Abahanzi Bruce Melodie na Element batangajwe ku rutonde ruriho abanyamuziki bakomeye nka Awilo Longomba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bazaririmba mu gitaramo cy’iserukiramuco cyizwi nka ‘Shady Mixtape Beach Party Festival’ kizabera ku mucanga wa Berwick mu gihugu cy’u Bwongereza.
Ni ku
nshuro ya Gatandatu iri serukiramuco ngaruka mwaka rigiye kuba. Abagitegura
batangaje ko rizaba mu gihe cy’iminsi ibiri, tariki 25-26 Gicurasi 2024.
Rigamije guhuriza hamwe cyane cyane abahanzi bo muri Afurika mu rwego kubafasha
kugaragaza impano z’abo, guhuza abafana n’abakunzi b’umuziki, kugaragaza
umwihariko w’imico wa buri gihugu byose hagamijwe kwidagadura.
Iri
serukiramuco ribera mu Mujyi wa London, kandi uretse guhuza abahanzi bakomeye,
rinacurangamo aba Dj bakomeye ku Isi, yaba abo mu Burasirazuba, mu
Burengerazuba no mu mutima wa Afurika.
Mu bahanzi
bashyizwe ku rutonde rw’abazaririmba muri iri serukiramuco harimo Bruce Melodie
wakoranye na Shaggy indirimbo bise ‘When she’s around’, Element usanzwe ari
Producer wa 1:55 AM;
Hari kandi
Awilo Longomba uherutse gukorana indirimbo ‘Sekemba’ na VjOj, John Blaq, Zex
Bilangilangi, official Samantha, Sizza man. Aba bose bazaririmba tariki 25
Gicurasi 2024.
Ni mu gihe
abahanzi bazaririmba tariki 26 Gicurasi 2024 ari: Alien Skin, Azawi wo muri
Uganda uherutse gukorana indirimbo na Konshens, Spice Diana, Vjoj, Mudra, Don
MC, Loca1, Dvn, Guvnor Arace n'abandi. Abategura ibi bitaramo batangaje ko hari
abandi bahanzi bazatangaza mu minsi iri imbere ndetse n’aba Dj.
Ibi
bitaramo by’iri serukiramuco bitangajwe, mu gihe Bruce Melodie ari no kwitegura
kwikorera ibitaramo bikomeye ku mugabane w’u Burayi.
Ari mu
bazaririmba mu iserukiramuco ‘One Love Africa Music’ rizabera muri ’Suède’ kuva
tariki 5 kugeza 7 Nyakanga 2024, rizabera ahazwi nka Röda Sten, Göteborg mu
mujyi wa Göteborg.
Iri
serukiramuco rizaririmbamo Ruger wo muri Nigeria, Innoss'B wo muri Congo,
Skales, Jzyno, Miss Jobizz, Allone, C-Joe, Davy Scott n'abandi.
Bruce
Melodie na Element bagiye guhurira mu bitaramo by’iserukiramuco mu Bwongereza
Awilo
Longomba wubakiye umuziki we ku njyana ya Rhumba ategerejwe muri iri
serukiramuco rizahuza abahanzi banyuranye
Iri
serukiramuco ry’umuziki rigiye kuba ku nshuro ya Gatandatu, aho rizahuza
abahanzi banyuranye
Bruce Melodie ategerejwe mu iserukiramuco rizabera mu gihugu cya Suede
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SEKEMBA’ YA VJOJ NA AWILO LONGOMBA
TANGA IGITECYEREZO