Kigali

Mu myaka itanu hamaze kuboneka imibiri isaga ibihumbi 125 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:15/04/2024 14:54
0


Umuryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, IBUKA, watangaje ko imibiri irenga ibihumbi 125 yabonetse mu bice bitandukanye by'Igihugu harimo n'iyabonetse harimo kubakwa ibikorwa remezo.



IBUKA yatangaje ko mu myaka itanu ishize, hirya no hino mu gihugu hamaze kuboneka imibiri isaga ibihumbi 125 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside. 

Ni imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, zishwe zikajugunywa ahantu hatandukanye ariko mu myaka mike ishize, igenda iboneka biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bazi ibyabaye, iyabonetse kubera ibikorwaremezo biri kubakwa ahantu n’iyagiye iboneka biturutse ku mpamvu zitandukanye.

Mu Kiganiro 'Waramutse Rwanda' gitambuka kuri Televiziyo by'Igihugu, cyo kuri uyu wa Mbere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Naphtal Ahishakiye, yavuze ko ari ikibazo gikomeye cyane kuba iyo mibiri yose imaze kuboneka mu myaka itanu ishize.

Ati: “Ntabwo ari iyo gusa kuko nka hariya Gahoromani havuye imibiri y'abantu bagera mu bihumbi 90. Ibyo bigaragaza uburemere bw'ikibazo gihari ariko icyo dushima n'ubwo twatangiriye kure hari intambwe igenda iterwa.”

Yavuze ko hari iyagiye iboneka biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage, iyagiye igaragara kubera ibikorwaremezo barimo kubaka n'ibindi. Ati “Ariko tubona hari intambwe yatewe, abantu bakagenda batanga amakuru.”

Ahishakiye yavuze ko kugira ngo imibiri yose y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi iboneke, ari uko abantu bose bakwiye kumva impamvu yo gutanga amakuru kugira ngo abazize Jenoside bose bashyingurwe mu cyubahiro.

Ati “Dutekereza ko n'amadini n'amatorero akwiye gutera intambwe, mu mikorere yabo ya buri munsi, amateraniro bagira bakajya babyibutsa, haba hari ahantu imibiri yabonetse, mu rugo cyangwa mu isambu y'umukristo wabo, abantu bakongera bakabiganiraho.”

IBUKA ivuga ko ikindi kintu gifasha kugira ngo amakuru abashe gutangwa, ari ibiganiro cyangwa inyigisho zigenda zihabwa urubyiruko.

Ahishakiye ati “Mu myaka itanu ishize, ni ugukomeza kwigisha urubyiruko n'aba bana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuko hari amakuru yagiye atangwa n'urwo rubyiruko, uko aganira n'ababyeyi be, bakagera aho bakamubwira ukuri.”

Yakomeje ati “Hariya ubona hari imibiri y'abishwe ariko ufatire ku munwa ntuzabivuge, wa mwana rero wavukiye mu gihugu cyiza, akabona igihe gishize abantu batakamba, akaba yabivuga, agatanga amakuru ya ya mabanga iwabo bamuganirije.”

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga kuba hashize imyaka 30 hari ababo bataramenya aho bajugunywe kandi ababishe bahazi, bikoma mu nkokora urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND