RFL
Kigali

Nyaruguru: Abantu batatu bagwiriwe n'inzu barapfa

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:17/04/2024 12:59
0


Abuzukuru batatu b'umukecuru wo mu Murenge wa Rusenge bagwiriwe n'inzu bivugwa ko yari ishaje bahita bapfa.



Kuwa Kabiri tariki ya 16 Mata 2024, abantu batatu bo mu Mudugudu w'Akabacura mu kagari ka Raranzige mu Murenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru, bagwiriwe n’inzu barapfa.

Amakuru avuga ko inzu yagwiriye n’umukingo yari iy'umukecuru witwa Mukaboyi Anastasie wari kumwe n'abandi bantu bane ariko abuzukuru be batatu bahita bapfa.

Abuzukuru batatu b’uwo mukecuru bapfuye n'uwitwa Nizeyimana Valens w’imyaka 19, Niyonizeye Diane w’imyaka 16 na Niyonkuru Emmanuel w’imyaka 13.

Nyiri inzu Mukaboyi n'undi muntu umwe ntacyo babaye kuko uruhande barimo ntirwaguye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye Umuseke.rw ko iperereza ryatangiye kandi imirambo ya banyakwigendera ijyanwa ku bitaro ngo ikorerwe isuzuma. Anavuga ko iyo nzu abo bantu barimo yari ishaje cyane.

Ati: “Turihanganisha umuryango wabuze ababo n’abaturage muri rusange gusa bajye batubwira hakiri kare byibura dukumire kuko bigaragara ko iyi nzu yarishaje, iyo amakuru atangwa kare hari icyari gukorwa.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND