Umukinnyi wa filime Amb. Isimbi Alliance wamenyekanye nka Alliah Cool, yatangaje ko we na bagenzi be bahuriye muri Kigali Boss Babes batigeze batandukana nk'uko bimaze iminsi bivugwa, kuko birenze kuba itsinda ahubwo ni kompanyi inanditswe mu Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB).
Abavuga ko
batandukanye barashingira ku kuba batarakigaragara mu ruhame bari kumwe, ndetse
kenshi ibikorwa Alliah Cool ategura akunze kugaragara atari kumwe n’abo.
Banashingira ku kuba imwe mu mishinga bari bateguje mu gihe cya vuba irimo no
gushyira hanze filime igaruka ku buzima bw'abo itarajya hanze.
Ubwo yari
avuye mu gihugu cya Kenya mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024,
aho yegukanye igikombe cy'umukinnyi wa filime wahize abandi 'Best Film Star
Act', Alliah Coool yabajijwe n'itangazamakuru ibivugwa ko Kigali Boss Babes
yatandukanye, asubiza ko bitigeze bibaho kuko ari 'kompanyi ifite
n'ibyangombwa'.
Ati
"Kigali Boss Babes iracyahari, Kigali Boss Babes ni kompanyi yanditse muri
RDB kandi iracyahari."
Abagize
Kigali Boss Babes bavuga ko imyaka irenze 10, ubushuti bwabo n’ibikorwa
by’ishoramari bakora byagutse, byatumye igihe kimwe bagira igitekerezo cyo
kwihuriza hamwe kugirango bibagirire akamaro bigera no ku bandi.
La Douce
avuga ko Kigali Boss Babes ari ihuriro ry’’Umugore wihagazeho/wigenga, ufite
inzozi zagutse, utekereza kure, uzi icyo ashaka, ufite indangagaciro, kandi
utaruhuka kugeza ageze ku nzozi ze’.
Iri tsinda
rikimara gushingwa havuzwe byinshi, bamwe ku mbuga nkoranyambaga bibaza aho
bakuye amafaranga n’ibindi byatuma bagaragara nk’abagore b’abanyamafaranga.
Alliah yigeze kubwira Kiss Fm ko bitabaciye intege nubwo hari abavuze ko bibonekeje, ariko kuri we siko abibona. Ati “Kwibonekeza ni byiza. Buriya utibonekeje ugasigara inyuma y’abandi waba usigaye, wazasigara inyuma y’abandi.”
Alliah Cool
yavuze ko gushyirwa ku rutonde rw'abari bahataniye ibihembo ‘East Africa Arts
Entertainment Awards’ byatanzwe ku nshuro ya gatatu, hashingiwe ku bikorwa bye
bya cinema yagiye akora mu bihe bitandukanye, binashamikiye ku bikorwa by'ubugiraneza
kuri sosiyete.
Ati "[….]
Bari bavuze ko ari umusitari wa Cinema ariko ukora ibikorwa bifitiye sosiyete akamaro,
rero nareba abantu duhanganye, nakireba nanjye nka Ambasaderi nkavuga nti kano
kantu gahita kabakubita, kakabashyira hehe hasi."
Alliah Cool
yavuze ko atagiye muri Kenya kubera ibi bihembo, ahubwo ko byahuriranye na
gahunda yari afite muri iki gihugu. Yavuze ko inzozi ze zirenze ku guhabwa
igikombe, kuko yihaye intego yo kwagura imikorere ye akagiranye ubufatanye
n'abanyamahanga.
Akanama
Nkemurampaka kifashishijwe mu gutanga amanota, ndetse hanabaye icyiciro cy'amatora
yo kuri Internet cyari gifite amajwi 50%. Yavuze ko umuhate ashyira mu bikorwa
bye, gukorana n'abantu banyuranye biri mu bimufasha kugera ku nzozi ze.
Imyaka
irenga 11 ari muri Cinema ntiyigeze akora filime y'uruhererekane (Series),
yavuze ko ahanini biterwa n'ubushobozi ndetse n'umwanya uhagije.
Yavuze ko
kuba yegukana ibihembo byinshi muri Cinema, ahanini bituruka ku kuba yarashyize
imbere kumenyekana n'abantu bategura ibihembo nk'ibi, hanyuma buri uko
batangaje itegurwa ry'ibihembo agatangamo filime.
Uyu
mukinnyi wa filime, yavuze ko igikombe yegukanye yagituye abatuye mu Karere k'Afurika
y'Iburasirazuba, kandi muri iki gihe yihaye intego yo kumenyekanisha ibikorwa byo
muri EAC.
Ati
"Urumva EAC abantu benshi bumva Igiswahili, ngira amahirwe igiswahili ndakizi,
ni amahirwe, kuko narakize. Niyo mpamvu ndi kwita cyane kuri EAC, kandi nizeye ko
bizakunda."
Alliah Cool
ni umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane muri filime ‘Rwasa’ yitwa Nelly,
ndetse akaba ari n'umufana ukomeye wa Rayon Sports.
Alliah Cool
yageze i Kigali nyuma yo kwegukana igikombe ‘Best film star of year East
Africa'
Alliah Cool
yavuze ko kwegukana iki gikombe abicyesha ibikorwa yakoze bifasha sosiyete
ndetse na filime yagiye ashyira hanze
Alliah Cool
yatangaje ko Kigali Boss Babes batigeze batandukana kuko ari kompanyi
KANDA HANOUREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ALLIAH COOL NYUMA YO KUGERA I KIGALI
VIDEO:
Freddy Rwigema- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO