Kigali

AMAFOTO: Ubwiza bwa Corina Mrazek uzahagararira Espanye muri Miss World 2025

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:14/04/2024 6:46
0


Mu gihe ibihugu byinshi bikataje mu gutoranya abazabihagararira mu irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’Isi w’umwaka utaha, Espanye nayo yamaze gutora ugomba kuyiserukira.



Kuwa Kane w’iki cyumweru tariki 11 Mata 2024, nibwo umunya-Espanye Corina Mrazek w’imyaka 23 y’amavuko yatorewaga guzahagararira iki gihugu mu irushanwa rya Miss World rizaba ku nshuro ya 72, ahigitse bagenzi be 50 bari bahataniye iri kamba.

Corina afite impamyabumenyi mu bijyanye n’ubukerarugendo, akaba umukorerabushake mu bigo bitandukanye bitanga ibiribwa muri Espanye. Kuri ubu, uyu mukobwa akora akazi ko kwita ku bagenzi mu ndege.

Igisonga cya Miss Corina cya mbere ni Charlotte Harrison, naho Maria Arcos, Miss World Granada, akaba igisonga cya kabiri.

Corina Mrazek yanyuze abagize akanama nkemurampaka bakimukubita amaso, bitewe n’ubwiza bwe butangaje bwitamuruye cyane ubwo yabyinaga imbyino gakondo yo mu muco wa Canariya.

Amaze kwambikwa ikamba ry'Umwamikazi mushya, Corina yaragize ati: "Iri joro ni ikigaragaza amezi menshi yo gukora cyane. Uru rugendo rwose rwahinduye ubuzima bwanjye."

Mrazek yahawe ikamba na Paula Pérez, umudogiteri wari uhagarariye Espanye mu iserukamuco/irushanwa rya Miss World World ubwo ryabaga ku nshuro ya 71, rikabera mu Buhinde mu ntangiriro z'uyu mwaka. Paula, yabashije kugera mu 12 ba mbere, aba uwa 3 ku mugabane w’u Burayi.

Miss World Espagne, Corina Mrazek azitabira irushanwa rya Miss World ku nshuro ya 72, biteganijwe ko rizaba mu mezi ya mbere ya 2025.Ni mu gihe Nyampinga w’Isi wambaye ikamba kugeza ubu, ari Krystyna Pyszková ukomoka muri Repubulika ya Czech.

Dore amwe mu mafoto agaragaza uburanga bwa Miss Corina Mrazek watorewe kuzahagararira igihugu cya Espanye mu irushanwa rya Nyampinga w'Isi riteganyijwe umwaka utaha:






Corina Mrazek niwe uzahagararira Espanye muri Miss World 2025


 
        






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND