Abana b'umwe mu banyapolitiki Boniface Ngulinzira wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bahishuye byinshi bamwibukiraho, n'uko yishwe nyuma y'itotezwa rikabije yakorewe n'ubutegetsi bubi bwa Habyarimana.
Boniface Ngulinzira yabaye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda kuva muri Mata 1992 kugeza muri Nyakanga 1993 ubwo hashyirwagaho Guverinoma yaguye. Uyu, ni umwe mu banyapolitiki bitandukanyije n'ishyaka ryari ku butegetsi (MRND) mu 1991 ajya mu ishyaka rya MDR.
Yagize uruhare rukomeye mu masezerano y'Amahoro y'Arusha ubwo yari Minisitiri na nyuma yaho yakomeje kubikurikiranira hafi ku buryo byarakaje cyane Leta ya Habyarimana itarashakaga ko ayo masezerano asinywa. Ngulunzira yishwe ku mugoroba wo ku ya 11 Mata 1994.
Mu buhamya buteye agahinda, Uwukuri Ngulinzira Cyrille, umuhungu wa Ngulinzira Boniface wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ku rwibutso afite ku mubyeyi we, ubwo hasozwaga icyumweru cy'icyunamo hibukwa ku nshuro ya 30 abanyapolitiki bishwe bazira ibitekerezo byabo no kwitandukanya n'umugambi mubisha wa Jenoside.
Ati “Yari umubyeyi wakundaga umuryango we, n’igihe yari umunyapolitiki yafataga umwanya wo kwicarana natwe akatuganiriza, agakina natwe kandi agakurikirana amashuri yacu.’’
Yakomeje avuga Se yatotejwe cyane n'Ubutegetsi bubi bwa Perezida Habyarimana, amashyaka n'ibitangazamakuru.
Ati "Mbere ya Jenoside yari yarahanaguwe muri komini yavukagamo, umuryango wacu ntaho wabarizwaga. Hari abantu bahamagaraga kuri telefoni yo mu rugo, bagahita bavuga ngo iki gihugu nimukivemo. Abo ni bo bakivuyemo kandi bijyanye.''
Uyu muhungu wa Ngulinzira Boniface, avuga kuri Se wishwe azira kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yagize ati: "Yangaga ivanguramoko n'amacakubiri mu Banyarwanda, yashakaga ko Abanyarwanda bose bakubakira hamwe Urwababyaye."
Olivia Isabo Ngulinzira, umwana wa gatatu wa Boniface Ngulinzira wari ufite imyaka 16 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze uko bahungiye mu Bubiligi bafite agahinda kenshi ko kubura umubyeyi wabo n’igihugu. Ati “Twumvaga ubuzima ntacyo buduhishiye cyiza.''
Marie-Yolanda Ujeneza Ngulinzira uzwi cyane ku izina rya Zaha Boo, ni umuhererezi wa Ngulinzira Boniface. Marie-Yolanda yavuze ko kugeza ubu bataramenya neza uko Se yishwe.
Ati "Uko yishwe n’aho bamushyize tugenda tuhumva ariko kugeza na n’ubu ntabwo tuhazi. Ibyo twumva ni uko yishwe n’abasirikare n’interahamwe zo mu Gatenga ku wa 11 Mata [1994].''
Abana ba Ngulinzira Bonifase wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi batanze ubuhamya
Bashyize indabo ku mva bunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
TANGA IGITECYEREZO