RFL
Kigali

Binyuze mu iserukiramuco ‘Masa’ hagaragajwe uruhare rw’ubuhanzi mu kongera kubanisha Abanyarwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/04/2024 22:07
0


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yavuze ko ubuhanzi n’umuco byafashije cyane mu rugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni.



Yabitangaje mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iserukiramuco ryo guteza imbere ubuhanzi n’ubugeni mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa ‘Francophonie’, MASA (Marché des Arts et Spectacles Africains), riri kubera mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire, kuva ku wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024 kuzageza tariki 20 Mata 2024.

Iri serukiramuco ryatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, Robert Beugré Mambé. Yavuze ko ‘Côte d’Ivoire ihaye ikaze buri wese witabiriye iri serukiramuco’ kandi ko iki gihugu gihaye ikaze abanyafurika n’abandi bashaka kumenya ibyiza bigitatse uhereye ku buhanzi n’ubugeni'.

Ubuhanzi bwabaye intwaro yifashishijwe cyane mu kongera gutanga ubutumwa bw’ihumure n’isanamitima mu myaka 30 ishize. Kandi bwanabaye igikoresho cyiza mu kubika ubuhamya bw’abarokotse Jenoside n’ahagiye habera ibikorwa by’ubwicanyi.

Ariko kandi bwatanze umusanzu mu iterambere ry’Igihugu. Minisitiri Sandrine Umutoni wari uhagarariye Guverinoma y’u Rwanda muri iri serukiramuco ku buhanzi n’ubugeni, yashimye abaritegura  kuba barahaye u Rwanda ubutumire nk’umushyitsi w’icyubahiro.

Avuga ko imyaka 30 ishize iri serukiramuco rya MASA riri kuba, bigaragaza ubufatanye bw’abatuye Afurika n’ubukungu buhishe mu mico y’ibihugu byombi, hakurwaho imbogamizi ku kugera ku bindi bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Avuga ati “Kwizihiza imyaka 30 y’iserukiramuco ‘MASA’ rimaze ritangijwe, ni intambwe ikomeye mu mateka y’ubuhanzi bwa Afurika, byerekana isano itajegajega y’umuco, ihuza umugabane wacu wose.”

Minisitiri Sandrine yashimye kandi ubushuti n’ubufatanye buri hagati ya Côte d’Ivoire n’u Rwanda, avuga ko ari ikimenyetso cy’uko ‘twiyemeje gushyigikirana’.

Yavuze ko intandaro y’inkuru yo kongera kwiyubaka k’u Rwanda nyuma y’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi ishigiye ku mpinduka zagaragajwe n’ubuhanzi ndetse n’umuco.

Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwatangiye inzira y’iterambere y’ubukungu n’ubwiyunge.

Kandi byagizwemo uruhare n’umuco no guhanga udushya ‘kugira ngo dukize imitima n’imibiri yakomeretse, mu gihe duteza imbere ubumwe bw’igihugu’.

Akomeza ati “Mu by’ukuri, imbaraga zikiza z’ubuhanzi zagize uruhare runini mu buzima bushya bw’u Rwanda, zitanga ihumure n’icyizere ku baturage bari banyuze mu bihe bikomeye.’

Yavuze ko muri iki gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ‘twongeye kumenya akamaro ko gukora ibihangano, birimo umuziki, ikinamico, imbyino ndetse n'ibindi byinshi, kugira ngo twibuke abishwe, twubahe ubutwari bw'abarokotse, kandi dutange ubuhamya bwo kwihangana kwacu’.

Minisitiri Sandrine Umutoni yavuze ‘Iyo turebye ahazaza, tuzi uruhare rukomeye rw’ubuhanzi n’umuco mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda’ nk’uko biteganijwe mu gishushanyo mbonera cy’Icyerekezo 2050.’

Iri serukiramuco ribereye muri iki gihugu mu gihe rihuje abahanzi barenga 800 bazagaragaza ibikorwa by’abo mu gihe cy’iminsi.

Ribaye igikorwa gikomeye kibereye muri iki gihe nyuma yo kwakira imikino ya CAN 2023.

Uretse Itorero Urukerereza ryasusurukije abitabiriye gufungura iri serukiramuco, abahanzi barimo Didi B, Mosty, Roselyne Layo bataramiye abaryitabiriye.

Inyandiko zinyuranye zivuga ko kuri iri soko ry’ubuhanzi, zigaragaza ko ryashinzwe mu 1993 bigizwemo uruhare n’iserukiramuco ry’ubuhanzi n’imbyino Nyafurika ‘Agence intergouvernementale de la Francophonie,’.

Ryaherukaga kubera i Abidjan ku wa 5-12 Gicurasi 2022, kuko riba buri nyuma y’imyaka ibiri. Ni ku nshuro ya 13 iri soko ry’ubuhanzi rigiye kuba, kuri iyi nshuro rizitsa cyane ku nsanganyamatsiko yubakiye ku kugaragaza uruhare rw’’urubyiruko, mu guhanga udushya n’imirimo’.

Kamaté ukuriye iri soko ry’ubuhanzi, aherutse kuvuga ko intego y’abo ari ukugaragaza ibikorwa by’abahanzi no kubahuza n’abashobora kugura ibihangano by’abo.

Yunganirwa na Hassane Kassi Kouyaté ukuriye Komite y’Ubuhanzi muri iri serukiramuco, uvuga ko hafi 65% by’abitabira iri soko ry’ubuhanzi, banitsa ku ruhare rw’abo mu guteza imbere ihame ry’uburinganire.

Ati “Yaba abagabo bakina, bandika, bayobora, impungenge zishingiye kuri ibi bibazo. Nyuma yibyo, tubona ko abaduhanze amaso, ku mugabane wacu, batangiye kwifuza rwose kwinjiza tekinoloji nshya mu byo baremye.”

Sandrine Umutoni yaganirije abitabiriye isoko ry’ubuhanzi ‘Masa’ abasobanurira uko ubuhanzi n’umuco bwagize uruhare mu kongera kwiyubaka k’u Rwanda

Sandrine Umutoni yavuze ko uruhare rw’ubuhanzi n’umuco mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda rwigaragaza

Ibihumbi by’abantu bitabiriye iri serukiramuco rigiye kumara icyumweru ribera mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire


Itorero ry’Igihugu, Urukerereza ryasusurukije abitabiriye ibirori byo gutangiza iri serukiramuco ku isoko ry’ubuhanzi ‘Masa’











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND