RFL
Kigali

Byagenda bite inkuru ibaye impamo Mvukiyehe Juvenal akayobora Police FC?

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:18/04/2024 9:34
0


Bikomeje kuvugwa ko Mvukiyehe Juvenal wamenyekanye ari muri Kiyovu Sports ashobora kugirwa Perezida wa Police FC.



Taliki 27 Nzeri 2020 ni bwo mu ikipe ya Kiyovu Sports habaye amatora y'abayobozi bayo bagombaga kuyiyobora mu gihe cy'imyaka 3. Mvukiyehe Juvenal ni we watowe ku mwanya wa Perezida ku kigero cya 100% dore ko yari awuriho wenyine.

Mu migabo n’imigambi ye yari yagize ati: "Mfite umushinga wo gutwara igikombe kandi mpamya ko tugeze kuri 70% w’ibyasabwaga ngo umushinga wacu ugerweho."

Ati: "Mfite gahunda kandi yo gushaka imitungo yatuma tubaho no mu bihe biri imbere, Kiyovu Sports ntizabe umutwaro ku zayiyobora, izabe ari ikipe ifite umutungo."

Benshi ntabwo bari bamuzi mu mupira w'amaguru w'u Rwanda ndetse hari n'abari bamwumvise bwa mbere. Haramutse hagize ukubwira ko yari afite binini amwitezeho yaba akubeshye cyane.

Nyuma yo gutorerwa kuba Perezida ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rukabiha umugisha, yatangiye urugendo rurerure rwo kugarurira ibyishimo abafana ba Kiyovu Sports basaga nk'aho batagifite ijambo dore ko nta n'imyaka 3 yari ishize barokotse kumanuka mu cyiciro cya 2 bamanuwe na mukeba Rayon Sports.

Ku ikubitiro yatangiye azana uwagombaga gutoza abakinnyi umenyereye shampiyona y'u Rwanda ndetse wanakiniye ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi" ariwe Karekezi Olivier.

Nyuma yakomereje ku kugura abakinnyi bakomeye, azana abarimo abarundi Bigirimana Abed na Nshimiyimana Ismael ‘Pitchou, Kimenyi Yves na Irambona Eric abakuye muri Rayon Sports, Ngendahimana Eric ndetse na Babuwa Samson.

Ntabwo byaje kugenda neza hagati ya Kiyovu Sports na Karekezi Olivier kuko baje gutandukana ashinjwa kwikura mu mwiherero w'ikipe nyuma gutsindwa na Rutsiro FC ubwo hakinwaga shampiyona y'amatsinda kubera COVID-19.

Uyu mwaka w'imikino waje kurangira muri rusange bitagenze neza kuri Mvukiyehe Juvenal n'ikipe y'Urucaca. 

Uyu mugabo ntabwo yigeze acika intege kubera ko mu mwaka wakurikiyeho yongeye kugura abandi bakinnyi barimo Emmanuel Okwi ndetse azana n'umutoza Haringingo.

Muri uyu mwaka w'imikino wa 2021-2022 ikipe ya Kiyovu Sports yitwaye neza, itsinda amakipe idasize Rayon Sports, gusa birangira itakarije igikombe kuri Espoir FC.

Mvukiyehe Juvenal yakomeje kwerekana ko koko hari umushinga yateguye wo gusubiza Urucaca igikombe cya shampiyona nyuma y'icyo yatwaye mu 1993.

Mu mwaka w'imikino wa 2022-2023 nabwo Kiyovu Sports yagarukanye imbaraga, itsinda amakipe arimo Rayon Sports na APR FC ndetse inayobora urutonde itangira gukoza imitwe y'intoki ku gikombe, gusa yongera gusubiramo amakosa igitakaza mu minsi ya nyuma itsinzwe na Sunrise FC.

Nubwo byagenze gutya ariko yari yegukanye igikombe cya Made in Rwanda Cup itsinze Rayon Sports n'ubundi yasaga nk'aho yamaze guhinduka umugore wayo.

Nyuma yo kongera gutakaza igikombe cya 2, byabaye nk'ibiteza ibibazo muri Kiyovu Sports, abakinnyi bari bakomeye bose barasezererwa bivugwa ko ari bo bagambaniye ikipe ntibatwara igikombe ndetse no mu buyobozi hatangira kuzamo ibibazo.

Mvukiyehe Juvenal utari ukiri Perezida wa Kiyovu Sports Association nyuma yo kuba Perezida wa Kiyovu Sports Company, iyi ikaba ari nayo yakurikiranaga inyungu za Kiyovu Sports umunsi ku munsi, yaje gukurwa kuri uyu mwanya na Ndorimana Jean François Regis mu mwaka ushize.

Uyu mugabo akimara kuva muri Kiyovu Sports yaje kugura ikipe yahoze yitwa Rugende FC ikina icyiciro cya kabiri gusa ayihindurira izina ayita Addax FC.

Kuri ubu Mvukiyehe Juvenal biravugwa ko ashobora kugirwa Perezida wa Police FC isanzwe imenyereweho kuyoborwa n'abari mu nshingano za Polisi y’u Rwanda cyangwa abazibayemo.

Mu gihe iyi nkuru yaba impamo byagenda gute?

1. Police FC yahinduka ikipe ikomeye. Niba wasomye neza iyi nkuru kuva ku ntangiriro cyangwa warakurikiranye Mvukiyehe Juvenal akigera muri Kiyovu Sports, ntabwo wabura kuba warabonye ko afite itandukaniro n'abandi bayobozi b'amakipe yo mu Rwanda.

Uyu mugabo wiberaga mu Bubiligi mbere yo kuza muri Kiyovu Sports mu bijyanye no kugura abakinnyi, yerekanye ko atajya apfa kwibeshya kandi burya ntibazakubeshye abakinnyi nibo nkingi ya mwamba kugira ngo ikipe ikomere.

Niwe waguze Bigirimana Abedi na Ismail Pitchou abakuye iwabo mu Burundi nta muntu ubazi kandi baje mu Rwanda berekana ko bakomeye ndetse ni bamwe mu bakinnyi Kiyovu Sports yagenderagaho.

Yanaguze abarimo Norodien Riyaad na Erisa Ssekisambu batari abakinnyi babi. Usibye kugura abakinnyi batazwi n'abafite amazina, yagaragaje ko aba abazi ndetse ko yanabaganiriza akabemeza kubera ko yaguze abarimo Umugande, Emmanuel Okwi na Shaiboub nubwo we byarangiye adakiniye Kiyovu Sports.

Kumenya kugura abakinnyi ni kimwe mu byihishe abayobora amakipe yo mu Rwanda kubera ko nk'ubu uramutse urebye Rayon Sports ni cyo kibazo ifite kugeza ubu. 

Bivuze ko Mvukiyehe Juvenal aramutse ageze muri Police FC yabagurira abakinnyi beza kandi bakomeye ntawe ubakoze mu mufuka nk'uko bijya bigenda ubundi amakipe bakararika.

2. Police FC yatangira kugira amakipe y'amakeba ndetse ikanagarukwaho cyane mu itangazamakuru 

Ubwo Mvukiyehe Juvenal yari muri Kiyovu Sports wabonaga iyi kipe yarungutse abakeba bashya barimo na Gasogi United. Iki nta kindi cyabiteraga ni uko uyu mugabo yakundaga gutangaza amagambo akomeye mbere ya buri mukino, bigatuma ikipe bagiye guhura nayo ikanira, Kiyovu Sports ikagarukwaho cyane mu itangazamakuru cyane.

Nta nubwo wakwibagirwa ijambo yazanye ryo 'Gutitiza umujyi' muri Kiyovu Sports, ibintu byatumaga igarukwaho cyane mu itangazamakuru hibazwa niba iri buwutigise koko.

3. Police FC yaba ikipe iharanira ibikombe

Mu gihe Mvukiyehe Juvenal yayobora Police FC, yaba ikipe iharanira ibikombe ndetse ikanabitwara. Igihe yari mu ikipe ya Kiyovu Sports yatanze ibimenyetso byo gutwara igikombe inshuro 2 nubwo byangaga mu minsi ya nyuma, gusa kimwe mu byabiteraga harimo n'ibibazo byo kubura amafaranga.

Ubwo bivuze ko aramutse agiye muri Police FC aho atazashaka amafaranga ngo ayabure ho igikombe cyaba gishoboka cyane.

4. Ni akunyu kaba kiyongereye mu mupira w'u Rwanda

Uko amakipe akomeye yiyongera muri shampiyona ni na ko uburyohe bw'umupira bwiyongera. Mu gihe Police FC yaba ikomeye, bikaba bizwi ko igomba guhangana na APR FC na Rayon Sports nk'uko byari bimeze kuri Kiyovu Sports igihe Mvukiyehe Juvenal yari akiyirimo, byatuma shampiyona yongera kuryoha.

Birasa nk'aho nta kipe zihari zo guhangana na APR FC kuko kuri ubu igiye gutwara igikombe cya shampiyona inshuro 5 yikurikiranya. Nubwo no mu myaka 2 ishize yagitwaye, gusa yabikoze yahangayitse, ibintu bituma shampiyona igera ku musozo ikiryoshye.

5.Police FC yagira abafana 

Kuba ikipe ya Police FC itayoborwa n'Umusivile nabyo biri mu bituma abaturage badapfa kuyiyumvamo cyane, gusa mu gihe Juvenal yaba ari we ugizwe umuyobozi wayo, abayikunda bakwiyongera cyane dore ko yaba inatsinda.

6.Igitutu cyakwiyongera ku bakinnyi ba Police FC 

Abazi neza Police FC bakubwira ko abakinnyi badashaka igitutu bitewe nuko nta muyobozi ubaza ngo ni ukubera iki mwatsinzwe kandi tubahembera ku gihe. Ku bakunda kujya kuri sitade, uyobora Police FC imikino yarebye muri uyu mwaka w'imikino wayibarira ku kiganza kimwe. 

Mu gihe yaba ari Mvukiyehe Juvenal yajya aba ari ku mikino myinshi kandi ibi bitera igitutu ku bakinnyi ndetse bakagira imbaraga bityo gutsinda bikaborohera.


Mvukiyehe Juvenal ari kuvugwa muri Police FC ko ashobora kuyibera Umuyobozi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND