Umugabo w'imyaka 40 yaraye yishe abantu batandatu abateye ibyuma akomeretsa abandi barimo uruhinja.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024, nibwo muri Australia, abantu Batandatu bishwe batewe icyuma mu mujyi wa Sydney bikozwe n'uwitwa Joel Cauchi.
Polisi y’Igihugu muri Australie yatangaje ko uwo mugizi wa nabi witwa Cauchi Joel uri mu kigero cy'imyaka 40 nawe yapfuye araswe n’umupolisi, nyuma yo gutera ibyuma abo baturage .
Amakuru dukesha 9news, avuga ko iki gikorwa kibi, cyakomerekeyemo abantu umunani barimo n’umwana w’amezi icyenda wakomeretse bikomeye.
Polisi yatangaje ko igikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uwo mugabo gukora ayo mahano .
Mu batewe ibyuma harimo abagore bane n’umugabo umwe bahise bagwa aho mu gihe undi mugore yapfuye akimara kugezwa mu bitaro.
Minisitiri w’Intebe wa Australie, Anthony Albanes, yahumurije imiryango y’abakomerekeye muri icyo gikorwa cy’urugomo anashimira bikomeye umupolisi wahise arasa uwo mugizi wa nabi.
Abantu umunani bari kwitabwaho kwa muganga nyuma yo gukomereka barimo n’umwana w’amezi icyenda ariko nyina akaba yaguye ahabereye ubwo bugizi bwa nabi.
Ni ibintu byababaje abantu benshi barimo n’Umwami Charles III n’umwamikazi Camilla, b’u Bwongereza bavuze ko bifatanyije n’imiryango yaburiye ababo muri ubwo bugizi bwa nabi n’ababukomerekeyemo bose.
TANGA IGITECYEREZO