Munyanshoza Dieudonné wamenyekanye nka ‘Mibirizi’ na Nyiranyamibwa Suzanne, umuririmbyi w'inararibonye waboneye benshi izuba mu bahanzi nyarwanda ndetse na Mukankusi Grâce baririmbye mu muhango wo kwibuka no kuzirikana abanyapolitiki 21 bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Aba bafatwa nk'aba mbere bagize uruhare rukomeye mu
kubika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda
n’ibindi babinyujije mu bihangano byabo bagiye bashyira hanze mu bihe
bitandukanye byomoye benshi.
Baririmbye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024, mu
gusoza icyumweru cy’inyunamo ku rwego rw’Igihugu, byabereye ku rwibutso rwa
Jenoside rwa Rebero.
Muri uyu muhango, Perezida wa Sena, Dr. Kalinda
François Xavier n'abandi banyacyubahiro batandukanye ndetse n'imiryango
y'abanyapolitiki, bashyize indabo ku mva, banunamira abanyapolitiki bashyinguye
mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rebero.
Ku rutonde rw’abanyapolitiki basanzwe bashyinguye kuri
uru rwibutso hiyongereyeho abandi icyenda, na bo baranzwe n’ibikorwa
by’ubutwari no kwanga akarengane.
Muri uyu muhango, Munyanshoza yaririmbye indirimbo ye yise ‘Ibijya gucika bica amarenga’. Mbere yo kuyiririmba, yavuze ko yayanditse ashaka kugaragaza amateka mabi Abanyarwanda banyuzemo.
Nyiranyamibwa Suzanne we yaririmbye indirimbo ‘Ese Mbaze
nde?’. Nyuma yo kuyiririmba, yavuze ko ari inshingano za buri wese kwibuka ‘kugira ngo
aya mahano atazasubira ukundi’.
Yavuze ati “Ndabifuriza gukomera no kwihangana, kuko inshingano za buri wese muri twe ni ukubaho tugatsinda ikibi, aya mahano ntazongera kugwirira igihugu cyacu. Murakoze, twibuke, twiyubaka."
Mukankusi Grâce we yaririmbye indirimbo yise 'Mfite
ibanga'. Yavuze ko ishingiye ku buhamya bwe, kuko igaruka ku buzima bw'umubyeyi
we (Nyina) wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati "Mfite ibanga' ni indirimbo ikubiyemo
ubuhamya, Mama yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku itariki nk'iyi ngiyi
ya 13 Mata 1994, aho bamwishe bamuciye amaguru n'amaboko bamujugunya mu cyobo
bamugerekaho indi mirambo yicwa no kubura umwuka."
Ku rutonde rw’abanyapolitiki basanzwe bashyinguye kuri
uru rwibutso hiyongereyeho abandi icyenda, na bo baranzwe n’ibikorwa
by’ubutwari no kwanga akarengane.
Ni urwibutso rushyinguyemo abanyapolitiki bemeye
guhara ubuzima bwabo barwanya bivuye inyuma umugambi wo kurimbura Abatutsi
wabibwe na Repubulika ya mbere n’iya Kabiri.
Ibikorwa byabo byasize umurage udasaza, kandi batanga
urugero rw’uko buri wese akwiriye guharanira kurwanya yivuye inyuma ivangura
rigeza kuri Jenoside.
Kuva mu 2006, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero niho habitse amateka y’abanyapolitiki bishwe muri Jenoside bazira
kurwanya Politiki y’urwango.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024, hibutswe kandi hazirikanwa amazina y’abanyapolitiki bongewe muri uru rwibutso. Barimo: Gisagara Jean Marie Vianney wari Burugumesitiri wa komini Nyabisindu;
Dr Gafaranga
Theoneste wari umudepite, Dr Habyarimana Jean Baptiste wabaye Perefe wa
perefegitura ya Butare aba n'umwarimu muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR);
Kabageni Venantie wari umudepite, Kamenya Andre wari mu bashinze ishyaka rya PL yari n’umuyobozi w'ikinyamakuru ‘Rwanda Rushya’, Kavaruganda Joseph wagize uruhare mu gusinywa kw'amasezerano y'amahoro muri Arusha, Kayoranga Charles wakoze muri Ministeri y'Ubucamanza;
Mushimiyimana Jean Baptiste wabaye umujyanama mu bya politiki muri Ministeri
y'Imirimo ya Leta n'ingufu, Me Ngabo Félicien wabaye Visi-Perezida w'ishyaka
rya PSD yajyaga avuga ati “Ndabizi ko nzicwa ariko reka turwanire ukuri ku
buryo n'abazadukomokaho bazajya bamenya ibibazo twanyuzemo ntihazagire
ubayobya."
Hari kandi Ngurinzira Boniface wabaye mu bitandukanyije
n’ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi ajya muri MDR. Yishwe n’abasirikare
barindaga Umukuru w’Igihugu,
Mu bandi bibukwa harimo, Me Niyoyita Aloys wari mu ishyaka rya PL ritari rishyigikiye imiyoborere y’igitugu n’andi mashyaka yarangwaga n’ivanguramoko, Nyagasaza Narcisse wabaye Burugumesitiri wa Komini Ntyazo;
Nzamurambaho Frederic wabaye Perezida w'ishyaka PSD wajyaga avuga ngo " Ushobora gupfa uzira kuba ikigwari, kandi ushobora gupfa uzira kuba intwari. Rero uzahitemo icyo uzapfa uzira”, Rucogoza Faustin wabaye Minisitiri w’itangazamakuru;
Prof.
Rumiya Jean Gualbert wabaye muri komite ya MRND ariko ntiyigeze ashyigikira
amacakubiri, Rutaremara Jean De La Croix wabaye umujyanama mu by'amategeko muri
Ministeri y'Ubucuruzi, Ruzindana Godefroid wabaye Perefe wa Perefegitura ya
Kibungo;
Rwabukwisi Vincent wari mu barwanyije Politiki mbi
y'amoko binyuze mu mwuga w'itangazamakuru ndetse na Rwayitare Augustin wakoze
muri Ministeri y'umurimo n'imibereho myiza y'abaturage.
Umuhanzi Munyanshoza Dieudonne ubwo yaririmbaga mu
muhango wo kwibuka Abanyapolitike
Munyanshoza yavuze ko yahimbye iyi ndirimbo 'mu
rwego rwo kugaragaza uko Jenoside yateguwe'
Nyiranyamibwa yaririmbye indirimbo ye yise ‘Ese mbaze
nde?
Nyiranyamibwa yasabye buri wese guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi
Mukankusi Grace yaririmbye muri uyu muhango indirimbo ye yise ‘Mfite ibanga’ yahimbiye umubyeyi we
Mukankusi yavuze ku kuntu umubyeyi we yishwe
urw'agashinyaguro muri Jenoside
KANDA HANO UREBE UBWO MUNYANSHOZA YARIRIMBAGA
KANDA HANO UREBE UBWO NYIRANYAMIBWA YARIRIMBAGA
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze uyu muhango wokwibuka abanyapolitiki
AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO