RFL
Kigali

Bruce Melodie na Element bagiye guhurira ku rubyiniro na Awilo Longomba mu Bwongereza

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/04/2024 10:33
0


Abahanzi Bruce Melodie na Element batangajwe ku rutonde ruriho abanyamuziki bakomeye nka Awilo Longomba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bazaririmba mu gitaramo cy’iserukiramuco cyizwi nka ‘Shady Mixtape Beach Party Festival’ kizabera ku mucanga wa Berwick mu gihugu cy’u Bwongereza.



Ni ku nshuro ya Gatandatu iri serukiramuco ngaruka mwaka rigiye kuba. Abagitegura batangaje ko rizaba mu gihe cy’iminsi ibiri, tariki 25-26 Gicurasi 2024. Rigamije guhuriza hamwe cyane cyane abahanzi bo muri Afurika mu rwego kubafasha kugaragaza impano z’abo, guhuza abafana n’abakunzi b’umuziki, kugaragaza umwihariko w’imico wa buri gihugu byose hagamijwe kwidagadura.

Iri serukiramuco ribera mu Mujyi wa London, kandi uretse guhuza abahanzi bakomeye, rinacurangamo aba Dj bakomeye ku Isi, yaba abo mu Burasirazuba, mu Burengerazuba no mu mutima wa Afurika.

Mu bahanzi bashyizwe ku rutonde rw’abazaririmba muri iri serukiramuco harimo Bruce Melodie wakoranye na Shaggy indirimbo bise ‘When she’s around’, Element usanzwe ari Producer wa 1:55 AM;

Hari kandi Awilo Longomba uherutse gukorana indirimbo ‘Sekemba’ na VjOj, John Blaq, Zex Bilangilangi, official Samantha, Sizza man. Aba bose bazaririmba tariki 25 Gicurasi 2024.

Ni mu gihe abahanzi bazaririmba tariki 26 Gicurasi 2024 ari: Alien Skin, Azawi wo muri Uganda uherutse gukorana indirimbo na Konshens, Spice Diana, Vjoj, Mudra, Don MC, Loca1, Dvn, Guvnor Arace n'abandi. Abategura ibi bitaramo batangaje ko hari abandi bahanzi bazatangaza mu minsi iri imbere ndetse n’aba Dj.

Ibi bitaramo by’iri serukiramuco bitangajwe, mu gihe Bruce Melodie ari no kwitegura kwikorera ibitaramo bikomeye ku mugabane w’u Burayi.

Ari mu bazaririmba mu iserukiramuco ‘One Love Africa Music’ rizabera muri ’Suède’ kuva tariki 5 kugeza 7 Nyakanga 2024, rizabera ahazwi nka Röda Sten, Göteborg mu mujyi wa Göteborg.

Iri serukiramuco rizaririmbamo Ruger wo muri Nigeria, Innoss'B wo muri Congo, Skales, Jzyno, Miss Jobizz, Allone, C-Joe, Davy Scott n'abandi.

Bruce Melodie na Element bagiye guhurira mu bitaramo by’iserukiramuco mu Bwongereza


Awilo Longomba wubakiye umuziki we ku njyana ya Rhumba ategerejwe muri iri serukiramuco rizahuza abahanzi banyuranye

 

Iri serukiramuco ry’umuziki rigiye kuba ku nshuro ya Gatandatu, aho rizahuza abahanzi banyuranye

 

Bruce Melodie ategerejwe mu iserukiramuco rizabera mu gihugu cya Suede



KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SEKEMBA’ YA VJOJ NA  AWILO LONGOMBA

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘FOU DE TOI’

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND