Kigali

Minisitiri Musabyimana mu bacanye urumuri rw'icyizere hibukwa abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:12/04/2024 21:00
1


Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude wifatanyije n'abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yacanye urumuri rw'icyizere, atanga n'ubutumwa bukomeye ku banyamakuru bushimangira uruhare rw'itangazamakuru rizima mu kubaka igihugu.



Abayobozi mu nzego zitandukanye barangajwe imbere na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, abayobora ibitangazamakuru n'abanyamakuru bahuriye ku Cyicaro cy'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RBA, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aba bayobozi bose n'abahagarariye imiryango y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abanyamakuru bazize Jenoside, bacanye urumuri rw'icyizere nk'ikimenyetso cy'uko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yagaragaje ko n'ubwo hari ibitangazamakuru byagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ibindi byahagaze gitwari bikarwanya ivangura. Ni ubutumwa yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abanyamakuru basaga 60 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati "Kwibuka Abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ntibisigana no gutekereza ku ruhare itangazamakuru ryagize mu gukwirakwiza ingengabitekerezo y'ivangura ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi."

Minisitiri kandi, yavuze ko hari abanyamakuru baharaniye ukuri kandi bari babizi neza ko bashobora kubizira. avuga ko mu myaka 30 ishize, itangazamakuru ryagize uruhare rugaragara mu kongera kubaka Igihugu cyari cyarasenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati "Ubudasa bwagaragajwe no kubaka Igihugu muri iyi myaka 30 ishize, bigaragaza ko ari umurage muzasigira abazabakorera mu ngata."

Minisitiri Musabyimana yavuze ko gukora itangazamakuru ryiza ari ukubaka Ighugu cyiza kandi ababigiramo inyungu harimo n'abo baturage. Ati "Tumaze kubaka itangazamakuru ryubaka, ryubaka ubumwe, riharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi haba mu Rwanda ndetse n'ahandi ku Isi. Duharanire kubaka no kubumbatira ubumwe bwacu kuko ari wo musingi w'iterambere rirambye."

Mu buhamya yatanze, Dr. Marie Grace Kansayisa, umukobwa wa Karambizi Gratien, wakoreraga ORINFOR, yagarutse ku buhamya bw'uko we na Mama we ndetse n'abana batatu bavukana barokotse nyuma y'uko Se yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko ikimushimisha ari uko nyuma yo kurokoka Jenoside, bagize Leta y'Ubumwe itavangura abaturage, ikabaha uburenganzira bwo kwiga no kubaho.Ati "Nabashije kwiga ndaragiza, iyo haza kubaho politiki y'iringaniza ntabwo mba narabashije kwiga."


Mu kwibuka ku nshuro ya 30 abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi hacanwe urumuri rw'Icyizere


 Ubwo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude yacanaga urumuri rw'icyizere


Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, Cleophas Barore acana urumuri rw'icyizere


Umuyobozi wa Ibuka, Dr Philibert Gakwenzire 


Yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingenzi kuri buri munyarwanda wese ndetse n'igihugu muri rusange


Minisitiri Musabyimana yavuze ko Itangazamakuru ryiza ari ingenzi mu kubaka igihugu cyiza


Umukobwa wa Karambizi Gratien wakoreraga ORINFOR wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Esther Manirafasha 8 months ago
    Never again



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND