Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yavuze ko ubuhanzi n’umuco byafashije cyane mu rugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni.
Yabitangaje
mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iserukiramuco ryo guteza imbere ubuhanzi
n’ubugeni mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa ‘Francophonie’, MASA
(Marché des Arts et Spectacles Africains), riri kubera mu Mujyi wa Abidjan muri
Côte d’Ivoire, kuva ku wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024 kuzageza tariki 20 Mata
2024.
Iri
serukiramuco ryatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, Robert Beugré Mambé. Yavuze ko ‘Côte d’Ivoire ihaye ikaze buri
wese witabiriye iri serukiramuco’ kandi ko iki gihugu gihaye ikaze abanyafurika
n’abandi bashaka kumenya ibyiza bigitatse uhereye ku buhanzi
n’ubugeni'.
Ubuhanzi
bwabaye intwaro yifashishijwe cyane mu kongera gutanga ubutumwa bw’ihumure n’isanamitima
mu myaka 30 ishize. Kandi bwanabaye igikoresho cyiza mu kubika ubuhamya bw’abarokotse
Jenoside n’ahagiye habera ibikorwa by’ubwicanyi.
Ariko kandi
bwatanze umusanzu mu iterambere ry’Igihugu. Minisitiri Sandrine Umutoni wari uhagarariye
Guverinoma y’u Rwanda muri iri serukiramuco ku buhanzi n’ubugeni, yashimye
abaritegura kuba barahaye u Rwanda ubutumire nk’umushyitsi w’icyubahiro.
Avuga ko
imyaka 30 ishize iri serukiramuco rya MASA riri kuba, bigaragaza ubufatanye bw’abatuye
Afurika n’ubukungu buhishe mu mico y’ibihugu byombi, hakurwaho imbogamizi ku
kugera ku bindi bihugu bitandukanye byo ku Isi.
Avuga ati “Kwizihiza
imyaka 30 y’iserukiramuco ‘MASA’ rimaze ritangijwe, ni intambwe ikomeye mu
mateka y’ubuhanzi bwa Afurika, byerekana isano itajegajega y’umuco, ihuza
umugabane wacu wose.”
Minisitiri Sandrine
yashimye kandi ubushuti n’ubufatanye buri hagati ya Côte d’Ivoire n’u Rwanda,
avuga ko ari ikimenyetso cy’uko ‘twiyemeje gushyigikirana’.
Yavuze ko
intandaro y’inkuru yo kongera kwiyubaka k’u Rwanda nyuma y’amahano ya Jenoside
yakorewe Abatutsi ishigiye ku mpinduka zagaragajwe n’ubuhanzi ndetse n’umuco.
Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwatangiye
inzira y’iterambere y’ubukungu n’ubwiyunge.
Kandi
byagizwemo uruhare n’umuco no guhanga udushya ‘kugira ngo dukize imitima
n’imibiri yakomeretse, mu gihe duteza imbere ubumwe bw’igihugu’.
Akomeza ati
“Mu by’ukuri, imbaraga zikiza z’ubuhanzi zagize uruhare runini mu buzima bushya
bw’u Rwanda, zitanga ihumure n’icyizere ku baturage bari banyuze mu bihe
bikomeye.’
Yavuze ko
muri iki gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ‘twongeye
kumenya akamaro ko gukora ibihangano, birimo umuziki, ikinamico, imbyino ndetse
n'ibindi byinshi, kugira ngo twibuke abishwe, twubahe ubutwari bw'abarokotse, kandi dutange ubuhamya bwo kwihangana kwacu’.
Minisitiri Sandrine
Umutoni yavuze ‘Iyo turebye ahazaza, tuzi uruhare rukomeye rw’ubuhanzi n’umuco
mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda’ nk’uko biteganijwe mu gishushanyo
mbonera cy’Icyerekezo 2050.’
Iri
serukiramuco ribereye muri iki gihugu mu gihe rihuje abahanzi barenga 800
bazagaragaza ibikorwa by’abo mu gihe cy’iminsi.
Ribaye
igikorwa gikomeye kibereye muri iki gihe nyuma yo kwakira imikino ya CAN 2023.
Uretse
Itorero Urukerereza ryasusurukije abitabiriye gufungura iri serukiramuco,
abahanzi barimo Didi B, Mosty, Roselyne Layo bataramiye abaryitabiriye.
Inyandiko
zinyuranye zivuga ko kuri iri soko ry’ubuhanzi, zigaragaza ko ryashinzwe mu
1993 bigizwemo uruhare n’iserukiramuco ry’ubuhanzi n’imbyino Nyafurika ‘Agence
intergouvernementale de la Francophonie,’.
Ryaherukaga
kubera i Abidjan ku wa 5-12 Gicurasi 2022, kuko riba buri nyuma y’imyaka ibiri.
Ni ku nshuro ya 13 iri soko ry’ubuhanzi rigiye kuba, kuri iyi nshuro rizitsa
cyane ku nsanganyamatsiko yubakiye ku kugaragaza uruhare rw’’urubyiruko, mu
guhanga udushya n’imirimo’.
Kamaté
ukuriye iri soko ry’ubuhanzi, aherutse kuvuga ko intego y’abo ari ukugaragaza
ibikorwa by’abahanzi no kubahuza n’abashobora kugura ibihangano by’abo.
Yunganirwa
na Hassane Kassi Kouyaté ukuriye Komite y’Ubuhanzi muri iri serukiramuco, uvuga
ko hafi 65% by’abitabira iri soko ry’ubuhanzi, banitsa ku ruhare rw’abo mu
guteza imbere ihame ry’uburinganire.
Ati “Yaba
abagabo bakina, bandika, bayobora, impungenge zishingiye kuri ibi bibazo. Nyuma
yibyo, tubona ko abaduhanze amaso, ku mugabane wacu, batangiye kwifuza rwose
kwinjiza tekinoloji nshya mu byo baremye.”
Sandrine
Umutoni yaganirije abitabiriye isoko ry’ubuhanzi ‘Masa’ abasobanurira uko
ubuhanzi n’umuco bwagize uruhare mu kongera kwiyubaka k’u Rwanda
Ibihumbi by’abantu bitabiriye iri serukiramuco rigiye kumara icyumweru ribera mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire
Itorero ry’Igihugu,
Urukerereza ryasusurukije abitabiriye ibirori byo gutangiza iri serukiramuco ku
isoko ry’ubuhanzi ‘Masa’
TANGA IGITECYEREZO