RFL
Kigali

Byagenze gute ngo umukinnyi wa Police FC asohoke mu kibuga atishimye?- AMAFOTO

Yanditswe na: Ngabo Serge
Taliki:17/04/2024 14:09
0


Myugariro Rurangwa Mossi yasohotse mu kibuga yarakaye agaragaza umujinya nyuma y’uko asimbuwe ku munota wa 35’ mu gice cya mbere, ubwo ikipe ye ya Police FC yacakiranaga n’ikipe ya Gasogi United mu mukino warangiye batakaje amanota.



Uyu mukino wa ½ w’igikombe cy’Amahoro wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mata 2024 wari uw’ishiraniro, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Umukino watangiye Police FC igerageza kwataka yegera izamu ubona ko ifite inyota yo gutsinda hakiri kare. Ariko, Gasogi United yagiye inyuzamo ikataka, ariko ukabona ko Police FC irusha Gasogi United mu gusatira cyane izamu.

Ku munota wa 10’, Rurangwa Mossi yakoze ikosa ryo gutakaza umupira ryatumye havamo igitego cya mbere ku ruhande rwa Gasogi United cyatsinzwe na Mudederi Akbar.

Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent utishimiye imikinire y’uyu myugariro we, yahisemo kumusimbuza Kwitonda Ally ku munota wa 35’, maze Rurangwa Mossi asohoka agaragaza kudacya ku maso.

Umukino warangiye Gasogi United itsinze Police FC igitego 1-0. Abakinnyi bababanje mu kibuga ku ruhande rwa Police FC: Rukundo Onésime, Nkubana Marc, Rutanga Eric, Rurangwa Mossi, Bigirimana Abeddy, Rutonesha Hesbone, Nsabimana Eric, Nshuti Dominique Savio (c), Hakizimana Muhadjiri, Mugisha Didier na Akuki Djibrine.

Ababanjemo ku ruhande rwa Gasogi United: Ibrahima Dauda, Niyitegeka Idrissa (c), Udahemuka Jean de Dieu, Nshimiyimana Marc Gauvin, Yao Henock, Muderi Akbar, Hakizimana Adolphe, Hassan Djibline na Mbirizi Eric.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatatu tariki 24 Mata 2024 saa cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

Undi mukino wa ½ cy’irangiza urahuza Rayon Sports na Bugesera FC kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024 saa cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

Muri uyu mukino w'ishiraniro abakinnyi bari babucyereye ku ruhande rwa Police FC, aba nibo babanje mu kibugaAbakinnyi ba Gasogi United babanje mu kibuga umugambi wari wo gucyura intsinzi ndetse byanabahiriyeRuragwa Mossi ubwo yatakazaga umupira wavuyemo igitego cya Gasogi United




Muderi Akbabr ni we watsindiye igitego Gasogi United ku munota 10 gusa, acyishimira mu buryo budasanzwe

Umutoza wa Police FC Mashami Vincent ntabwo yiyumvishaga ibiri kuba, ku makosa yari amazwe gukorwa na Ruragwa Mossi yanavuyemo igitego

Myugariro Rurangwa Moss yasohotse mu kibuga atishimye kubera gusimbuzwa mu minota ya mbere y'igice cya mbere cy'umukino


Umutoza wa Police FC Mashami Vincent agerageza guhumuriza Rurangwa Moss wari umaze gusimburwa na Kwitonda Ally nyuma yo gutakaza umupira wavuyemo igitego cya Gasogi United

Ubwo myugariro wa Police FC Ruragwa Mossi yageraga ku ntebe y'abasimbura



AMAFOTO: Ngabo Serge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND