RFL
Kigali

Komisiyo y'Igihugu y'amatora yashyizeho uburyo bwo kwireba kuri lisiti y'itora hakoreshejwe ikoranabuhanga

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:17/04/2024 21:48
0


Komisiyo y'Igihugu y'amatora NEC yatangaje ko yashyizeho uburyo bworohereza abantu kureba ko bari kuri lisiti y'itora.



Ubwo uburyo kandi bushobora gufasha umuntu kuba yakwiyimura bigendeye ku hantu yari yarahisemo kuzatorera ariko akaba ashaka guhindura ku mpamvu zitandukanye.

Byakozwe hagamijwe kwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Kuri ubu komisiyo y'Igihugu y'amatora irimo kuvugurura lisiti y’itora, aho Abanyarwanda bose bagejeje imyaka yo gutora (ni ukuvuga abavutse mbere ya 2006) bahamagariwe kureba ko bari kuri lisiti y’itora cyangwa aho banditse ko bazatorera ariho koko bazatorera.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Komisiyo y'Igihugu y'amatora rigira riti ‘‘Byumwihariko abantu bimutse aho batoreraga barasabwa kwihutira kwiyandikisha aho ilisiti ikosorerwa kugira ngo babashe kwimurwa aho bifuza kuzatorera cyangwa bakiyimura bakoresheje telefoni.’’

Abakoresha  telefoni ngendanwa, bakanda *169# ubundi bagakurikiza amabwiriza, aho bareba aho bazatorera, bityo bakaba bagahitamo kwiyimura.

Ikarita y'itora izakoreshwa mu matora y'Abadepite yahujwe n'ay'u Mukuru w'Igihugu tariki ya 15 Nyakanga 2024.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND