RFL
Kigali

Kwibuka30: Ni bwo bwa mbere u Rwanda rufite imitwe ya Politiki yubakiye ku bumwe bw’Abanyarwanda - Min. Bizimana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/04/2024 14:45
0


Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko mu myaka 30 ishize ari bwo bwa mbere mu mateka u Rwanda rufite imitwe ya Politiki yubakiye ku bumwe bw’Abanyarwanda, kuko imyaka yabanjirije iyi yaranzwe n’ivangura n’amacakubiri.



Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024, mu muhango wo kwibuka abanyapolitike bishwe mu gihe ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’uko banze kwijandika mu mugambi wo kurimbura Abatutsi wari umaze igihe utegurwa.

Minisitiri Bizimana yavuze ko Programu shingiro z’amashyaka yategetse u Rwanda kuva rubonye ubwigenge muri 1962, zubakiye ku irondabwoko rikandamiza Abatutsi. Perezida Habyarimana yanongeyeho gutonesha Akarere akomokamo, abishyira muri politiki.

Yavuze ko umunsi nk’uyu wibutsa akababaro n’agahinda, ariko unagaragaza ubudaheranwa bwatumye mu myaka 30, u Rwanda rwaratsinze ingaruka za Jenoside, rukaba igihugu abanyarwanda bishimiye kubamo, kubera politiki y’ubuyobozi bwiza bwahaye icyizere buri Munyarwanda.

Bizimana yagvuze ko kwibukira ku i Rebero bihuzwa no kuzirikana abahakesha ubuzima. Ati “Tariki 12 Mata 1994, Ingabo za RPA zafashe Rebero zishobora kurokora abahigwaga bihishe henshi mu Mujyi wa Kigali, zihereye muri St André i Nyamirambo mu ijoro rya 16 Mata 1994. Abagabo, abagore n’abana bagera kuri 50 banyujijwe Rebero, bajyanwa ku Nteko Ishingamategeko kwitabwaho.”

Abanyapolitike bibutswe bashimirwa ko banze kwinjira muri Hutu Pawa yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Harimo abanyapolitiki b’Abatutsi n’ubundi bari kwicwa kubera ubwoko bwabo, n’abanyapolitiki b’Abahutu batari bagenewe kwicwa, ariko bishwe kubera kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, guharanira demokarasi isesuye idaheza Umunyarwanda.

Minisitiri Bizimana yisunze amateka, yagaragaje ko tariki ya 1 Kanama 1973, Habyarimana yatangaje programe y’imitegekere, ashimangira ko abatutsi batazarenga 14% mu mashuri no mu kazi.

Yavuze kandi ko tariki 1 Nyakanga 1982, ubwo u Rwanda rwizihizaga isabukuru y’imyaka 20 y’ubwigenge, Habyarimana yashimangiye ko politiki y’irondabwoko izakomeza.

Mu ijambo rya Habyarimana yagize ati “Tumaze kubona ubwigenge, abategetsi b’u Rwanda basubiye muri politiki y’uburezi, politiki nshya igamije kwigisha no kujijura rubanda nyamwinshi”. Tariki 29 Kamena 1983, Kongere ya 4 rusange ya MRND yarabishimangiye.

Tariki 26 Gashyantare 1966, Perezida Kayibanda yatangaje Iteka ribuza impunzi z’abanyarwanda kugaruka mu gihugu, imitungo yabo abategetsi barayigabana.

Tariki 1 Nyakanga 1979, u Rwanda rwakoze isabukuru enye: imyaka 20 ya “Revolisiyo yo muri 1959”, imyaka 17 y’ubwigenge, imyaka 6 ya Repubulika ya kabiri, imyaka 4 ya MRND.

Icyo gihe Habyarimana yavuze ko “Repubulika ya 2 yashubije Abanyarwanda icyubahiro n’amahoro (...) Abakoze kudeta kuwa 5 Nyakanga 1973, bashakaga kwibumbira hamwe kw’Abanyarwanda.”

Kuri Bizimana, izi mvugo, Habyarimana yakundaga kuzikoresha nk’ibinyoma bya politiki. Kuko gukuraho ubutegetsi bwa PARMEHUTU ntibyashubije Abanyarwanda “icyubahiro n’amahoro” yaba uwari mu Rwanda no mu mahanga.

Kuva 1959, u Rwanda ni cyo gihugu ku Isi cyibasiye icyiciro cy’abenegihugu bacyo, Abatutsi, barakandamizwa, aho kurwanya ubukoloni bwabangamiye buri Munyarwanda. Politiki n’ibikorwa bya PARMEHUTU na MRND byahaga umukoloni agaciro kurusha Umututsi.

Bizimana yavuze ko iyo Repuburika ya kabiri izana “kwibumbira hamwe kw’Abanyarwanda”, ntiyari guheza bamwe mu Banyarwanda mu buhunzi.

Tariki 26 Nyakanga 1986 Komite nyobozi ya MRND yarabyemeje bidasubirwaho, igira iti “u Rwanda rufite umutwaro uremereye wo kugira abaturage biyongera ubutitsa, ntawakwirengagiza ko ubwiyongere butubya umurima, ko u Rwanda rudafite umutungo kamere wakomokaho akazi, ntawakwirengagiza imbaraga nke rwifitiye zo kubonera abana barwo amashuri.”

“Kubera izo mpamvu, u Rwanda ntirwakwirarira ngo rwiyemeze kubona abandi bakwiyongeraho bitewe n’itahuka ry’impunzi za kivunge, kubera ibibatunga byaba intandaro y’izindi nkeke.”

Bizimana yavuze ko urugamba rwo kubohora igihugu rwaturutse kuri iyi politiki yo gutoteza no kwica bamwe mu Banyarwanda, Politiki yabuzaga umwana kwiga yatsinze, ikabuza umubyeyi akazi abifitiye ubumenyi n’ubushobozi nta cyaha yakoze, imuziza ubwoko cyangwa Akarere avukamo.

Minisitiri Damascene yavuze ko abanyapolitiki bibukwa harizikanwa ko banze kwifatanya n'ubutegetsi bubi bwateguye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi


















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND