RFL
Kigali

Urujijo ku nkuru ya Element na Miss Kelia Rizindana

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/04/2024 8:02
0


Imyaka irasaga ibiri urukundo rwa Fred Robinson Mugisha [Element Eleeeh] na Miss Kelia Ruzindana rutangiye kuvugwa nyamara ariko hari hashize igihe bigaragara ko zarangiye gusa kuri ubu hongeye kugaragara ibishashi byarwo.



Niba ukurikiranira hafi imyidagaduro nyarwanda nta kuntu waba utarigeze wumva ko Element na Miss Heritage 2022, Kelia Ruzindana bakomeje kuvugwa mu rukundo.

Bijya gutangira bikaba byaravuzwe ku buryo uyu musore yashyigikiye byimazeyo urugendo ruganisha ku ku kuba Nyampinga kwa Kelia ndetse banize hamwe muri St Andre.

Ibintu ariko aba bombi bagiye bakomeza kugenda bahakanira kure, bavuga ko ari inshuti z’igihe kirekire, imvugo benshi mu byamamare bakunze gukoresha mu kurinda amazina n’umutekano wabo.

Ibi byose ariko byaje kurangira aba bombi basa  n'abaciye inzira zitandukanye, ibintu umuntu na Element asa n'uwagarutseho ubwo yari mu kiganiro aheruka kugirira muri Kenya muri Werurwe.

Uyu musore yagaragaje ko atigeze yifuza na rimwe gushyira hanze indirimbo  Kashe kuko yari yayikoreye umukunzi we akanayimuha ngo ajye ayumva nk’inkuru yihariye.

Nyamara ariko inzira zaje kubyara amahari   ayishyira hanze nk’impano y’abakundana ngo bajye bayifashisha mu rukundo rwabo.

Iyi inkuru benshi bakaba barahise bayihuza na Miss Ruzindana dore ko uyu musore yavugaga ko mu buzima bwe amaze gukundana rimwe kandi niwe byari  bizwi ko bakundanye byemezwaga n'ababazi kuva mu buto ari we.

Ikindi indirimbo Kashe ikaba yaragiye hanze ubwo Miss Kelia Ruzindana yizihizaga isabukuru y’amavuko muri Nyakanga 2022, ikindi kintu gishimangira ko yari inkuru yabo yihariye.

Kuri ubu ariko aba bombi bikaba bisa nkaho baba barongeye guhuza amaboko mu rukundo binajyana n'akazi bitatungurana kuba Element yabara indi nkuru mu ndirimbo yabo ndetse uyu mukobwa akaba yayigaragaramo mu mashusho.

Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024 ni bwo benshi biriwe bibaza icyabaye kugira ngo Element akure ibintu byose ku rubuga rwa Instagram.

Gusa ariko ubwo InyaRwanda yageragezaga gushaka amakuru, umwe mu bantu ba hafi b’uyu Producer yatangaje ko inkuru itari kure y’umubano we na Miss Ruzindana na we wari wakuye ibintu byose kuri Instagram.

Kuba aba bombi basibira ibintu rimwe bikaba atari uruhurirane ahubwo bigaragara ko ari umukino mwiza wo kongera kwerekana ko bahagaze neza mu rukundo ndetse bari gufatanya mu bikorwa byabo.

Wabijyanisha na mayeri y’ubucuruzi busigaye bugezweho bw’umuziki bigashimangira ko ntakabuza abakunzi ba Element nyuma ya Kashe na Fou De Toi bakwitega inkuru yindi iremeye ishobora no kugirwamo uruhare na Miss Ruzindana.

Turacyagerageza  kuvugisha Element na Miss Ruzindana ngo twumve icyo babivugaho.Element ubwo yaganizaga na kimwe mu bitangazamakuru byo muri Kenya yatangaje bwa mbere ko Kashe ishingiye ku nkuru ye mpamoIndirimbo Kashe ya Element yavuze ko yari yarayihaye umukunzi we umwe yagize mu buzima ariko atifuzaga kuyishyira hanze kugeza batandukanyeKelia Ruzindana kimwe na Element mu bihe bitandukanye bagiye bakomeza kumvikanisha ko ari inshuti atari abakunziYaba ubwo uyu mukobwa yuzuzaga ikizamini cya Leta, yitabiraga Miss Rwanda ku isabukuru y'amavuko yagiye akomeza kuzirikanwa na ElementAbiganye nabo muri St Andre bigeze gutangaza ko kuva biga bari mu rukundo ndetse n'umuryango wa Kelia wagiye ukomeza kwerekana ko uzi Element guhera kuri Kessy Ruzindana Ruzindana we yongeye kugira amafoto asubizaho ariko kugera mu ijoro ryakeye ntayarariho mu gihe Element we ntakirahinduka 

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND