Kigali

Uwabwiwe n’abaganga ko atazongera kugenda yambitswe ikamba ry'ubwiza aninjira mu bahatanira Miss England

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:18/04/2024 13:59
0


Mu Bwongereza umukobwa yaciye agahigo agirwa Nyampinga w’Umujyi wa Liverpool nyuma y’uko akoze impanuka ikomeye akavunika umugongo ku myaka icumi, abaganga bakanzura ko atazongera kubasha kugenda.



Ku myaka 10 gusa y’amavuko, ni bwo Charlotte Grant ufite imyaka 24 yakoze impanuka ikomeye ubwo yari ari mu byicungo by’abana, maze akavunika umugongo ku buryo byamuviriyemo no kutabasha kongera kugenda kuva icyo gihe agatangira kugendera mu kagare k’abafite ubumuga. 

Impuguke zikorera mu bitaro by’abana bya Alder Hey bya Liverpool nibo bari baramubwiye aya makuru ateye ubwoba ko bidashoboka ko yakongera kugenda. 

Charlotte ukomoka i Merseyside mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Bwongereza yahinyuje iby’abaganga bari baranzuye, yongera kugenda nyuma y’imyaka ibiri gusa nyuma yo gukorerwa ubugororangingo.

Kuri ubu, charlotte yamaze kugirwa umwamikazi w’ubwiza yambikwa ikamba rya Miss Liverpool nyuma yo kwitabira irushanwa ry’ubwiza ku nshuro ya mbere.

Ibi bisobanuye ko uyu mukobwa azahura n’abandi bakobwa 39 bazaba bahataniye kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Bwongereza mu birori by’ishiraniro bizaba mu kwezi gutaha.

Nyuma yo kwambikwa iri Kamba, uyu mukobwa usanzwe ukora ubucuruzi bw’ibirungo by’ubwiza akaba n’umunyamideli yagize ati: “Rwari urugendo rusobanuye byinshi, kuva ku kutabasha kugenda kugera ku gukora imyiyereko imbere y’abantu. Gusa bigenda byerekana ko hamwe no gukora cyane no kwiyemeza kuva ukiri muto ushobora gukora kandi ukagera kuri byinshi.”

Charlotte yari mu biruhuko i Dumfries, muri Otcosse ubwo yakoraga impanuka, ahatirwa guhagarika umwaka w’amashuri mu gihe yarwanaga no kongera gushobora kugenda. Yavuze ko nubwo yasohotse mu bitaro bamubwiye ko atazongera kugenda we yumvaga uko byagenda kose agomba kugenda kandi byaje gukunda abikesheje ubugororangingo yakorewe nubwo byatwaye igihe kirekire.

Igitangaje kandi gishimishije ni uko ubu Charlotte nawe ari umusiporutifu ukomeye, ukunda imikino itandukanye irimo n’uwo kwiruka. 

Yavuze ko ategerezanije amatsiko ijoro rizamurikirwamo Nyampinga w’u Bwongereza, yongeraho ko ashaka kugeza ubutumwa bwe ku Isi hose ko uko waba umeze kose ushobora kugera ku nsinzi. Yavuze ko icya mbere ari ubwiza bw’imbere n’ishyaka ryo kugera ku kintu runaka nk’uko nawe yumva ko ntacyo atabasha kugeraho.

Tariki ya 16-17 Gicurasi, Charlotte azahagararira Liverpool birori bisoza irushanwa rya Miss England bizabera kuri Grand Station i Wolverhampton.

Yavunitse mu myaka 10 gusa atangira kugendera mu kagare k'abafite ubumuga

Charlotte yambitswe ikamba rya Miss Liverpool kandi ari no mu bahataniye ikamba rya Miss England






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND