RFL
Kigali

Abapolisi bo mu Burundi bajujubijwe n'imbwa zibarira inkwavu

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:16/04/2024 18:44
0


Nyuma y'uko Perezida Ndayishimiye asabye abaturage korora inkwavu mu rwego rwo kwiteza imbere, Abapolisi bafashe iya mbere mu kubera abandi urugero rwiza n'ubwo batangiye guhura n'imbogamizi z'uko izo nkwavu hari izariwe n'imbwa.



Nyuma y’uko Perezida w’u Burundi ategetse abantu bose korora inkwavu mu rwego rwo kwiteza imbere, Abapolisi bo mu Burundi babereye intangarugero abandi baturage baba aba mbere mu korora inkwavu karahava.

Lt Col de Police Ntukamazina Jean Claude, wungirije Umukuru wa Polisi mu Ntara ya Cibitoke avuga ko nyuma yo kumva ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye, bahise bitabira ubworozi bw’inkwavu.

Yakomeje avuga ko n’ubwo batangiye uyu mushinga, hari amakoni yahuye n’isanganya nk’aho muri Murwi inkwavu eshanu zariwe n’imbwa ndetse n’izo muri Komini Rugombo zapfuye kubera ubushyuhe.

Buri gitondo mbere y’uko abapolisi batangira akazi, babanza gutanga amakuru y’uko inkwavu zimeze ndetse hagafatwa ingamba z’uko izi nkwavu zigomba kubaho mu rwego rwo kugira ngo zizabateze imbere.

Perezida Ndayishimiye yagiye gutanga igitekerezo cyo korora inkwavu nyuma yo kubanza kugerageza korora amasazi cyane ko  nta wundi muntu bari kuba bahanganiye isoko

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND