RFL
Kigali

Igikombe cy'Amahoro: Bugesera FC yatunguranye itsinda Rayon Sports- AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:17/04/2024 15:06
0


Ikipe ya Bugesera FC yatunguranye itsinda Rayon Sports mu mukino ubanza wa 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.



Uko umukino wagenze umunota ku munota:

Umukino urangiye Bugesera FC itahabwaga amahirwe itsinze Rayon Sports igitego 1-0

90+5' Youssef Rharb arase amahirwe akomeye mu minota ya nyuma,uwitwa Iradukunda Pascal ahaye umupira mwiza Youssef Rharb ahagaze wenyine gusa arekura ishoti rinyura hejuru y'izamu kure

90+2' Umunyezamu wa Bugesera FC yabereye ibamba Rayon Sports bijyanye n'imipira ari gukuramo,Mvuyekure Emmanuel arekuye ishoti riremereye gusa arishyira muri koroneri

90+1' Hoziyana Kennedy wa Bugesera FC arekuye ishoti ashaka gutungura umuzamu gusa rinyura hejuru y'izamu

Umukino wongeweho iminota 7

84' Julien Mette utoza Rayon Sports akoze impinduka mu kibuga havamo Charles Bbale na Tuyisenge Arsene  hajyamo Iradukunda Pascal na Paul Gomis 

80' Cyubahiro Idarusi wa Bugesera FC arase igitego kidahushwa ku  umupira mwiza yarahawe na Iradukunda Djaroudi asigaranye n'umunyezamu gusa arekuye ishoti Khadime Ndiaye arikuramo

76' Abakinnyi ba Rayon Sports baburanye bashaka penariti ku mupira waruzamuwe na Tuyisenge Arsene maze Youssef Rharb ashyiraho umutwe ,myugariro wa Bugesera FC Ntakirutimana Theotime awukuraho gusa abasore ba Murera bo bakavuga ko yawukujeho intoki gusa umusifuzi arabareka

71' Haringingo utoza Bugesera FC akoze impinduka mu kibuga hajyamo Cyubahiro Idarusi asimbuye Tuyihimbaze Gilbert

69' Murera ikomeje gushaka igitego cyo kwishyura ,Youssef Rharb ahaye umupira Charles Bbale ari mu rubuga rw'amahina nawe awuhereza Muhire Kevin gusa atindaho gato cyane







64' Umunyezamu wa Bugesera FC,Niyongira Patience aryamye hasi nyuma yo kugongana na Nsabimana Aimable

61' Bugesera FC nayo ikoze impinduka mu kibuga havamo Stephen Bonney na Kaneza Augustin hajyamo Byiringiro Davide na  Muvunnyi Dan  

58' Rayon Sports ikoze impinduka mu kibuga havamo Iraguha Hadji na Ganijuru Ishimwe Elie hajyamo Youssef Rharb na Mucyo Didier Junior

55' Uwitwa Charles Bbale akomeje kubabaza abana ba Rayon Sports bari muri sitade,ahawe umupira mwiza na Tuyisenge Arsene asigaranye n'umunyezamu gusa ariko aho kuwutereka mu izamu ahubwo awumwihera mu ntoki

52' Rayon Sports irase uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira waruhinduwe na Serumogo Ally maze Charles Bbale ashyiraho umutwe gusa umunyezamu wa Bugesera FC aba ibamba awukuramo

50'  Bugesera FC ubu niyo irimo irakina neza ihererekanya ugereranyije na Rayon Sports 

46' Igice cya kabiri gitangiye Rayon Sports ihererekanya umupira gusa iri kubikorera mu rubuga rwayo

Igice cya mbere kirangiye Bugesera FC iyoboye n'igitego 1-0

45+2' Rayon Sports irase igitego kuri kufura yaritewe na Muhire Kevin maze Ngendagimana Eric ashyiraho umutwe umupira usanga Kanamugire Roger arekura ishoti gusa rinyura hepfo y'izamu gato cyane 

Igice cya mbere cyongeweho iminota 3

42' Bugesera FC yari yongeye guteza ibibazo imbere y'izamu rya Rayon Sports ku mupira Tuyihimbaze Gilbert yarahinduye imbere y'izamu gusa Khadime Ndiaye aratabara 

37' Charles Bbale akomeje kurata uburyo bw'inshi imbere y'izamu,abonye  umupira waruvuye muri kufura ahagaze wenyine  bishoboka ko yatera mu izamu gusa awugarura imbere y'izamu wifatirwa na bamyugariro ba Bugesera FC 

35' Tuyisenge Arsene agerageje kurekura ishoti ari inyuma y'urubuga rw'amahina gusa umunyezamu wa Bugesera FC arifata bitamugoye

31'Nyuma yo gutsindwa ikipe ya Rayon Sports iri mu rugendo rwo gushaka igitego cyo kwishyura, Serumogo Ally azamuye umupira mu rubuga rw'amahina maze Muhire Kevin ashyiraho umutwe gusa unyura hejuru y'izamu 




27' Ikipe ya Bugesera FC itakinnye ibintu byinshi ifunguye amazamu ku gitego cya Ssentongo Farouk

22' Rutahizamu wa Rayon Sports, Charles Bbale arase uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira Tuyisenge Arsene amuhinduriye maze aterekaho umutwe uhita ujya mu biganza by'umunyezamu 

20' Bugesera FC ibonye kufura nziza ku ikosa Mvuyekure Emmanuel akoreye Hoziyana Kennedy maze aba ari nawe uyiteta gusa umunyezamu wa Rayon Sports ayishyira muri koroneri 

17' Rayon Sports ikomeje gusatira ishaka igitego hakirikare, Muhire Kevin azamuye koroneri maze Eric Ngendagimana ashyira umutwe gusa umupira unyura hejuru y'izamu 

14' Rayon Sports ibonye kufura yariteretse ahantu heza itewe na Muhire Kevin umunyezamu wa Bugesera FC ayikuramo

13' Iraguha Hadji yarashatse gutungura umunyezamu wa Bugesera FC,Niyongira Patience arekura ishoti gusa arifata nta nkomyi







10' Abakinnyi ba Bugesera FC nabo batangiye kwinjira mu mukino nubwo kugera imbere y'izamu rya Rayon Sports biri kubagora

7' Bugesera FC yaribonye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira Tuyihimbaze Gilbert yarabonye gusa umunyezamu wa Rayon Sports, Khadime Ndiaye arasohoka arawumutanga

6' Ishimwe Ganijuru Elie ahinduye umupira usanga Charles Bbale arekura ishoti gusa myugariro wa Bugesera FC arishyira muri koroneri itagize icyo ibyara

4' abakinnyi b'ikipe ya Rayon Sports nibo bari guhererekanya gusa bari kubikorera mu kibuga hagati 

1' Ikipe ya Rayon Sports itangiye isatira ndetse inabona koroneri gusa ntiyagira ikivamo

Abakinnyi 11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga:

Niyongira Patience

Isingizwe Rodrigue 

Stephen Bonney

Ntakirutimana Theotime

Singirankabo Djaroudi

Kaneza Augustin

Hoziyana Kennedy

Ssentongo Farouk

Iradukunda Djaroudi

Tuyihimbaze Gilbert

Dushimimana Olivier


Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga:

Khadime Ndiaye

Nsabimana Aimable

Mvuyekure Emmanuel 

Kanamugire Roger

Ishimwe Ganijuru Elie 

Muhire Kevin

Serumogo Ali

Ngendagimana Eric 

Bbaale Charles

Iraguha Hadji

Tuyisenge Arsene 





Ikipe ya Rayon Sports yageze hano nyuma yo gusezera Vision FC muri 1/4 mu gihe Bugesera FC yo yari yasezereye Mukura VS 

Imibare yerekana ko iyi ari inshuro ya 4 aya makipe yombi agiye guhura muri iyi mikino y'igikombe cy', Amahoro. 

Umukino wa mbere wabahuje mu gikombe cy'Amahoro wabaye tariki ya 27/03/2013 hakaba hari muri 1/8 . Waje kurangira Bugesera FC yatozwaga na Banamwana Camarade isezereye Rayon Sports yatozwaga na Didier Gomes Da Rosa iyitsinze ibitego 2-1 umukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.

Iki gihe byateje impaka dore ko Bugesera FC yavuzweho gukoresha amarozi kugira ngo ibashe gutsinda kubera abafana ba Rayon Sports basanze inkoko y'isake mu mudoka y'iyi kipe.

Umukino wa Kabiri wabaye tariki ya 26/04/2022 ubwo hari muri 1/4 uza kurangira Rayon Sports itsinze Bugesera FC igitego kimwe ku busa, kikaba ari igitego cyatsinzwe na Musa Esenu.

Umukino wo kwishyura ari nawo wa gatatu wabaye Tariki ya 03/05/2022 kuri sitade y'akarere ka Bugesera, ukaba wararangiye Rayon Sports itsinze ku bitego 2-0 bya Musa Esenu na Willy Essomba Leandre Onana.


Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli n'umunyamabanga we Namenye Patrick bari kureba uyu mukino 


Julien Mette,yari yijeje abafana ba Rayon Sports igikombe cy'Amahoro gusa umukino wa ubanza yawutakaje

Abafana ba Rayon Sports bari baukereye



Rutahizamu wa Bugesera FC,Anni Elijah ufite ibitego 14 kugeza ubu muri shampiyona ntabwo yakinishijwe kuri uyu mukino 









Abakinnyi bishyushya mbere y'umukino 


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YEREKANA UKO UYU MUKINO WAGENZE

">

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze umukino wahuje Bugesera na Rayon Sports


AMAFOTO: Ngabo Serge -InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND