Kigali

MU MAFOTO 100: Ibihe by'ingenzi byaranze umukino wa Rayon Sports na Bugesera FC

Yanditswe na: Ngabo Serge
Taliki:18/04/2024 17:58
0


Umukino ubanza w'Igikombe cy'Amahoro wahuje Rayon Sports na Bugesera FC muri 1/2, Bugesera FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 kuri Kigali Pele Stadium.



Ku mugoroba w'uyu wa kabiri 17 Mata Rayon Sports yari yakiriye Bugesera FC mu gikombe cy'Amahoro muri 1/2. Mu mukino ubanza Rayon Sports yari yasezereye Vision FC naho Bugesera FC yasezereye Mukura VS muri 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro.

Mbere y'umukino, amahirwe menshi yahabwaga Rayon Sports ko itsinda Bugesera FC, ariko si ko byagenze kuko ku munota wa 27 ikipe ya Bugesera FC itazuyaje yafunguye amazamu ku gitego cya Ssentongo Forouk.

Nk'uko bisanzwe, abafana bari bitabiriye ku bwinshi, gusa batashye bababaye cyane, ariko ntibabura byose binywera Skol izwiho kugira icyanga cyinshi. Umukino wo kwishyura uteganyijweko kuwa Kabiri w'icyumweru gitaha mu Bugesera.

Rayon Sports ubwo yakoraga imyitozo ya nyuma yo kwishyushya ngo icakirane na Bugesera FC


Bugesera FC ubwo nayo yakoraga imyitozo yo kwishyushya mbere y'uko umukino utangıra

Abakinnyi 11 babanjemo mu ikipe ya Rayon Sports yakiriye umukino

Abakinnyi Bugesera FC 11 yahisemo gukoresha ku mukino yakiriwemo na Rayon Sports


Hoziyana Kennedy niwe wari kapiteni wa Bugesera FC


Rutahizamu wa Bugesera FC, Anni Elijah ufite ibitego 14 muri shampiyona kuri uyu mukino yabanje ku ntebe y'abasimbura


Umwataka watakita Rayon Sports ukomoga mu gihugu cya Uganda, Bhaale Charles, yashakishije igitego biranga, ba myugariro ba Bugesera FC bari bahagaze neza


Tuyisenge Arsene wari uri guca ku ruhande rw'iburyo yatakira Rayon Sports ba myugariro ba Bugesera bari bamubereye ibamba


Ku munota wa 27 gusa byari bihagije ngo Bugesera FC iterekemo igitego cya mbere cyatsinzwe na Ssentongo Forouk


Abakunzi ba Rayon Sports ndetse n'abayobozi ubwo biyumvishaga gutsindwa na Bugesera FC


Nsabimana Aimable, myugariro wa Rayon Sports ntako atagize ariko biranga


Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin ubwo yazamukanaga umupira ariko Hoziyana Kennedy wari Kapiteni wa Bugesera FC akamubera ibamba


Myugariro wa Bugesera FC Isingizwe Rodrigue wari wazengerejwe na Youssef Rharb yageze aho amutunga urutoti ngo "niwongera kuncenga ndakurambika hasi"

Haringingo utoza Bugesera FC nta gihunga yari afite


Umutoza wa Rayon Sports, Julien Matte ubwo yitegerezaza uko umukino wagendaga


Umuzamu wa Bugesera FC, Niyongira Patience, yari yakaniye uyu mukino dore ko yagiye akuramo imipira ikomeye


Tuyihimbaze na Dushimimana Olivie ubwo bazamukanaga umupira ariko bagasanga ba myugariro ba Rayon Sports bahagaze bwuma!


Ubwo Youssef Rharb yahushaga igitego, abari ku ntebe y'abasimbura, abakinnyi n'abatoza bahagurutse bazi ko igitego cyagiyemo!!


Abafana ba Rayon Sports bari bitabiriye ku bwinshi nk'ibisanzwe nubwo ikipe yabo itabashije kubona intsinzi, gusa ntacyo byari bibwiye bamwe mu bafana kuko barimo binywera ikinyobwa cya Skol

Kanda hano ubere andi mafoto yaranze umukino wahuje Rayon Sports na Bugesera FC

Amafoto: Ngabo Serge - InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND