Ikipe ya Bugesera FC yatunguranye itsinda Rayon Sports mu mukino ubanza wa 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Uko umukino wagenze umunota ku munota:
Umukino urangiye Bugesera FC itahabwaga amahirwe itsinze Rayon Sports igitego 1-0
90+5' Youssef Rharb arase amahirwe akomeye mu minota ya nyuma,uwitwa Iradukunda Pascal ahaye umupira mwiza Youssef Rharb ahagaze wenyine gusa arekura ishoti rinyura hejuru y'izamu kure
90+2' Umunyezamu wa Bugesera FC yabereye ibamba Rayon Sports bijyanye n'imipira ari gukuramo,Mvuyekure Emmanuel arekuye ishoti riremereye gusa arishyira muri koroneri
90+1' Hoziyana Kennedy wa Bugesera FC arekuye ishoti ashaka gutungura umuzamu gusa rinyura hejuru y'izamu
Umukino wongeweho iminota 7
84' Julien Mette utoza Rayon Sports akoze impinduka mu kibuga havamo Charles Bbale na Tuyisenge Arsene hajyamo Iradukunda Pascal na Paul Gomis
80' Cyubahiro Idarusi wa Bugesera FC arase igitego kidahushwa ku umupira mwiza yarahawe na Iradukunda Djaroudi asigaranye n'umunyezamu gusa arekuye ishoti Khadime Ndiaye arikuramo
76' Abakinnyi ba Rayon Sports baburanye bashaka penariti ku mupira waruzamuwe na Tuyisenge Arsene maze Youssef Rharb ashyiraho umutwe ,myugariro wa Bugesera FC Ntakirutimana Theotime awukuraho gusa abasore ba Murera bo bakavuga ko yawukujeho intoki gusa umusifuzi arabareka
71' Haringingo utoza Bugesera FC akoze impinduka mu kibuga hajyamo Cyubahiro Idarusi asimbuye Tuyihimbaze Gilbert
69' Murera ikomeje gushaka igitego cyo kwishyura ,Youssef Rharb ahaye umupira Charles Bbale ari mu rubuga rw'amahina nawe awuhereza Muhire Kevin gusa atindaho gato cyane
64' Umunyezamu wa Bugesera FC,Niyongira Patience aryamye hasi nyuma yo kugongana na Nsabimana Aimable
61' Bugesera FC nayo ikoze impinduka mu kibuga havamo Stephen Bonney na Kaneza Augustin hajyamo Byiringiro Davide na Muvunnyi Dan
58' Rayon Sports ikoze impinduka mu kibuga havamo Iraguha Hadji na Ganijuru Ishimwe Elie hajyamo Youssef Rharb na Mucyo Didier Junior
55' Uwitwa Charles Bbale akomeje kubabaza abana ba Rayon Sports bari muri sitade,ahawe umupira mwiza na Tuyisenge Arsene asigaranye n'umunyezamu gusa ariko aho kuwutereka mu izamu ahubwo awumwihera mu ntoki
52' Rayon Sports irase uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira waruhinduwe na Serumogo Ally maze Charles Bbale ashyiraho umutwe gusa umunyezamu wa Bugesera FC aba ibamba awukuramo
50' Bugesera FC ubu niyo irimo irakina neza ihererekanya ugereranyije na Rayon Sports
46' Igice cya kabiri gitangiye Rayon Sports ihererekanya umupira gusa iri kubikorera mu rubuga rwayo
Igice cya mbere kirangiye Bugesera FC iyoboye n'igitego 1-0
45+2' Rayon Sports irase igitego kuri kufura yaritewe na Muhire Kevin maze Ngendagimana Eric ashyiraho umutwe umupira usanga Kanamugire Roger arekura ishoti gusa rinyura hepfo y'izamu gato cyane
Igice cya mbere cyongeweho iminota 3
42' Bugesera FC yari yongeye guteza ibibazo imbere y'izamu rya Rayon Sports ku mupira Tuyihimbaze Gilbert yarahinduye imbere y'izamu gusa Khadime Ndiaye aratabara
37' Charles Bbale akomeje kurata uburyo bw'inshi imbere y'izamu,abonye umupira waruvuye muri kufura ahagaze wenyine bishoboka ko yatera mu izamu gusa awugarura imbere y'izamu wifatirwa na bamyugariro ba Bugesera FC
35' Tuyisenge Arsene agerageje kurekura ishoti ari inyuma y'urubuga rw'amahina gusa umunyezamu wa Bugesera FC arifata bitamugoye
31'Nyuma yo gutsindwa ikipe ya Rayon Sports iri mu rugendo rwo gushaka igitego cyo kwishyura, Serumogo Ally azamuye umupira mu rubuga rw'amahina maze Muhire Kevin ashyiraho umutwe gusa unyura hejuru y'izamu
27' Ikipe ya Bugesera FC itakinnye ibintu byinshi ifunguye amazamu ku gitego cya Ssentongo Farouk
22' Rutahizamu wa Rayon Sports, Charles Bbale arase uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira Tuyisenge Arsene amuhinduriye maze aterekaho umutwe uhita ujya mu biganza by'umunyezamu
20' Bugesera FC ibonye kufura nziza ku ikosa Mvuyekure Emmanuel akoreye Hoziyana Kennedy maze aba ari nawe uyiteta gusa umunyezamu wa Rayon Sports ayishyira muri koroneri
17' Rayon Sports ikomeje gusatira ishaka igitego hakirikare, Muhire Kevin azamuye koroneri maze Eric Ngendagimana ashyira umutwe gusa umupira unyura hejuru y'izamu
14' Rayon Sports ibonye kufura yariteretse ahantu heza itewe na Muhire Kevin umunyezamu wa Bugesera FC ayikuramo
13' Iraguha Hadji yarashatse gutungura umunyezamu wa Bugesera FC,Niyongira Patience arekura ishoti gusa arifata nta nkomyi
10' Abakinnyi ba Bugesera FC nabo batangiye kwinjira mu mukino nubwo kugera imbere y'izamu rya Rayon Sports biri kubagora
7' Bugesera FC yaribonye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira Tuyihimbaze Gilbert yarabonye gusa umunyezamu wa Rayon Sports, Khadime Ndiaye arasohoka arawumutanga
6' Ishimwe Ganijuru Elie ahinduye umupira usanga Charles Bbale arekura ishoti gusa myugariro wa Bugesera FC arishyira muri koroneri itagize icyo ibyara
4' abakinnyi b'ikipe ya Rayon Sports nibo bari guhererekanya gusa bari kubikorera mu kibuga hagati
1' Ikipe ya Rayon Sports itangiye isatira ndetse inabona koroneri gusa ntiyagira ikivamo
Abakinnyi 11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga:
Niyongira Patience
Isingizwe Rodrigue
Stephen Bonney
Ntakirutimana Theotime
Singirankabo Djaroudi
Kaneza Augustin
Hoziyana Kennedy
Ssentongo Farouk
Iradukunda Djaroudi
Tuyihimbaze Gilbert
Dushimimana Olivier
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga:
Khadime Ndiaye
Nsabimana Aimable
Mvuyekure Emmanuel
Kanamugire Roger
Ishimwe Ganijuru Elie
Muhire Kevin
Serumogo Ali
Ngendagimana Eric
Bbaale Charles
Iraguha Hadji
Tuyisenge Arsene
Ikipe ya Rayon Sports yageze hano nyuma yo gusezera Vision FC muri 1/4 mu gihe Bugesera FC yo yari yasezereye Mukura VS
Imibare yerekana ko iyi ari inshuro ya 4 aya makipe yombi agiye guhura muri iyi mikino y'igikombe cy', Amahoro.
Umukino wa mbere wabahuje mu gikombe cy'Amahoro wabaye tariki ya 27/03/2013 hakaba hari muri 1/8 . Waje kurangira Bugesera FC yatozwaga na Banamwana Camarade isezereye Rayon Sports yatozwaga na Didier Gomes Da Rosa iyitsinze ibitego 2-1 umukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.
Iki gihe byateje impaka dore ko Bugesera FC yavuzweho gukoresha amarozi kugira ngo ibashe gutsinda kubera abafana ba Rayon Sports basanze inkoko y'isake mu mudoka y'iyi kipe.
Umukino wa Kabiri wabaye tariki ya 26/04/2022 ubwo hari muri 1/4 uza kurangira Rayon Sports itsinze Bugesera FC igitego kimwe ku busa, kikaba ari igitego cyatsinzwe na Musa Esenu.
Umukino wo kwishyura ari nawo wa gatatu wabaye Tariki ya 03/05/2022 kuri sitade y'akarere ka Bugesera, ukaba wararangiye Rayon Sports itsinze ku bitego 2-0 bya Musa Esenu na Willy Essomba Leandre Onana.
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli n'umunyamabanga we Namenye Patrick bari kureba uyu mukino
Julien Mette,yari yijeje abafana ba Rayon Sports igikombe cy'Amahoro gusa umukino wa ubanza yawutakaje
Abafana ba Rayon Sports bari baukereye
Rutahizamu wa Bugesera FC,Anni Elijah ufite ibitego 14 kugeza ubu muri shampiyona ntabwo yakinishijwe kuri uyu mukino
Abakinnyi bishyushya mbere y'umukino
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YEREKANA UKO UYU MUKINO WAGENZE
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze umukino wahuje Bugesera na Rayon Sports
AMAFOTO: Ngabo Serge -InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO