Umunyapolitiki ukomoka muri Mozambique, Graça Machel, ni we mugore umwe rukumbi mu mateka waciye agahigo ko gushyingiranwa n’abakuru b’ibihugu bibiri bitandukanye, Mozambique n’Afurika y’Epfo.
Graça ni umunyapolitiki
umaze kubaka izina mu gihugu cye no ku mugabane wa Afurika dore ko yamaze igihe
kirenga imyaka 10 ari Minisitiri w’Uburezi n’Umuco muri Mozambique, akaba
yaranakoze nk’impuguke ku bibazo by’abana mu Muryango w’Abibumbye (UN).
Graça Simbine Machel
yavutse ku ya 17 Ukwakira 1945, avukira i Gaza, muri Mozambique, akaba umuhererezi
mu muryango w'abantu batandatu. Se yapfuye habura ibyumweru bitatu ngo avuke,
asiga amabwiriza avuga ko umwana we agomba kuziga amashuri ahambaye.
Nyuma yo kurangiza
amashuri yisumbuye, itorero rya Metodiste ryamuhaye buruse yo kwiga muri
kaminuza ya Lisbonne riherereye muri Porutigali, ahitamo kujya kwiga ibijyanye
n'indimi.
Ubwo yigaga muri iyi
kaminuza, igipolisi cy’ibanga cyakoze ubugenzuzi bukomeye muri Porutigali, biba
ngombwa ko Graça areka
amashuri maze ahungira mu Busuwisi.
Mu 1973 yasubiye muri
Tanzania, maze yinjira mu ishyaka rya FRELIMO aho yahuriye n'umugabo we wa
mbere, Samora Machel wabaye Perezida wa mbere wa Mozambique.
Ku ya 25 Kamena 1975, ni bwo
Mozambique yabonye ubwigenge maze Samora Machel agirwa Perezida wa mbere w’iki gihugu
cyari gishya icyo gihe.
Igihe yarahiraga kuba Perezida wa Mozambique, Samora Machel yari yarapfakaye nyuma y’uko umugore we Josina, yitabye Imana azize indwara ya leukemia mu 1971.
Muri Nzeri 1975, Graça
yashakanye na Perezida Samora maze aba umudamu wa mbere w'iki gihugu, ahuza izi
nshingano no kuba Minisitiri w’Uburezi kugeza 1986.
Kuva ubwo Graça wari
usanzwe yitwa Simbine yaje gufata izina rya Machel nyuma yo gushakana n’uwahoze
ari umukuru w’igihugu y’amezi atatu gusa uyu mugabo akigejeje ku bwigenge.
Nyuma y’imyaka 11 bari bamaze babana nk’umugore n’umugabo, ku wa 19 Ukwakira mu 1986 Samora Machel yaje kwitaba Imana azize impanuka y’indege yabereye mu misozi ya Lebombo ku mupaka wa Mozambique na Afurika y’Epfo.
Ibi byaje gutuma Graça ahabwa akazina
ka Jackie Kennedy wa Afurika, kuko yari ahuje amateka na Jackie Kennedy wari
umugore w’uwahoze ari umukuru w’igihugu wa Leta zunze ubumwe za Amerika, bakaba
bari bahuje ibyago byo gupfusha abagabo bakiri ku butegetsi.
Samola Machel yasigiye
Graça abana babiri ari bo Josina na Malengane.
Mu 1998, mu birori
by’ibanga Graça yashyingiranywe na Nelson Mandela wayoboye Afurika y’Epfo. Ubukwe
bw’aba bombi bwari igitangaza, kuko bwabaye ku munsi w’isabukuru y’amavuko y’imyaka
80 y’umunyabigwi Mandela, bwitabirwa n’abashyitsi bakomeye bo ku rwego
mpuzamahanga barenga 2,000.
Amaze gushyingiranwa na
Mandela, Graça yafashe umwanya wa Madamu wa Perezida wa Afurika y'Epfo afite
imyaka 52.
Graça akomoza ku
ishyingirwa rye na Mandela yaragize ati: “Twese twari dukuze, dutuje, kandi
twari tuzi agaciro k’urushako.”
Nelson Mandela, nawe yaje
kwitaba Imana mu 2013, bigira Graça umugore wa gatatu w’uyu mukambwe nyuma ya
Evelyn Wase na Winnie Mandela, anafata izina ‘Mandela’ guhera ubwo yitwa ‘Graca
Machel Mandela.’
Ubwo yasangizaga
ikinyamakuru The Guardian iby’agahinda yatewe no gupfakara kabiri, yaragize ati
“Niba ushobora kwiyumvisha uburyo miliyoni z’abantu bafashe iki gihombo, ubwo
ushobora kumva icyo bivuze kuri njye, kuhaba kwe, kuzuza buri gice cy’ubuzima
bwanjye, buri gace k’ubuzima bwanjye arimo none ubu ni uburibwe, ubu icyo gice
kirimo ubusa kandi kiri gushakisha, kugeza n’aho wishaka ubwawe. Wiyumva nk’aho
nawe muri wowe hari icyahindutse kuko ibi ntibyakubaho ngo ugume uko wari
umeze”.
Graça yabaye hafi ya
Mandela no mu burwayi bwe kugeza yitabye Imana. Graça yagiye ahabwa ibihembo
bitandukanye ku rwego rwa Afurika n’Isi muri rusange birimo nk’icyitwa World’s
Children’s Prize yahawe muri 2005.
Ku ya 24 Ukwakira mu 2022,
Perezida Paul Kagame yakiriye uyu mugore muri Village Urugwiro, aho yari ari mu
Rwanda yitabiriye inama y’Ihuriro Nyafurika ku bikorwa by’ubugiraneza (African
Philanthropy Forum) yari iri kubera i Kigali.
Graça w’imyaka 79 yari yitabiriye iyi nama nk’uwashinze ikigega ‘GracaMachelTrust’, gitinyura abagore kwinjira mu myanya y’ubuyobozi kandi kigaharanira n’uburenganzira bw’abana, nka kimwe mu bituma afatwa nk’umwe mu bakora ibikorwa by’ubugiraneza ku mugabane wa Afurika.
Graca Machel ni we mugore rukumbi waciye agahigo ko gushyingiranwa n'abakuru b'ibihugu bibiri
Yashakanye na Nelson Mandela wahoze ari Perezida wa Afurika y'Epfo nyuma yo gupfakara ku nshuro ya mbere
Mbere Graca yari yarashakanye n'uwahoze ari Perezida wa Mozambique, Samora Machel
TANGA IGITECYEREZO