RFL
Kigali

Nyanza: Uwahoze ashinzwe umutekano waburiwe irengero arashinjwa kwiba ibendera ry'Igihugu

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:16/04/2024 10:19
0


Abaturage batuye mu karere ka Nyanza barashinja uwahoze ashinjwe umutekano kwiba ibendera ry'igihugu agatoroka.



Mu Murenge wa muyira mu karere ka Nyanza hashize minsi itanu abaturage n'ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano bashakisha ibendera ry’Igihugu ryari ku biro by’akagari ka Nyamure. Abaturage barakeka ko uwahoze ari mutekano mu mudugudu waburiwe irengero ariwe waritwaye.

Amakuru avuga ko byamenyekanye bivuzwe n’irondo ry’umwuga mu kagari ka Nyamure  ribibwira ubuyobozi. Icyo gihe kandi urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwahise rutangira  iperereza.

Amakuru avuga ko RIB yanataye muri yombi abantu batatu bari basanzwe bakora akazi k’irondo ry’umwuga, ari bo Mushokambere Samuel, Kubwimana Alex na Ntawuhigumuto Evariste.

Amakuru avuga ko abaturage bakeka ko iryo  bendera ry’u Rwanda ryibwe n’uwahoze ashinzwe umutekano mu mudugudu wa Kanyundo, witwa Bazambanza Emmanuel.

Bazambanza Emmanuel ukekwa yahoze  ashinzwe umutekano ariko yari amaze igihe gito yeguye mu nshingano ze, amakuru akavuga ko atumvikanaga n'Umukuru w'Umudugudu wa Kanyundo witwa Nsabimana Emmanuel.

Ikindi bariya baturage bashingiraho bamukeka, ngo ni uko Bazambanza wahoze ashinzwe umutekano atakiri muri kariya gace, kandi ntawe uhamagara telefone ye ngo ayifate, cyakora we ngo hari abo ahamagara ababaza uko byifashe ku ivuko aho i Nyamure hibwe ibendera.

InyaRwanda.com yagerageje kuvugana n'ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza ariko duhamagaye umuyobozi w'Akarere Ntazinda Erasme ntiyitaba telefone ye igendanwa ndetse ubutumwa twamwandikiye ubwo twakoraga iyi inkuru yari atarabusubiza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND