Ngabonziza Dominique uzwi nka Producer Dr. Nganji muri muzika yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ya kane yise “Kinyarwanda” yakoze yifashishijeho zimwe mu ndirimbo zimaze imyaka irenga 70 zifitwe na Leta y’u Budage bafatiye amajwi ubwo bari mu Rwanda mu bihe bitandukanye.
Ibi
bihangano ntibiriho amazina y’ababihanze, ndetse wumva ko ababikoze
bifashishije cyane ibikoresho byo hambere nk’umwirongi, umuduri, kandi
baririmbaga cyane ku buzima bw’icyo gihe mu murongo wo kumvikanisha umuco nyarwanda.
Biragoye
kubyumva ugahita umenya uwabiririmbye, kuko ntibigize bivuga amazina nk’uko
bigenda muri iki gihe, ariko bifite umwimerere kandi biryoheye amajwi.
Dr. Nganji
yabyifashishije kuri iyi Album mu bizwi nka ‘Sampling’, aho nibura mu ndirimbo
10 zigize iyi album humvikanaho ijwi ry’undi muntu uririmba, ariko bigoye
kumenya amazina y’uwo muntu.
Ni ibintu
yakoze mu rwego rwo guha agaciro ibihangano byo hambere, no kumvikanisha ko
umuziki w’u Rwanda wagize abahanzi bakomeye, ariko ko ibihangano by’abo byagiye
bitwarwa n’abanyamahanga babaga bari mu Rwanda. Ibi nibyo byatumye iyi Album
ayita ‘Kinyarwanda’ mu gusobanura umwihariko w’umuziki Nyarwanda.
Mu kiganiro
cyihariye na InyaRwanda, Dr. Nganji yavuze ko ubwo yabonaga ibi bihangano
by’abanyarwanda bifitwe n’u Budage, ari nabwo yagize igitekerezo cyo gukora iyi
Album mu gihe cy’imyaka ibiri ishize, kandi ayitezeho kuzakundwa.
Ati “Album
nayise ‘Kinyarwanda’ ahanini nashatse kugendera ku buryo twebwe dukora ibintu
byacu mu buryo bwa Kinyarwanda, dushobora kuba turi aba Producer ariko duhura
wenda n’ibikoresho bigezweho bitakoreshejwe mbere mu muziki.”
“Rero mu buryo tubikoresha nabyo tugendeye mu buryo bwacu bwa Kinyarwanda n’abahanzi twakoranye n’abo bagakora injyana yabo ariko mu buryo bw’abo bwa Kinyarwanda, ahanini n’icyo kintu nashatse kugaragaza niyo mpamvu nayise Kinyarwanda. Ntabwo nashatse kuvuga Ikinyarwanda nk’ururimi, ahubwo nashatse kuvuga uburyo dukora ibintu byacu bya Kinyarwanda.”
Ibihangano by’Abanyarwanda bifitwe n’u Budage byabaye imvano y’iyi
Album
‘Kinyarwanda’
ibaye Album ya kane uyu musore agiye gushyira hanze. Yaherukaga gushyira hanze Album
‘Dose’, ‘Afterdose’ ndetse na ‘OverdoseII’ yarayihurijeho abahanzi 21.
Album ye ya
Gatatu iriho abahanzi nka B-Threy, Bushali, Icenova, Angel Mutoni, White
Monkey, Bill Ruzima, Kaya Byinshi, Slum Drip, Nillan YNB, Bruce the First,
Amalon, Romeo Rapsatar, Iddo Wuld, Jawanzaa, Mvfasta, Ngaara, , NeeriWest, Dani
Kard, n’abandi.
Kuri Dr. Nganji yishimira umusaruro izi Album zatanze kandi ‘zanagaragaje abahanzi
benshi’ mu rugendo rw’umuziki. Ati “Navuga nka Overdose yariho abahanzi nka
Bushali na B-Threy kandi bahise bamenyekana cyane, hariho Kivumbi, Mike
Kayihura n’abandi.”
Avuga ko
muri rusange akora ziriya album za mbere, yari agamije kugaragaza abahanzi
bashya n’ubuhanga bw’abo mu rwego rwo kubamurikira sosiyete. Ati “Abenshi
byarabafashije cyane (Abahanzi), kubera ko iyo ukoze Album ikagira impinduka
uzana muri sosiyete, nicyo kintu cya mbere.”
Dr. Nganji
yavuze ko atangira gukora iyi Album atari yakabonye izina azayita, ahubwo
akimara kubona indirimbo z’abanyarwanda zifitwe n’u Budage ari bwo yagize
igitekerezo cy’izina ‘Kinyarwanda’ mu gusobanura uburyo abanyarwanda bafite
uburyo bakoramo ibintu byabo.
Yavuze ko
umuzingo w’izi ndirimbo yawuhawe na Eric 1 Key wari mu Budage akagera aho ibyo
bihangano bibitse. Ati “Hari inshuti yanjye bita Eric 1 Key yari yageze mu
Budage agera ku ndirimbo z’abanyarwanda Abadage bafashe aranyoherereza,
arambwira ati ‘ibi bintu byagufasha mu gukora indirimbo’.
Akomeza ati
‘Icyo gihe nahise ngira igitekerezo nshaka gukora injyana yacu ariko ngize icyo
gitekerezo nkuye ku ndirimbo zacu za cyera z’abanyarwanda bakoraga indirimbo
mbihuza rero n’uburyo nkora indirimbo zubakiye kuri iyo njyana. Ndavuga nti
reka nkore Album iri muri uwo murongo. Ahanini, uburyo ivuga nashatse
kugenderaho.”
Indirimbo
ziri kuri Album zikoze mu njyana ya Kinyatrap, nk’imwe mu njyana Green Freey
yagerageje guteza imbere kuva mu myaka icyenda ishize.
Yavuze ko
atari buri ndirimbo iri kuri Album ye izumvikanaho ibyo bihangano
by’abanyarwanda, ariko ko aho yagiye azifashisha biri mu murongo wo kongera
‘guha ubuzima icyo gihangano cyazimiye’. Ati “Hari aho twabikoresheje, kandi
byarafashije.”
Album ye
kane yitegura gushyira hanze tariki 22 Mata 2024, iriho indirimbo 'Inganji
(Intro)' yakoranye na Ngaara, 'Amanyarwanda' yakoranye na Karambizi, 'Imituku'
yakoranye na Redink, Icenova na Dr. Dace Murundi, 'Imisambi' yakroanye na
Karambizi, Kaya Byinshi, Icenova na Romeo Rapstar.
Hari kandi
'Intare' yakoranye na Neriwest na Romeo Rapstar, 'Ihoreze' yakoranye na Racine,
'Haya' yahuriyemo na Karambizi, 'Rwamajana' yakoranye na Kanyarwanda,
'Umurinzi' yahuriyemo na Romeo Rapstar, 'Ninde? na Icenova, 'Enyegeza' na
Bushali, 'Rwamakombe' na Zeo Trap ndetse na 'Kinyarwanda (Outro)' yakoranye na
B-Threy.
Nganji
avuga ko mu guhitamo abahanzi bakoranye, yashingiye ku buzima abanamo n’abo no
kuba buri umwe yiyambaje yaragaragaje ubushake.
Ni we
witunganyirije iyi Album mu gihe cy’imyaka ibiri, kandi atekereza ko nyuma yo
kuyishyira hanze ku mbuga zitandukanye zicuririzwaho umuziki, azatangira
urugendo rwo kuyikorera amashusho (Video).
Bimwe mu bihugu byatangiye gusubiza u Rwanda ibihangano by’abanyarwanda
Ku wa 29
Ukwakira 2021, Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda yashyikirije ibintu bigizwe
n'amajwi byafashwe kuva mu 1954 byari bibitswe mu nzu ndangamurage ya cyami iri
i Tervuren mu Bubiligi, byari bibitswe mu buryo bw'ikoranabuhanga.
Ambasade
y'u Bubiligi ivuga ko ari amajwi 4,096 arimo indirimbo, inkuru n'ibindi. Birimo
ibihangano by'abahanzi ba cyera byafashwe ahanini n'abakozi b'Ababiligi mu bice
bitandukanye by'igihugu, bigaragaza igihe byafatiwe n'ahantu byafatiwe mu
Rwanda.
Ubwo
yakiraga ibi bihangano, Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert
Masozera, yasabye abahanzi kubyifashisha bakavomaho inganzo.
Ati “Harimo
indirimbo dushaka ko abahanzi bavomamo impano zabo. Abahanzi b’ubu urabona ko
bagendaga bafata imico y’ahandi ariko twababaza bakatubwira bati muragira ngo
tuvane he ibyo tuvoma? Ibi ni ibintu bikomeye cyane.”
Ngabonziza
Dominique uzwi nka Dr. Nganji yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ‘Kinyarwanda’
Dr. Nganji
yavuze ko kuri iyi Album hariho ibihangano by’Abanyarwanda bibitswe n’u Budage
KANDA HANO WUMVE IMWE MU NDIRIMBO IRI MU ZIGIZE ALBUM YA GATATU YA DR. NGANJI
TANGA IGITECYEREZO