Umwami Muwenda Mutebi II uri mu mwaka wa 31 yimye ingoma mu birori bikomeye byabereye muri Uganda arizihiza isabukuru y’imyaka 69 uyu mugabo afitanye kandi igihango n’u Rwanda kuko Igikomangoma Juunju Suuna na Ambasaderi Vénantie Sebudandi uherika kwitaba Imana.
Tugiye kugaruka ku buzima bwaranze uyu Mwami kugeza yimye
ingoma amazeho imyaka isaga 30 ubusanzwe yitwa Ronald Edward Frederick Kimera
Muwenda Mutebi II yabonye izuba kuwa 13 Mata 1955 ni Umwami w’Ubwami bwa Bugandsa
akaba ari uwa 36 wimye iyi ngoma.
Yavukiye mu Bitaro bya Mengo ni umuhungu wa Edward Frederick
William David Walugembe Mutebi Luwangula Muteesa II wabaye Umwami w’u Buganda
hagati ya 1939 kugera 1969.
Nyina akaba ari Umwamikazi Nabakyala Sarah Nalule,
Muwenda Mutebi II yasoreje amasomo ya Kaminuza mu Bwongereza mu Kaminuza ya
Magdalene.
Yigeze kubaho imyaka itari micye nk’impunzi mu mirimo
yakoze harimo iy’itangazamakuru yanabaye umwe mu bagize Inama Nyobozi ya ANC
muri London nyuma y’urupfu rwe yagizwe Umwami aza no gusubira mu Bugande muri
1988.
Kuwa 24 Nyakanga 1993 ni bwo yimitswe ku mugaragaro nk’Umwami
w’u Buganda u Bwami bwe bubarizwa muri Mengo.
Muwenda Mutebi II yashyingiranwe n’Umwamikazi Sylvia
Nagginda kuwa 27 Kanama 1999 muri Katederali ya Saint Paul muri Kampala afite
abana barimo Igikomangoma Savio Muwenda [Juunju Suuna] wavukiye muri London mu
19986.
Uyu muhungu mukuru w’uyu Mwami yamubyaranye n’Umunyarwandakazi
Ambasaderi Vénantie Sebudandi.
Mu bandi bana afite barimo Igikomangomakazi Joan Nassolo,
Igikomangomakazi Victoria Nkinzi, Igikomangomakazi Sarah Katrina Mirembe
Ssangalyambogo Nachwa wavukiye mu Bwongereza muri 2001.
Igikomangoma Richard Ssemakookiro wavutse muri 2011
yabyaranye na Rose Nansikombi.
Guhera muri Mata 2011 ni we Muyobozi wa Kaminuza ya Muteesa I Royal yashizwe mu 2007 afite kandi n’ibindi bikorwa bikomeye agiye abereye Umuyobozi binyuze mu Nshingano afite nk’Umwami bishamikiye ku Bwami bw’u Buganda. Muri 1993 ubwo Mwenda Mutebi II yimikwaga imihanda yari yuzuye abantu bagenda bamusingiza Mwenda Mutebi II n'Umwamikazi Sylvia Nagginda bamaze imyaka 25 biyemeje kubana Mu mwaka wa 2023 yakoze ibirori byo kwizihiza imyaka 30 amaze yimye ingoma Aha Perezida Yoweli Kaguta Museveni yari kumwe n'Umwami Mwenda Mutebi IIAmbasaderi Sebudandi uheruka kwitaba Imana yari umwe mu bagore ba Mwenda Mutebi II banafitanye umwana w'umuhungu
TANGA IGITECYEREZO