubakiye ku ngingo y’urukundo, Rugamba Yverry, wamenye nka Yverry, yatangaje ko agiye gukorera igitaramo mu gihugu cya Canada, aho azanafatira amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze mu rwego rwo kwagura urugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Uyu muhanzi
wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Nk’uko njya mbirota’ aritegura guhagurika ku
kibuga cy’indege Mpuzahanga cya Kigali, tariki 24 Mata 2024 cya yerekeza muri
Canada mu rugendo ruzamara ibyumweru bibiri muri kiriya gihugu.
Ni ubwa
mbere agiye gutaramira muri Canada, ndetse ni ku nshuro ya kabiri agiye
gutaramira hanze y’u Rwanda, kuko yaherukaga gutaramira mu Uganda, igihugu
gihereraye mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Imyaka ine
ishize ari mu muziki, uyu muhanzi yaranzwe no gushyira hanze indirimbo zakunzwe
mu buryo bukomeye, kandi mu 2022 yakoze igitaramo cye bwite cyabereye muri Kigali
Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Yabwiye
InyaRwanda, ko ibyaranze urugendo rwe mu gihe iriya myaka ishize ari byo byatumye
atumirwa muri Canada. Ati “Ni igitaramo ngiye kuhakorera ku nshuro yanjye ya
mbere, kandi ntewe ishema no kuba abanyarwanda n’abandi bahatuye barahisemo ko
njya kubataramira. Nditeguye rero mu buryo bwose kugirango nzatange ibyishimo.”
Yverry
yavuze ko uretse gutaramira muri Canada, azaririmba no mu bukwe bubiri bw’abanyarwanda
batuye muri kiriya gihugu bamutumiye hagati ya tariki 10 na 20 Gicurasi 2024.
Ati “Urumva
indirimbo zanjye nyinshi zubakiye ku marangamutima y’urukundo, kandi buriya
akazi kenshi nkora mu Rwanda harimo no kuririmba mu bukwe. Ni akazi ukora
kenshi mu kwezi n’ubwo abantu bashobora kutakubona bakibaza ngo ahugiye mu
biki. Rero, nagiriwe umugisha wo kuririmba mu bukwe kenshi, byanatumye
abazakora ubukwe muri Canada bifuza ko nazabataramira.”
Uyu mugabo
avuga ko urugendo azakorera muri Canada, yateguye uburyo azarubyaza umusaruro,
kuko ashaka kuzahafatira amashusho y’indirimbo ze nshya.
Yverry
avuga ko afite indirimbo nyinshi yafatiye amajwi (Audio) ndetse harimo n’izo
yafatiye amashusho azagenda ashyira hanze mu bihe bitandukanye.
Ati “Ntabwo
wagera muri gihugu nkakiriya ngo uhave utahakoreye ibikorwa byawe bya muzika.
Rero, namaze kuvugana na Producer tuzakorana.”
Kugeza ubu
abamutumiye muri iki gihe bamaze kuvugana nawe, ndetse mu gihe kiri imbere
bazashyira hanze impapuro zamamaza iki gitaramo n’ibiciro byo kwinjira.
Yverry
yaherukaga gusohora indirimbo 'Over' imaze amezi atatu igiye hanze, anafite
indirimbo yise 'Njyenyine' yakoranye na Butera Knowless.
Ni
indirimbo zabanjirijwe na 'Inshuti yanjye' yahimbiye umugore we, 'Ibyisi'
ihimbaza Imana yakoranye na Serugo Jacque, 'Ibara', 'Uragiye' n'izindi.
Canada
agiye gukoreramo igitaramo iri mu bihugu biherereye mu Majyaruguru ya Amerika.
Ni igihugu gituwe n’abantu bo ku migabane itandukanye, ku buryo imibare
igaragaza ko gituwe na Roho Miliyoni 40. Umujyi Mukuru wa Canada ni Ottawa,
ariko bafite indi mijyi izwi nka Montreal ndetse na Vancouver.
Imibare
igaragaza ko umuntu umwe ku banya-Canada bane yagiye muri iki gihugu
nk’umwimukira, umubare munini mu bihugu bigize ihuriro y’ibihugu birindwi
bikize ku Isi (G7). Nko mu 2021, iki gihugu cyakiriye impunzi 20,428.
Yverry si
we muhanzi wa mbere wo mu Rwanda ugiye gutaramira muri Canada, kuko abarimo
Mugisha Benjamin [The Ben], Kenny Sol, Christopher, Nel Ngabo n’abandi
barahataramiye.
Yverry
yatangaje ko agiye gukorera igitaramo muri Canada ku butumire bw’abanyarwanda
bahatuye
Yverry
yavuze ko azaririmba mu bukwe bubiri bw’abanyarwanda n’inshuti z’abo
Yverry yavuze ko azava muri Canada afashe amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘OVER’ YA YVERRY
KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YVERRY YAKORANYE NA KNOWLESS
TANGA IGITECYEREZO