RFL
Kigali

Australia: Umugabo yateye ibyuma abantu batandatu barapfa abandi barakomereka

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:14/04/2024 14:25
0


Umugabo w'imyaka 40 yaraye yishe abantu batandatu abateye ibyuma akomeretsa abandi barimo uruhinja.




Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024, nibwo muri Australia, abantu Batandatu bishwe batewe icyuma mu mujyi wa Sydney  bikozwe n'uwitwa  Joel Cauchi.

Polisi y’Igihugu muri Australie yatangaje ko uwo mugizi wa nabi witwa Cauchi Joel  uri mu kigero cy'imyaka 40  nawe yapfuye araswe  n’umupolisi, nyuma yo gutera ibyuma abo baturage .

Amakuru dukesha 9news, avuga ko iki gikorwa kibi, cyakomerekeyemo abantu umunani barimo n’umwana w’amezi icyenda wakomeretse bikomeye.

Polisi yatangaje ko igikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane  icyateye uwo mugabo gukora ayo mahano .

Mu batewe ibyuma harimo abagore bane n’umugabo umwe bahise bagwa aho mu gihe undi mugore yapfuye akimara kugezwa mu bitaro.

Minisitiri w’Intebe wa Australie, Anthony Albanes, yahumurije imiryango y’abakomerekeye muri icyo gikorwa cy’urugomo anashimira bikomeye umupolisi wahise arasa uwo mugizi wa nabi.

Abantu umunani bari kwitabwaho kwa muganga nyuma yo gukomereka barimo n’umwana w’amezi icyenda  ariko nyina akaba yaguye ahabereye ubwo bugizi bwa nabi.

Ni ibintu byababaje abantu benshi barimo n’Umwami Charles III n’umwamikazi Camilla, b’u Bwongereza bavuze ko bifatanyije n’imiryango yaburiye ababo muri ubwo bugizi bwa nabi n’ababukomerekeyemo bose.


















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND