Kigali

Uko yahuje Bruce Melodie na Eddy Kenzo, imikoranire na Chris Hat na Marina: Muyoboke yasubije- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/04/2024 16:36
0


Imyaka 18 irashize Muyoboke Alex atangiye urugendo rwo kureberera inyungu z’abahanzi! Abo yafashije bamuvuga imyato, ahanini bitewe n’ubuzima babanyemo ndetse n’uko yagiye abafasha kubahuza na bagenzi b’abo n’ishoramari bakoze mu bihe bitandukanye.



Ni umugabo uvuga ko yahibibikaniye umuziki, kandi ibikorwa bye birigaragaza bityo ko ukeneye kumushimira, akwiye kubikora mu gihe akiriho.

Ni we uri inyuma y’indirimbo nyinshi abahanzi nyarwanda bagiye bahuriramo na bagenzi babo mu mahanga, kandi avuga ko yakoraga ibi byose ku bw’ineza n’urukundo afitiye umuziki.

Ibi ni byo byashingiweho mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 14 Mata 2024, ahabwa igihembo nk’umujyanama wahize abandi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba ‘Best Manager’, yahigitse abarimo Babu Tale uri mu bakomeye muri Tanzania.

Mu kiganiro n’itangazamakuru mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024, ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, yavuze ko iki gikombe ari igisobanuro cy’uko ‘nkunda umuziki’ kandi ‘byarigaragaje.

Ni igikombe avuga ko yatuye abantu bose cyane cyane abakunda umuziki w’u Rwanda n’abatawukunda. Cyabaye igikombe cya kabiri yegukanye Mpuzamahanga, nyuma y’icyo yahereye muri Uganda nka ‘Best Promoter’ mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Muyoboke yavuze ko imyaka 18 ishize ari mu muziki ayifiteho urwibitso rwiza n'urubi, kuko atangira gufasha abahanzi, ikoranabuhanga ryari ritaratera imbere, bityo abantu bakwiye kumushimira ibyo yakoze.

Ati "Indirimbo yarakorwaga muri studio, nayibona nkafata Telefoni nkahamagara Ally Soundy, Reandre n'abandi, nkavuga nti irakugeraho gute?"

Uyu mugabo yumvikanishije ko gushyigikirana mu muziki w'ibindi bihugu ari byo bituma umuziki w'abo utera imbere bitandukanye n'uko bimeze mu Rwanda.

Yavuze ko nta muntu 'ugura igikombe cyangwa se igihembo' ahubwo abantu bagushimira bitewe n'ibyo wakoze.

Yahuje Eddy Kenzo na Bruce Melodie, umuhanzi umugarukaho muri iki gihe

Muri iki kiganiro, Muyoboke yavuze ko ariwe wagize uruhare mu ikorwa ry'indirimbo Eddy Kenzo yahuriyemo na Bruce Melodie, kuko uyu muhanzi yamwiyambaje amusaba ko yamuhuza na Eddy Kenzo, ariko ko abantu batigeze babimenya.

Ati "Eddy Kenzo ajya gukorana na Melodie nari mpagararanye na Melodie arambwira ati ariko buriya Kenzo twazakorana gute? Mfata telefone duhagararanye aho Madebeats yakoraga, mpamagaraga Eddy Kenzo ndamubwira nti Melodie arashaka gukorana nawe, arambwira ati 'uwo muhungu ndamukunda, aririmba neza ndamufana'."

Yakomeje avuga ko akimara kuvugana na Eddy Kenzo yahise aha nimero ye Bruce Melodie, kuva ubwo baravugana kugeza ubwo bashyize mu bikorwa ikorwa ry'indirimbo. Ati "Ni aho iriya Collabo yavuye."

Ibi byatumye Eddy Kenzo aza mu Rwanda mu bihe bitandukanye guhura na Bruce Melodie bategura umushinga w’iyi ndirimbo bise 'Nyoola', ndetse banahuje imbaraga mu kuyimenyekanisha mu bitangazamakuru bitandukanye.

Muyoboke avuga ko indirimbo nyinshi abahanzi bo mu Rwanda bahuriyemo na bagenzi babo yazigizemo uruhare kuva ku ndirimbo za Rafiki. 

Muyoboke yavuze ko nubwo yagize uruhare mu guhuza Bruce Melodie na Eddy Kenzo ariko 'ntabwo ari inshuti na Bruce Melodie'.


Manager w'ibihe byose!

Muyoboke yavuze ko abamwita iri zina babikuye ku mutima abashimira, ariko kandi hari ababivuga mu rwego rwo kumunnyega 'ntabwo bikuraho ibikorwa twakoreye umuziki wacu'. Ati" Muzika yacu turayikunda, kuko twabikoraga batanahari, kandi n'ubu turacyayikunda (Muzika y'u Rwanda)."

Yavuze ko aho guhora abantu bahanganye bakwiye guhuriza hamwe bagakora ibikorwa bifatika, kandi bagashyigikirana kuko ari byo bitumye muri iki gihe ibihugu byinshi umuziki w'abo warateye imbere.

Imikoranire ye na Marina na Chris Hat

Ku wa 16 Ugushyingo 2020, Muyoboke Alex abinyujije muri kompanyi ya Decent Entertainment yashinze, yatangaje ko yasinyishije umuhanzi Chris Hat.

Mu muhango wabereye kuri Onomo Hotel, Chris Hat yagaragaje ibikorwa binyuranye birimo indirimbo nshya yarimo ategurira abafana be n’abakunzi b’umuziki.

Ni umuhango witabiriwe cyane cyane n’abantu basanzwe bazwi mu ruganda rw’umuziki n’abandi bagiriye inama Chris Hat zo kwifashisha mu rugendo rwe.

Mu bitabiriye harimo Masamba Intore, Tom Close, Humble Jizzo wo muri Urban Boys, Mushyoma Joseph uyobora East African Promoters itegura ibitaramo, Judo Kanobano, David Bayingana n’abandi.

Muyoboke yavuze ko amasezerano yari afitanye n’uyu musore yageze ku musozo nyuma y’uko amukoreye indirimbo umunani, kandi yamufashije kuririmba mu bitaramo bikomeye birimo n’icyo Koffi Olomide yakoreye i Kigali.

Avuze ibi mu gihe aherutse gutangira gufasha umuhanzikazi Marina gukomeza urugendo rwe rw’umuziki, ndetse banashyize hanze indirimbo yakoranye na

Muyoboke yavuze ko nta byinshi yavuga ku mikoranire ye na Marina, ariko ni umuhanzi w’umuhanga wo gufasha.


Muyoboke Alex yatangaje ko ariwe wahuje Bruce Melodie na Eddy Kenzo bakorana indirimbo ‘Nyola’


Muyoboke yavuze ko iki gikombe yegukanye ari igisobanuro cy’uko ‘nkunda umuziki’


Muyoboke yavuze ko yatandukanye na Chris Hat nyuma y’uko amukoreye indirimbo umunani


Muyoboke yavuze ko muri iki gihe ari gukorana na Marina nubwo nta byinshi yabivugaho 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUYOBOKE ALEX

"> 

KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NYOOLA’ YA BRUCE MELODIE NA EDDY KENZO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND