Nyiranyamibwa Suzanne, umuririmbyi w'inararibonye waboneye benshi izuba mu bahanzi nyarwanda, yavuze ko muri iki gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, buri wese afite inshingano zo guharanira ko Jenoside itazongera kuba mu Rwanda.
Yabitangaje nyuma yo kuririmba indirimbo ‘Ese Mbaze
nde?’ mu muhango wo kwibuka no kuzirikana ubuzima bw’abanyapolitiki bishwe muri
Jenoside yakorewe Abatutsi, bazizwa ko banze kwijandika mu mugambi wa Politiki mbi wari ugamije
kurimbura Abatutsi.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mata
2024, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, hasozwa icyumweru cy’icyunamo.
Mu ijambo yavuze, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda
n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Biziman Jean Damascene, yumvikanishije kwibuka
abanyapolitiki byibutsa akabararo n’agahinda, ariko bikanagaragaza ‘ubudaheranwa
bwatumye mu myaka 30, u Rwanda rwaratsinze ingaruka za Jenoside, rukaba igihugu
abanyarwanda bishimiye kubamo, kubera politiki y’ubuyobozi bwiza bwahaye
icyizere buri Munyarwanda.”
Yavuze ko “Kwibukira Rebero tunabihuza no kuzirikana
abahakesha ubuzima. Tariki 12 Mata 1994, Ingabo za RPA zafashe Rebero zishobora
kurokora abahigwaga bihishe henshi mu Mujyi wa Kigali, zihereye muri St André i
Nyamirambo mu ijoro rya 16 Mata 1994. Abagabo, abagore n’abana bagera kuri 50
banyujijwe Rebero, bajyanwa ku Nteko Ishingamategeko kwitabwaho.”
Ubwo yari asoje kuririmba indirimbo ye yise ‘Ese Mbaze
nde?’ ijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga
Miliyoni, Nyiranyamibwa yavuze ko ari inshingano za buri wese kwibuka kugira ngo Jenoside itazasubira ukundi.
Yavuze ati “Ndabaramutsa bayobozi bacu muri hano,
banyacyubahiro, babyeyi, bana duteraniye hano muri uyu muhango wo kwibuka abacu
bazize Jenoside, cyane cyane rubyiruko mbifuriza gukomera no kwihangana,
kuko inshingano za buri wese muri twe ni ukubaho tugatsinda ikibi, aya mahano ntazongera
kugwirira igihugu cyacu. Murakoze, twibuke, twiyubaka."
Uyu mubyeyi, mu 1973 yavuye mu Rwanda ahunze itoteza
n’ubwicanyi, ajya kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yavuye
nyuma y’imyaka 16 ajya kuba mu Bubiligi.
Mu Ukuboza 2016 ni bwo yagarutse gutura mu Rwanda nyuma
y’imyaka irenga 40 yari ishize. Azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka
‘Ndavunyisha’, ‘Ese mbaze nde?’, ‘Telefone’ n’izindi.
Ijwi rye rizwi na benshi. Yigeze kubwira InyaRwanda ko cyera umuntu yafatwaga n’ikinaga, inganzo ikamutwara, indirimbo akaba
ayanditse ubwo.
Avuga ko indirimbo ye ya mbere yise ‘Ese mbaze nde?’
yasohotse mu cyunamo cy’umwaka w’1996. Kandi ko atamenye uko yageze kuri Radio
Rwanda.
Ati “…Habaga bariya bafotogarafe b’abanyamakuru,
hakaba ubwo uyibaha wibwira ko bashaka kuyumva ikaba iragiye. Ntawamenyaga
ukuntu zigenda. Ni nka ziriya twahimbye ku rugamba, nonese wamenya se zaragiye
gute?
Nyiranyamibwa yavuze ko buri wese afite inshingano zo
kurinda ko u Rwanda rwasubira mu icuraburundi
Nyiranyamibwa yaririmbye mu muhango wo kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida wa Sena, Kalinda François Xavier
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko umutwe
w'Abadepite, Mukabalisa Donathille
Nyakubahwa Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Dr.
Nteziryaryo Faustin
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente
Hamuritswe ubushakashatsi ku bwitange
bw’abanyapolitiki 21 bemeye guhara ubuzima bwabo barwanya Jenoside yakorewe Abatutsi
Minisitiri Bizimana yashimangiye ko abanyapolitiki
bibukwa batanze urugero rwo gushyira Ubumwe bw’Abanyarwanda hejuru ya byose
KANDA HANO UREBE NYIRANYAMIBWA ARIRIMBA MU KWIBUKA ABANYAPOLITIKI
TANGA IGITECYEREZO