RFL
Kigali

Isi yahombye ibyamamare bidateze kwibagirana: Umunsi n’ibyawuranze mu mateka

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:17/04/2024 6:18
0


Kimwe n’indi minsi yose yabayeho mu bihe byashize, iyi tariki nayo ifite igisobanuro cyihariye mu mateka bijyanye n’ibintu bidasanzwe byayibayeho mu myaka itandukanye.



Tariki 17 Mata mu myaka yashize, Isi yahombye ibyamamare bitandukanye, ariko na none yunguka abandi bantu bavuyemo abahanga bakomeye barimo abanditsi, abanyapolitiki, abayobozi b’ibihugu, abahanzi, abakinnyi b’amafilime n’abandi.

Uyu munsi, ni uw’108 mu minsi 366, bivuze ko hasigaye iminsi 258 ngo umwaka wa 2024 ushyirweho akadomo.

Dore bimwe mu bihe by’ingenzi bizirikanwa byabaye kuri iyi tariki mu mateka:

2021 - Kaminuza ya Johns Hopkins yatangaje ko umubare w'abantu bishwe n’icyorezo cya Covid-19 ku isi yose, wageze kuri miliyoni eshatu.

2018 - Madamu Barbara Bush, umugore w’uwahoze ari Perezida George H.W. Bush, wa 41 w’Amerika, akaba na nyina wa George W. Bush wabaye Perezida wa 43 w’Amerika, yitabye Imana afite imyaka 92 y’amavuko.

 2014 - Umwanditsi w'ibitabo wo muri Kolombiya Gabriel García Márquez, wegukanye igihembo cyitiriwe Nobel cy’ubuvanganzo akaba umwe mu banditsi bakomeye bo mu kinyejana cya 20, yitabye Imana afite imyaka 87.

2007 - Umuhanzi w’inyana ya Jazz akaba n'umucuranzi John Coltrane yahawe igihembo cyihariye cya ‘Citation Pulitzer’ nyuma y'urupfu rwe.

2003 - Anneli Jäätteenmäki yarahiriye kuba Minisitiri w’intebe wa Finlande, bituma iki gihugu kiba icya kabiri (nyuma ya Nouvelle-Zélande) cyashyizeho umugore nk'umukuru wa guverinoma.

1972 - Isiganwa rya marato ry’i Boston ryemereye abagore guhatana ku nshuro ya mbere; Nina Kuscsik abimburira abandi mu kwegukana insinzi, akoresheje igihe kingana n’amasaha 3:10:26.

1969 - Sirhan Sirhan yahamijwe icyaha cyo kwica Senateri w’Amerika Robert F. Kennedy.

1961 - Ingabo z’umuyobozi wa Cuba, Fidel Castro, zamaganye igitero cyari kiyobowe n’abajyanywe bunyago bo muri Cuba kandi ziterwa inkunga na guverinoma ya Amerika mu gihe cy’intambara y'ubutita.

1956 - Ikigo mpuzamahanga gishinzwe amakuru y’abakomunisiti, Cominform, cyashinzwe mu 1947, cyarasheshwe muri gahunda y’Abasoviyeti yo kwiyunga na Yugosilaviya.

1951 - Ku mugaragaro, u Bwongereza bwashyizeho Parike ya mbere y’igihugu, ariyo ‘Peak District National Park.’

1932 -Ubucakara muri Ethiopia bwabaye amateka babikesheje  Umwami Haile Selassie.

1865 - Mary Surratt yatawe muri yombi azira kugira uruhare mu iyicwa rya Perezida Lincoln.

1790 - Umwanditsi, umuhanga akaba n’umudipolomate Benjamin Franklin, wari umwe mu bapadiri ba mbere bakomeye, yitabye Imana ku myaka 84.

1521 - Martin Luther yagaragaye imbere ya ‘Diet of Worms’ kugira ngo asobanure ibitekerezo bye ku ivugurura ry’itorero.

1194 - Richard I (Mutima w’intare) yimitswe nk'umwami w'u Bwongereza ku nshuro ya kabiri, nyuma yo guha ubwami bwe umwami w'abami w'Abaroma Mutagatifu Henry VI.

Ku itariki nk’iyi mu myaka yatambutse, havutse ibyamamare binyuranye birimo umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime w’umwongereza, Victoria Beckham, umuririmbyi w’umuhinde, umukinnyi wa filime akaba na Producer Vikram, umuhanzi w’umunyamerika Maynard James Keenan, Umwami wa Tayilande Taksin, Jennifer Garner, Rooney Mara n’abandi.

Kuri iyi tariki, Isi yahombye ibyamamare bitandukanye birimo umwanditsi w’umunya-Kolombiya akaba n’umunyamakuru wegukanye igihembo cyitiriwe Nobel Gabriel García Márquez, umunyapolitiki Karpal Singh, umunyamerikakazi Louise Nevelson, Perezida wa 6 wa Pennsylvania Benjamin Franklin, umutagatifu w’umunyamerika Kateri Tekakwitha.

             





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND