RFL
Kigali

Byinshi kuri Jane Knoester w’imyaka 18 uzahagararira u Buholandi muri Miss World 2025 – AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:16/04/2024 10:01
0


Mu gihe ibihugu bizitabira irushanwa ry’ubwiza rya Nyampinga w’Isi mu mwaka utaha bikomeje urugendo rwo gushaka abazabihagararira muri ibi birori by’ishiraniro, u Buholandi bwo bwamaze gukora amahitamo akwiriye.



Umunyamahirwe wegukanye ikamba ryo kuzahagararira u Buholandi muri Miss World 2025, ni Jane Shaunty Knoester w’imyaka 18 y’amavuko, umukobwa watangiye gukinira umukino wa ‘Skater’ ku bibuga bya barafu kuva afite imyaka 4 gusa.

Mu kwezi k’Ukwakira k’umwaka ushize, ni bwo Jane yatsindiye kuba Miss World Hollande. Kimwe n’abandi bakobwa bose bamaze kwibikaho iri kamba, Knoester nawe akomeje imyiteguro yo kuzajya guhatana mu irushanwa rya Miss World rizaba riba ku nshuro ya 72, bikaba biteganyijwe ko rizaba mu mezi ya mbere ya 2025.

Amarushanwa ya Miss World Hollande yabereye ahitwa De Koning Party, i Amsterdam.

Knoester aba i La Haye hamwe n'ababyeyi be, umuvandimwe we ndetse n'imbwa ye. Guhagarara ku batagira aho baba ni kimwe mu bigize umushinga we w’Ubwiza bufite intego.

Ati: “Kuri twebwe duturije mu ngo zacu, biragoye cyane gusobanukirwa uruhurirane rw’ubukene no kutagira aho uba. Ndashaka gushishikariza abandi bantu gufasha abo bantu batagira aho baba."

Buket Bengisunal niwe wegukanye umwanya w’igisonga cya mbere, naho Cheyenne Dikkenboer we aba igisonga cya kabiri. Buket kandi niwe wegukanye icyiciro cy’Ubwiza bufite Intego, nyuma yo gukusanya amayero arenga 30.000 yo gufasha abantu bagizweho ingaruka n’umutingito muri Turukiya.

Jane Knoester, wegukanye ikamba, yaryambitswe na Amber Koelewijin, wari uhagarariye u Buholandi mu iserukiramuco rya Miss World ubwo ryabaga ku nshuro ya 71 rikabera mu Buhinde. Amber utarabashije kwegukana ikamba, yaje muri 14 ba mbere batsinze mu cyiciro cy’Impano.

Reba amwe mu mafoto agaragaza ubwiza bwa Miss Jane Knoester uzaserukira u Buholandi mu irushanwa rya Nyampinga w'Isi mu 2025:













Jane Knoester niwe uzahagararira u Buholandi muri Miss World 2025






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND