Imyaka irasaga ibiri urukundo rwa Fred Robinson Mugisha [Element Eleeeh] na Miss Kelia Ruzindana rutangiye kuvugwa nyamara ariko hari hashize igihe bigaragara ko zarangiye gusa kuri ubu hongeye kugaragara ibishashi byarwo.
Niba ukurikiranira hafi
imyidagaduro nyarwanda nta kuntu waba utarigeze wumva ko Element na Miss
Heritage 2022, Kelia Ruzindana bakomeje kuvugwa mu rukundo.
Bijya gutangira bikaba byaravuzwe
ku buryo uyu musore yashyigikiye byimazeyo urugendo ruganisha ku ku kuba
Nyampinga kwa Kelia ndetse banize hamwe muri St Andre.
Ibintu ariko aba bombi bagiye
bakomeza kugenda bahakanira kure, bavuga ko ari inshuti z’igihe kirekire, imvugo
benshi mu byamamare bakunze gukoresha mu kurinda amazina n’umutekano wabo.
Ibi byose ariko byaje kurangira
aba bombi basa n'abaciye inzira zitandukanye, ibintu umuntu na Element asa n'uwagarutseho
ubwo yari mu kiganiro aheruka kugirira muri Kenya muri Werurwe.
Uyu musore yagaragaje ko atigeze
yifuza na rimwe gushyira hanze indirimbo Kashe kuko yari
yayikoreye umukunzi we akanayimuha ngo ajye ayumva nk’inkuru yihariye.
Nyamara ariko inzira zaje kubyara amahari ayishyira hanze nk’impano y’abakundana ngo bajye
bayifashisha mu rukundo rwabo.
Iyi inkuru benshi bakaba barahise
bayihuza na Miss Ruzindana dore ko uyu musore yavugaga ko mu buzima bwe amaze
gukundana rimwe kandi niwe byari bizwi ko bakundanye byemezwaga n'ababazi kuva mu
buto ari we.
Ikindi indirimbo Kashe ikaba
yaragiye hanze ubwo Miss Kelia Ruzindana yizihizaga isabukuru y’amavuko muri Nyakanga
2022, ikindi kintu gishimangira ko yari inkuru yabo yihariye.
Kuri ubu ariko aba bombi bikaba
bisa nkaho baba barongeye guhuza amaboko mu rukundo binajyana n'akazi
bitatungurana kuba Element yabara indi nkuru mu ndirimbo yabo ndetse uyu
mukobwa akaba yayigaragaramo mu mashusho.
Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata
2024 ni bwo benshi biriwe bibaza icyabaye kugira ngo Element akure ibintu byose
ku rubuga rwa Instagram.
Gusa ariko ubwo InyaRwanda yageragezaga
gushaka amakuru, umwe mu bantu ba hafi b’uyu Producer yatangaje ko inkuru itari
kure y’umubano we na Miss Ruzindana na we wari wakuye ibintu byose kuri
Instagram.
Kuba aba bombi basibira ibintu
rimwe bikaba atari uruhurirane ahubwo bigaragara ko ari umukino mwiza wo
kongera kwerekana ko bahagaze neza mu rukundo ndetse bari gufatanya mu bikorwa
byabo.
Wabijyanisha na mayeri y’ubucuruzi
busigaye bugezweho bw’umuziki bigashimangira ko ntakabuza abakunzi ba Element
nyuma ya Kashe na Fou De Toi bakwitega inkuru yindi iremeye ishobora no
kugirwamo uruhare na Miss Ruzindana.
Turacyagerageza kuvugisha Element
na Miss Ruzindana ngo twumve icyo babivugaho.Element ubwo yaganizaga na kimwe mu bitangazamakuru byo muri Kenya yatangaje bwa mbere ko Kashe ishingiye ku nkuru ye mpamo
Indirimbo Kashe ya Element yavuze ko yari yarayihaye umukunzi we umwe yagize mu buzima ariko atifuzaga kuyishyira hanze kugeza batandukanye
Kelia Ruzindana kimwe na Element mu bihe bitandukanye bagiye bakomeza kumvikanisha ko ari inshuti atari abakunzi
Yaba ubwo uyu mukobwa yuzuzaga ikizamini cya Leta, yitabiraga Miss Rwanda ku isabukuru y'amavuko yagiye akomeza kuzirikanwa na Element
Abiganye nabo muri St Andre bigeze gutangaza ko kuva biga bari mu rukundo ndetse n'umuryango wa Kelia wagiye ukomeza kwerekana ko uzi Element guhera kuri Kessy Ruzindana
Ruzindana we yongeye kugira amafoto asubizaho ariko kugera mu ijoro ryakeye ntayarariho mu gihe Element we ntakirahinduka
TANGA IGITECYEREZO