Umunyamuziki Mugisha Benjamin [The Ben], umukinnyi wa filime Amb. Isimbi Alliance [Alliah Cool] ndetse na Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi banyuranye, bari ku rutonde rw’abegukanye ibihembo bikomeye byitwa "East Africa Entertainment Awards (EAEA)."
Byatangiwe mu Mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya mu
ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 14 Mata 2024. Ni nyuma y’uko bahatanye mu
cyiciro cy’amatora (Vote) yabereye kuri Internet, hanyuma Akanama Nkemurampaka
k’iri rushanwa ka kemeza urutonde rwa nyuma rw’abatsinze.
Ibirori byo gutanga ibi bihembo byabereye mu nyubako ya Nairobi Street Kitchen, byatangiye ahagana saa
munani z’amanywa, aho ababyitabiriye banyuze ku itapi itukura (Red Carpet),
bisozwa n’umuhango wo gushyikiriza ibihembo abahize abandi (Gala Event)
byatangiye ahagana saa moya z’umugoroba.
Abategura ibi bihembo bavuze ko babitanze bagendeye ku
majwi angana na 50% y’abatoye binyuze kuri Internet. Isimbi Alliance ‘Alliah
Cool’ yegukanye igikombe mu cyiciro cy’umukinnyi mwiza wa filime mu Karere
k’Afurika y’Iburasirazuba ‘East Africa Film Star East Africa’.
Alliah Cool yahigitse abarimo Kate Actress wo muri
Kenya, Jacob Stephene JB wo muri Tanzania ndetse na Nabwiso Mathew wo muri
Uganda.’
Ni mu gihe Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi
banyuranye yegukanye igikombe cy’umujyanama mwiza muri EAC ‘Best Artist Manager
East Africa’. Yahigitse Chiki Kuruka wo muri Kenya, Babu Tale wo muri Tanzania
ndetse na Nzeyimana Ismail wo mu Burundi.
Umuhanzi Mugisha Bejamin [The Ben] yegukanye igikombe cy’indirimbo ifite amashusho meza ‘Best Music Video of the year East Africa’ abicyesha indirimbo yise ‘Ni Forever’.
Iyi ndirimbo yayihimbiye umugore we
Uwicyeza Pamella, yarakunzwe cyane mu gihe gito ahanini bitewe n’inkuru yayo no
kuba uyu muhanzi yari akumbuwe kuko yari amaze igihe adashyira hanze indirimbo.
Igikombe cya The Ben cyakiriwe na Muyoboke Alex wari muri Kenya.
Mbere y’uko umuhango wo gutanga ibi bihembo urangira,
ababitegura bavuze ko bongeyemo icyiciro cy’umunyamakurukazi mu rwego rwo
kubashyigikira. Batangaje ko hatsinze Claudia Naisabwa wo muri Kenya ndetse na
Azeezah Hashim wo muri Kenya.
Producer Jean Pierre Irakoze [Kozze] wo muri Country
Records yegukanye igikombe cya Producer wahize abandi mu batunganya amajwi y’indirimbo
‘Best Audio Producer East Africa’’ ni mu gihe studio ya Country Records ya
Noopja yegukanye igikombe cya Studio nziza ‘Best Music Studio East Africa.'
Umuhanzi w’umunyarwanda Marchal Ujeku wamenyekanye cyane mu njyana gakondo yo ku nkombo yatashye yegukanye ibikombe bibiri mu byatanzwe.
Yegukanye igikombe cya ‘Best Culture Music- East Africa’
abicyesha indirimbo ye ‘Ntakazimba’ ndetse yegukana n’igikombe cya ‘Most
Supportive/Best Real Estate Company Award’ abicyesha kompanyi yashinze yise ‘Marchal
Real Estate’.
Ibi bihembo ‘East Africa Arts Entertainment Awards
(EAEA)’ bigamije gushyigikira urugendo rw’iterambere rw’abahanzi bakorera
umuziki ku mugabane wa Afurika, by’umwihariko mu Karere k’Afurika
y’Iburasirazuba.
Mu 2022, Meddy yabaye umuhanzi rukumbi wegukanye
igikombe muri ibi bihembo. Icyo gihe yegukanye igihembo cy’umuhanzi w'umwaka wo
mu Rwanda wahize abandi [People's Choice artist of the year- Rwanda].
Umuhanzikazi w'umugore w’umwaka wahize bagenzi be mu
2022 (People's Choice Best Female Artist 2022) yabaye Nandy. Yahigitse Butera
Knowless.
Mu 2023, Bruce Melodie yegukanye igihembo mu cyiciro
'People's Choice Best Rwandan Sound' abicyesha indirimbo ye yise 'Akinyuma'
Ni mu gihe Dj Brianne yegukanye igikombe mu cyiciro
cy'umugore ukora umwuga wo kuvanga imiziki 'Peoples' Choice Female Deejay of
the Year'
Bien-Aime wo mu itsinda rya Sauti Sol yegukanye
igikombe cy'umwanditsi w'indirimbo w'umwaka [People's Choice Songwriter of the
year].
Ni mu gihe Butera Knowless na Nel Ngabo begukanye
igikombe cy'indirimbo ihuriweho 'People's Choice Collaboration Single of the
year' babicyesha indirimbo 'Mahwi' bakoranye.
Diamond yihariye ibihembo! Yegukanye igikombe
cy'umuhanzi w'umwaka [Artist of the year], icy'indirimbo ifite amashusho meza
abikesha 'Yatapita', yabaye kandi umuhanzi w'umugabo w'umwaka wo muri EAC.
Yari ahatanye mu byiciro 11.
Umukinnyi wa filime Amb. Isimbi Alliance yegukanye igikombe
cy’umukinnyi wa filime uhiga abandi muri EAC
Indirimbo ‘Ni Forever’ yahesheje igikombe The Ben muri Kenya
nyuma y’amezi atatu igiye hanze
Muyoboke Alex yakira igikombe cy’umujyanama uhiga
abandi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Uyu mugabo yafashije abahanzi benshi
bakomeye barimo nka Tom Close, Davis D, Charly&Nina, Urbano Boys n’abandi
benshi
Marchal Ujeku yegukanye ibikombe bibiri mu byatanzwe muri East Africa Entertainment Awards . Yavuze ko abikesha umuhate n’imbaraga yashyize mu muziki wubakiye ku buzima bwo ku Nkombo
TANGA IGITECYEREZO