RFL
Kigali

Ese koko The Ben niwe wahesheje Kozze Award muri Kenya ?

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:17/04/2024 20:20
0


Irakoze Jean Pierre [Kozze] ari mu basore bakomeje kwitwara neza mu ruganda rw’umuziki nyarwanda aho aheruka gutunganya indirimbo yihariye ya Mugisha Benjamin [The Ben] ariko se byagenze gute ngo yisanga ari we imigisha igwiriye agatambuka nka Producer wihagazeho muri East Africa.



East Africa Entertainment Awards niyo nkuru irimo kugarukwaho muri iyi minsi mu myidagaduro bitewe no kuba abanyarwanda bari mu bitabiriye bakanabasha kwegukana ibi bihembo byatangiwe muri Kenya yaba mu byiciro byihariye byahariwe u Rwanda no mu bya East Africa muri rusange.

Muri abo twavuga nka Israel Mbonyi, Muyoboke Alex, Alliah Cool, Marchal Ujeku, The Ben na Kozze.

Ntawahakana ko ari intambwe nziza Abanyarwanda bakomeje gutera, bityo tukaba twifuje  kugaruka kuri bimwe mu byiciro byibanzweho cyane, birimo Best Music Video East Africa cyegukanwe na The Ben abikesha indirimbo yise ‘Ni Forever’ yagiye hanze mu Ukuboza 2023 igatunganwa mu buryo bw’amajwi na Kozze naho amashusho yayo agakorwa na John Elarts.

Iyi ndirimbo iyingayinga Miliyoni 5 z’inshuro yarebwe kuri YouTube kumva ko ariyo yahize izindi mu buryo bw’amashusho byabaye ikintu cyanyuze abakunda uyu muhanzi.

Iyi ndirimbo ikaba ari nayo bamwe bavuga ko yashingiweho hahembwa Kozze nka ‘Audio Producer of Excellence-East Africa’ nubwo bisa nko kwirengagiza.

Winjiye ku kuba Kozze yaranyuze kuri Prince Kiiiz bari bahatanya mu cyiciro kimwe, wakwibaza uko byagenze, gusa impamvu wavuga ko zihari.

Uretse ko inkuru z'itangwa ry’ibihembo n’uburyo bikorwamo byasaba iminsi kubisobanura kuko bitangwa hashingiwe ahanini ku byo buri tsinda ritegura ibyo bihembo rigamije.

Gusa ariko hakanarebwa ku bikorwa by’umuntu n’amajwi y'abamushyigikiye niba ako gace ko gutora kari mu mabwiriza agenderwaho.

Ku ngingo irebana no kuba Kozze yaba yaregukanye iki gihembo abikwiye mu cyiciro yari ahanganyemo na Prince Kiiiz na Ayo Rush, ntawavuga ko ataribyo kuko byarabaye.

Bamwe babibonera mu nguni yo kuba yarakoranye na The Ben umaze kubaka izina ryihariye muri Kenya ahanini bitewe n’indirimbo yakoranye na Otile Brown kandi ariyo yatangiwemo ibihembo.

Ariko hakanaza indirimbo yakoranye na Diamond Platnumz mu ntangiriro za 2022 bise ‘Why’ iri mu zongeye umurindi wa The Ben mu Karere.

Nyamara ariko nubwo ibyo nabyo byarebwaho Kozze amaze kuba umwe mu batunganya umuziki bagutse.

Mu kiganiro InyaRwanda yigeze kugirana na Noopja  mbere y'uko uyu musore atunganya ni Forever, yavuze ko Kozze abantu bakwiye kumwitega.

Kozze wasoreje amasomo ku Nyundo benshi mu bahanzi bakorana na we bamushimira kuba afite ubuhanga bwo gukora injyana zitandukanye kandi mu buryo bufite umurishyo ugiye utandukanye.

Ibi bikaba binyuranye na benshi mu ba Producer bamwe usanga ucyumva indirimbo bitewe no kutagira udushya uhita wumva injya kumera n'iya runaka.

Kugeza ubu amaze gushyira ukuboko ku ndirimbo zitari nkeya, byerekana ko nubwo The Ben yarushijeho gusiga amavuta iyi mpano ariko yari ihari ndetse yanakegukanye ibihembo bidashidikanywaho bitewe n'indirimo yakoze.

Muri izo harimo Demu ya Bob Pro yakoranye na Kevin Kade na Mistaek, One Time ya Shemi, Pyramid ya Kevin Kade yakoranye na Drama T na Kivumbi King.

Hakaza kandi Mesaje ya Okkama, Amayoga ya Kevin Kade, Your Boyfriend ya Davis D, Kurura ya Bushali na Juno Kizigenza, Loyal ya Juno Kizigenza, Kanjenje ya Papa Cyangwe na Chriss Eazy.Yegukanye igihembo nka Kozze ariko na Country Records ihabwa ikindi byose biri ku rwego rwa East AfricaBenshi mu bahanzi nka Kevin Kade bamaze gukorana inshuro zitari nkeya na Mistaek baramwiyambajeAmaze gukorana na Juno Kizigenza ku mishinga y'indirimbo zitari nkeya Papa Cyangwe na we ari mu bashimye ubuhanga bwa Kozze amwiyambaza mu ndirimbo zitandukanye

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND