RFL
Kigali

Impamvu umubiri ukenera imyembe mibisi mu mpeshyi

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:14/04/2024 14:00
0


Imbuto z'imyembe ni zimwe mu zikundwa n'ingeri zose z'abantu cyane cyane abana bato, ariko zikagira intungamubiri zihambaye mu mubiri wa muntu, niyo zaba zitarashya .



Bivugwa ko mu bihe byose imyembe ishobora kuribwa bikaba akarusho igihe iriwe itari yera neza mu gihe cy'impeshyi cyangwa mu izuba ryinshi. Nk'uko bitangazwa na Timesofindia.com, hari impamvu nyinshi wahitamo kurya imyembe itarashya neza mu gihe cy'ubushyuhe bwinshi.

Dore impamvu warya imyembe itarashya neza mu mpeshyi:

1. Vitamini C

Imyembe mibisi ikungahaye kuri vitamini C ndetse na antioxidants. Ibo byombi biri mu ntungamubiri zikora cyane ku ruhu rugatohagira.

Igihe cy'izuba bamwe bahura n'ibibazo by'uruhu nko gushishuka, kututubikana bakagira uruheri, udusebe ku ruhu ndetse no kwishimagura uruhu rugasa n'umutuku.

Izo vitamini ziri mu mwembe zifite ubushobozi bwo kurinda uruhu  rwawe mu gihe cy'izuba ntirwangirike.

2. Amazi menshi

Bivugwa ko imyembe idahiye neza yifitemo amazi menshi arinda umwuma mu gihe cy'izuba ndetse n'umubiri ugakora neza cyane cyane nk'urwungano ngogozi.

Umubiri wa muntu usabwa kugira amazi menshi mu mubiri kuko afasha ingingo z'umuntu gukora neza nko gusohora imyanda mu mpyiko ikanyuzwa mu nkari n'ibindi.

3. Ubushyuhe bw'umubiri

Nk'uko bisanzwe umubiri ntuba ukwiye gushyuhirana cyane cyangwa ngo ukonje cyane kuko byose biwangiriza. Imyembe mibisi yifitemo ubushobozi bwo kuringanyiza ubushyuhe bw'umubiri, cyane cyane mu mpeshyi benshi bashyuha bidasanzwe.

4. Gutuza k'umubiri

Umubiri ugira umutuzo igihe wabaye muzima ndetse n'igihe ukora neza nta burwayi buwurangwamo.

Imyembe mibisi ikungahaye kuri vitamin E ndetse na vitamini A bifasha umubiri gukora neza ndetse ukabasha guhangana no guhindagurika kw'ibihe.

Bamwe bagera mu bukonje bakarwara abandi bagera mu bushyuhe bakarwara . Bivugwako imibiri yabo bantu iba idashoboye guhangana n'imihindagurikire y'ikirere kubera kubura vitamini zimwe na zimwe muri we zimufasha guhangana.

5. Umubyibuho ukabije

Imyembe mibisi ifite calories nkeya ku buryo kubyibuha bitoroha. Ikindi gitangaje mu myembe mibisi nuko igabanya ubushake bwo kurya bigafasha abifuza guta ibiro.

Yo ubwayo kuyirya bihaza umubiri ndetse n'akanwa kakumva katifuza ibiryo. Kunywa umutobe wayo kenshi ku bantu babyibushye cyane bibafasha kugabanya ibiryo bikaba akarusho ku bifuza kugabanya inda.

6. Ubuzima bw'amenyo

Imyembe mibisi bamwe bavuga ko itera ubwinyo, cyangwa kumva amenyo asa n'ayokera nyuma yo kuyirya bityo benshi bakayanga.

Imyembe mibisi yica mikorobe mbi zafashe mu menyo ndetse ikayarinda gucukuka atandukana n'ishinya.

7. Ubuzima bw'umutima


Iyi myembe ikiri mibisi ifite imyunyungugu nka Potassium  igakenerwa cyane mu kuringaniza umuvuduko w'amaraso ibyo bikarinda indwara zakwibasira umutima.

Iyi myunyungugu irimo ifasha n'ubuzima bw'amagufa agakomera ikayarinda kumungwa cyangwa kwangirika mu bundi buryo.


Imyembe mibisi ivamo umutobe umara inyota






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND