Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda UPDF,Gen.Muhoozi Kainerugaba yakiriye i Kampala Ingabo z'u Rwanda ziyobowe na Major General Vincent Nyakarundi .
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Mata 2024, Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda UPDF yakiriye itsinda ry'Ingabo z'u Rwanda RDF i Kampala mu murwa mukuru wa Uganda .
Ibinyamakuru byo muri Uganda birimo Kampala Post byatangaje ko itsinda ry'abasirikare mu Ngabo z'u Rwanda riyobowe na Major General, Vincent Nyakarundi Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka ryakiriwe na General Kainerugaba Muhoozi Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda UPDF.
General Kainerugaba Muhoozi uherutse kugirwa Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda ntiyahwemye kugaragaza ko yifuza ubufatanye buhamye hagati ya Leta ya Uganda n'iy' u Rwanda.
Iryo tsinda ry'Ingabo z'u Rwanda ryakiriwe na General Kainerugaba Muhoozi ryari rigizwe n'abasirikare bakuru mu Ngabo z'u Rwanda RDF .
Ivomo: Kampala post.com
TANGA IGITECYEREZO