RFL
Kigali

Ni iyihe turufu yafashije The Ben, Alliah Cool, Muyoboke na Country Records kwegukana ibikombe muri Kenya?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/04/2024 11:45
0


Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi banyuranye mu Rwanda, Nduwimana Jean Paul [Noopja] washinze Country Records, bagaragaje ko ibikombe begukanye mu byatanzwe muri ‘East Africa Entertainment Awards (EAEA)’ ari umusaruro w’ibikorwa bakoze mu muziki mu myaka itambutse.



Ibi bihembo byatanzwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 14 Mata 2024, byahawe abanyamuziki, aba Producer, abanyamakuru, abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga, abakinnyi ba filime n’abandi.

Byatangiwe mu Mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya, nyuma y’igihe cyari gishize abakunzi b’umuziki bagira uruhare mu kubatora binyuze mu itora ryo kuri Internet ryahawe amanota 50%, ndetse n’Akanama Nkemurampaka kajonjora abakwiye gutwara ibikombe.

Muyoboke Alex yegukanye igikombe nk’umujyanama uhiga abandi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba ‘Best Manager of the year East Africa’, aho yahigitse Chiki Kuruka wo muri Kenya, Babu Tale wo muri Tanzania ndetse na Nzeyimana Ismail wo mu Burundi.

Producer Jean Pierre Irakoze [Kozze] wo muri Country Records yegukanye igikombe cya Producer wahize abandi mu batunganya amajwi y’indirimbo ‘Audio Producer of Excellence’, ni mu gihe studio ya Country Records ya Noopja yegukanye igikombe cya Studio nziza ‘Best Music Studio East Africa’

Noopja washinze Country Records yabwiye InyaRwanda ko bishimiye ibikombe bibiri begukanye muri Kenya, ariko kandi ni igihamya cy’uko icyo ukoze cyose ugishyizeho umutima, ukakigira inshingano birangira bikunze.

Uyu mugabo yumvikanishije ko iyo ‘wiyemeje n’umusozi wawusunika, ni ibyishimo biba bije bisanga n'izindi mbaraga tudahwema guhabwa bitewe n’uruhare rwa Country Records mu iterambere rya muziki yacu mu karere’.

Akomeza ati “Country Records si studio buriya, ikinini n’uko ari nk’irerero, aho abato bafitemo impano baza inzozi z’abo zikaba impamo.  Biraduha icyize cy’uko inzozi nini dufite zigomba kuba impamo kuko intangiriro imeze neza.’.

Yavuze ko nyuma yo kwegukana iki gikombe akazi karakomeje, kandi baracyari mu murongo wo kuba irerero ry’ahatunganyirizwa umuziki mu Rwanda kandi ‘nta kidakunda’.

Noopja ati “Buriya amateka y’aho u Rwanda rwavuye akenshi niho dukura imbaraga yo kumva ko twabikora uko byagenda kose. ⁠Nta kwirara. Gukora cyane no guha amahirwe buri wese kuko dufite talents nyinshi zibura amahirwe.”

Yavuze ko nyuma yo gutwara igikombe mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, bafite intego yo gukomeza kurenza ibikorwa by’abo muri Afurika bityo ibikorwa by’u Rwanda bikamenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Noopja ati “Kubera dufite Perezida wakoze akazi keza kubo ayobora ahubwo Isi ikamenya u Rwanda kubera ubuhanzi kandi Country Records izabigiramo uruhare nk’uko twabyiyemeje.”

Nicyo gikombe cya mbere, Country Records yegukanye. Noopja atekereza ko byatewe ahanini no kuba mu bihembo bitangirwa mu Rwanda nta cyiciro cya studio nziza bashyiramo ‘n’aho ubundi twagombye kuba twarabyegukanye cyane hano.’.

Akomeza ati “Gusa ikirenze n’uko Abanyarwanda bakunda ibikorwa byacu cyane, ndetse no mu karere dufite abadukurikira badufana cyane. Biracyaza.”

Nicyo gikombe cya mbere kandi Producer Kozze yegukanye nyuma y’imyaka ibiri ashize atangiye urugendo rwo gutunganya indirimbo z’abahanzi. Noopja wagaragaje impano ye, avuga ko Kozze afite impano yihariye mu gutunganya indirimbo, kandi atekereza ko abamushyize ku rutonde rw’abahataniye ibihembo ari byarebye ndetse n’indirimbo ‘zakunzwe yakoze’.

Yavuze ko buri gihe abwira Kozze gukora cyane kugirango idarapo ry’u Rwanda rizamuke. Ati “Muri rusange ibi bihembo ni itsinzi ikomeye kuri twe, kandi twe nk’ibisanzwe urugendo rurakomeje.”

Noopja yavuze ko Country Records ifite ibikorwa byinshi iri gutegura, kandi ko umusaruro w’ibihangano bakoze mu myaka ishize ari wo wabahesheje igikombe.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Muyoboke Alex yavuze ko yakozwe ku mutima no kuba yashimiwe akazi yakoze mu gihe cy’imyaka 18 ishize ari mu ruganda rw’umuziki.

Ati “Iyo ubonye abantu banezerwa, bakagushimira ku kazi uba warakoze, cyangwa ku cyo umaze kuba muri sosiyete, cyangwa umaze gutanga, ni ibyo gushimwa. Nanjye nemera ko wanshimira nkiriho, aho kugirango uzafate ‘Microphone’ urira cyane, namaze gutaha. Rero, ndishimye cyane.”

Yavuze ko umuziki w’u Rwanda uri kurenga imbibi, kandi ni igisobanuro cy’uko ibyo yaharaniye mu myaka 18 ishize byatangiye gutanga umusaruro. Ariko kandi, haracyasabwa imbaraga za buri umwe, ndetse no kuba abahanzi ‘bashyiramo agatege’.

Muyoboke yavuze ko kuba yahize abarimo Babu Tale akegukana igikombe, byaturutse ku kuba ibikorwa akora byararenze u Rwanda, ahubwo agerageza no kwegera n'abandi bahanzi bo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba.

Ati "Ibanga ntarindi! Ni uko nagiye ngerageza kwegera abahanzi ba hano tugakorana. Nkagerageza kureba uburyo uyu muziki wacu twawambukana tukawujyana hariya. Rero ntarindi banga, ni ugukomeza gukundisha abanyamahanga umuziki wacu mbicishije mu kubana n'abo bantu neza, no kugaragaza ibikorwa dukorera umuziki wacu w'u Rwanda."

Akomeza ati "...Abantu bazi umuziki w'u Rwanda ntabwo banshyira kure yawo, kubera ko nagiye kenshi nagiye mvuganira umuziki wacu."

Iki gikombe yegukanye muri Kenya, kibaye icya kabiri yegukanye hanze y’u Rwanda, nyuma y’igikombe yigeze guhererwa muri Uganda nka ‘Best Promoter/Manager’ mu 2017, ashimirwa guteza imbere umuziki w’u Rwanda.

Ati “Cyari igikombe cy’uko nateje imbere umuziki wacu mu Rwanda, ariko ubu ng’ubu birasa n’aho byabaye ibintu binini, kuko nari kumwe n’abagabo bagiye bakora ibikorwa n’ubu babikora, ariko bagiye bareba ku mpande zose, rero ndabishimira Imana.”

Muyoboke yavuze kuba ibihangano bya The Ben bicurangwa muri Kenya, ari imwe mu iturufu yamufashije kwegukana igikombe ‘Best Videp of the year East Africa.

Ati “Muri Kenya abahanzi b’abanyarwanda barimo gucurangwa, ariko byagera kuri Israel Mbonyi na The Ben biri ku rundi rw’ego. Ngirango wabonye ko The Ben yegukanye igikombe cy’indirimbo ifite amashusho meza, ndetse na Producer wakoze indirimbo ye ‘Ni Forever’ nawe akegukana igikombe.”

Uyu mugabo washinze Decent Entertainment yakoranye na Tom Close 2006-2010, akorana na The Ben 2008-2010, Dream Boyz bakorana 2011-2012, Social Mula 2013-2016, Davis D 2013-2016, Davis D 2013-2014 ndetse n’itsinda rya Charly&Nina 2013-2018.

Mu biganiro yagiye agirana n’itangazamakuru, yumvikanishije ko yatangiye gufasha abahanzi mu by’umuziki biturutse ku mikoranire yagiranye n’itsinda rya Urban Boys ndetse n’umubano yari afitanye na Manzi James ‘Humble Jizzo’.

Mu itangwa ry’ibi bihembo, Rayvanny yihariye ibihembo kuko yegukanye bitanu birimo igikombe cy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka ‘Best Male Artist’, ‘Best Studio Album, Best Song writer, Best Lovers' Choice Single' East Africa ndetse na Best Inspirational East Africa.

Indirimbo 'Enjoy' ya Diamond na Jux yegukanye igikombe cy'indirimbo ihuriweho n'abahanzi y'umwaka 'Collaboration of the year'. Diamond yegukanye igikombe cy'umuhanzi w'umwaka w'indirimbo zikundwa cyane binyuze mu ndirimbo ze zirimo nka 'Shu', 'Achii', 'My Baby' ndetse na 'Enjoy'.

Wasafi yahawe igikombe nk'inzu ireberera inyungu z'abahanzi (Record Laber' y'umwaka. Ni mu gihe umukinnyi wa filime, Isimbi Alliance ‘Alliah Cool’ yegukanye igikombe mu cyiciro cy’umukinnyi mwiza wa filime mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba ‘East Africa Film Star East Africa’.

Alliah Cool yahigitse abarimo Kate wo muri Kenya, Jacob Stephene JB wo muri Tanzania ndetse na Nabwiso Mathew wo muri Uganda.’

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko abantu bakwiye kumutandukanya na bagenzi be bahuriye mu muri Cinema.

Ati “Sindakina Series (Filime z’uruhererekane) kuva kuri Rwasa kugeza kuri filime ‘Good Book Bad Cover’ ntimukangonganishe n’abavandimwe tudakora kimwe. Njyewe nkora filime imwe buri mwaka.”

Uyu mukinnyi wa filime yakomeje avuga ko filime akora zirenze iz’abandi bitewe n’uko filime akora zishobora gutwara amasaha menshi.

Muri ibi bihembo, The Ben yegukanye igikombe cy’indirimbo ifite amashusho meza ‘Best Music Video of the year East Africa’ abicyesha indirimbo yise ‘Ni Forever’.

Mu 2022, Meddy yabaye umuhanzi rukumbi wegukanye igikombe muri ibi bihembo. Icyo gihe yegukanye igihembo cy’umuhanzi w'umwaka wo mu Rwanda wahize abandi [People's Choice artist of the year- Rwanda].

Umuhanzikazi w'umugore w’umwaka wahize bagenzi be mu 2022 (People's Choice Best Female Artist 2022) yabaye Nandy. Yahigitse Butera Knowless.

Mu 2023, Bruce Melodie yegukanye igihembo mu cyiciro 'People's Choice Best Rwandan Sound' abicyesha indirimbo ye yise 'Akinyuma'.

Ni mu gihe Dj Brianne yegukanye igikombe mu cyiciro cy'umugore ukora umwuga wo kuvanga imiziki 'Peoples' Choice Female Deejay of the Year'

Bien-Aime wo mu itsinda rya Sauti Sol yegukanye igikombe cy'umwanditsi w'indirimbo w'umwaka [People's Choice Songwriter of the year].

Ni mu gihe Butera Knowless na Nel Ngabo begukanye igikombe cy'indirimbo ihuriweho 'People's Choice Collaboration Single of the year' babicyesha indirimbo 'Mahwi' bakoranye.

Diamond yegukanye igikombe cy'umuhanzi w'umwaka [Artist of the year], icy'indirimbo ifite amashusho meza abicyesha 'Yatapita', yabaye kandi umuhanzi w'umugabo w'umwaka wo muri EAC. Yari ahatanye mu byiciro 11.

   

Noopja yatangaje ko umusaruro w’ibyo Country Records yakoze mu myaka ishize ari wo wabahesheje igikombe

 

Muyoboke yavuze ko kuba indirimbo za The Ben zicurangwa cyane muri Kenya biri mu byamuhesheje igikombe

Alliah Cool nyuma yo kwegukana igikombe yavuze ko abantu bakwiye kutamugereranya na bagenzi be bahuriye muri Cinema
Nyuma y’imyaka ibiri atangiye gutunganya indirimbo z’abahanzi, Kozze yegukanye igikombe cye cya mbere

Muyoboke Alex yatangaje ko igikombe yegukanye cya kabiri yegukanye hanze y’u Rwanda ari umusaruro w’ibyo yaharaniye mu myaka 18 ishize ari mu muziki

Ubwo Muyoboke Alex yakiraga igikombe yahereye muri Kenya nk’umujyanama wahize abandi

Muyoboke yavuze ko umuziki w’u Rwanda umaze kurenga imbibi, ku buryo ibihangano bya Israel Mbonyi na The Ben bicurangwa cyane muri Kenya
Rayvanny yegukanye ibikombe bitanu mu byatanzwe muri ‘East Africa Entertainment Awards










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND