Umuryango w’Abanyafurika biga muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza, watumiye Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016 nk’umushyitsi wihariye uzanatanga ikiganiro mu Nama ya Oxford Africa izaba hagati ya tariki 24 na 26 Gicurasi 2024.
Nk'uko Mutesi Jolly yabisangije ibihumbi by'abamukurikira, yagaragaje ko atewe ishema n’intambwe yateye anifashisha ijambo ry’Imana riri
mu Imigani agaragaza ko impano y’umuntu ari yo imuremera inzira.
Uyu mukobwa biteganijwe ko azatanga ikiganiro mu
Nama ya Oxford Africa iba buri mwaka, ikaba itegurwa n’Umuryango Mugari w’Abanyafurika
biga n'abize muri iyi Kaminuza.
Umuryango utegura iyi nama, watangijwe mu mwaka wa
1958. Nk'uko bigaragara mu butumire bwahawe Mutesi Jolly, yatumiwe nk’umushyitsi w’icyubahiro.
Abandi bazatanze ibiganiro muri iyi Nama barimo Perezida wa Ghana Nana Akufo Addo, Dr Donald Kaberuka wabaye Umunyamabanga wa Karindwi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere na Amina Mohamed Umunyamabanga wungirije w’Umuryango w’Abibumbye.
Byinshi byigirwa muri iyi Nama byitsa ku bateza imbere Afurika ikarushaho kuba nyabagendwa no kuba isoko y’ibisubizo.
Miss Mutesi Jolly w’imyaka 27, yavutse kuwa 15 Ugushyingo 1996, mu gace ka Kasese mu gihugu cya Uganda. Ni we bucura mu muryango w’abana 6; abakobwa 3 n’abahungu 3.
Yigiye amashuri y’incuke muri ‘Pickhill’. Amashuri abanza kuva mu wa mbere kugera mu wa gatanu yayigiye muri Hima. Amashuri yisumbuye yayasoreje muri King David mu Mujyi wa Kigali.
Kuwa 16 Mutarama 2020 ni bwo Miss Mutesi Jolly yasoje
amasomo ya Kaminuza muri ‘Makerere University’ ashyikirizwa impamyabumenyi ye.
Kuwa 27 Gashyantare 2016 Jolly Mutesi ni bwo yambitswe ikamba rya Miss Rwanda nyuma yo gutsinda abandi bakobwa bari bahanganye.
Yahagarariye u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza
ya Nyampinga w’isi mu 2016, ndetse bwari bwo bwa mbere u Rwanda
rwari rwitabiriye aya marushanwa ya Nyampinga w’isi ‘Miss World’.
Kuri ubu,
Mutesi ni Visi Perezida w’irushanwa rya ‘Miss East Africa Beauty Pageant’
ribera muri Tanzaniya, iriheruka ryitabiriwe n’ibihugu 17 birimo u Rwanda, Uganda,
Tanzania, Sudani y’Epfo, Kenya, Burundi, Ibirwa bya Komoro, Djibouti, Ethiopia,
Madagascar, Eritrea, Zambia, Zimbabwe, Malawi, Seychelles na Somalia.
TANGA IGITECYEREZO