RFL
Kigali

Kwibuka30: Penuel Choir yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:12/04/2024 16:44
0


Korali Penuel ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Rukurazo yashyize hanze indirimbo nshya "Inkuru Nziza" mu kwifatanya n'u Rwanda n'Isi yose muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.



Korali Penuel ni itsinda ry'abaririmbyi rikorera umurimo w'Imana mu itorero ADEPR ry'u Rwanda, Ururembo rwa Kigali, Paroisse ya Remera, itorero rya Rukurazo. Yatangiye nka korali y'abanyeshuri mu 2000, iza kwitwa izina muri 2008 ari ryo bafite none "Korali Penuel".

Aba baririmbyi bafite indirimbo nyinshi harimo izakozwe n'izitarakorwa mu majwi n'amashusho, imirimo yo gutunganya izidakoze no kwandika izindi nyinshi irakomeje kuko batangaza ko "ari wo murimo nyamukuru w'ivugabutumwa twahamagariwe". Kuri ubu bashyize hanze indirimbo y'ihumure muri ibi bihe byo #Kwibuka30.

Umuyobozi wa Penuel Choir, Samuel Komezusenge, yabwiye inyaRwanda ko iyi ndirimbo yabo nshya bise "Inkuru Nziza" bayikoze mu kwibuka ku nshuro ya 30 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ati: "Iyi ndirimbo ni igihangano bwite cya Korali Penuel ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR itorero rya Rukurazo".

Yavuze ko bayikoze nk'umusanzu wabo mu #Kwibuka30 mu rwego rwo guhumuriza imitima y'abanyarwanda by'umwihariko abarokotse Jenoside. Ati: "Twatekereje ku mateka akomeye y'igihugu cyacu twumva dukwiye gutanga umusanzu mu kwibuka no gukomeza imitima y'abanyarwanda no kubahumuriza by'umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi."

Indirimbo "Inkuru Nziza" yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo, yahimbwe kandi iririmbwa na Korali Penuel. Aba baririmbyi bavuga ko bayanditse bashingiye ku cyerekezo na gahunda z'iterambere igihugu cy'u Rwanda gifite hamwe n'intero igira iti "Twibuke twiyubaka".

Perezida wa Penuel choir, Bwana Komezusenge aragira ati "Ni ho twakuye inganzo ikubiyemo ubutumwa mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, tugaragaza ko mu rugendo rwo Kwibuka, dufite n'umukoro wo kubaka igihugu cyacu kizira amacakubiri mu nyito y'Ubumwe n'Ubudaheranwa. "

Yavuze ko gukora mu nganzo byari ugushima Imana ku bw'umucyo wongeye kurasira u Rwanda nyuma y'igihe kinini ruri mu icuraburindi. Bashimiye kandi Ingabo za RPF Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, kuba zarahagarise Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse zikabohora Igihugu cy'u Rwanda.

Ati: "Twitegereje intimba igihugu cyacu cyagize, tuti "Rwanda iyi ni Inkuru nziza, ni indirimbo y'agakiza kawe kuko umucyo waturasiye ikiza kiratsinda" nubwo u Rwanda rwanyuze mu mwijima w'icuraburindi ariko turashima Imana ko yatugaruriye icyizere cy'ubuzima ibinyujije ku banyarwanda bitangiye igihugu bagahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi".

Asubiramo amagambo baririmbye mu ndirimbo yabo bise "Inkuru Nziza" yagize ati "Twunzemo tuti imbaraga zo kujya mbere zavuye ku kiguzi cy'urukundo rw'abitangiye igihugu n'imbabazi mu banyarwanda kandi amahanga yazamenya ko ariwe wubatse imitima yacu bituma tugira ubwema n'ijabo kuruhando mpuza mahanga.

Twasoje tugira tuti Umugambi w'Imana ni mwiza kuri wowe Rwanda kandi ntuzongera gushavura ukundi Yesu ari muri wowe". Avuga ko 'nubwo u Rwanda rwanyuze mu mateka asharira ariko ntidukwiye guheranwa n'agahinda ahubwo tugomba kugira ubudaheranwa butuma dutwaza mu rugendo rwo kwiyubaka'.

Ati "Kandi nk'uko nyakubahwa Perezida Kagame uyoboye Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda adahwema gutanga impanuro ku banyarwanda, Akarere, Africa n'Isi muri rusange agira ati " Politiki y'amacakubiri ni Politiki mbi kandi ishaje "kuko iganisha kuri Genocide", niho natwe twunzemo tuti imyaka 30 ishize twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi twize ubudaheranwa kandi mu bumwe bwacu tuzatsinda."

Umuyobozi Mukuru wa Korali Penuel imwe mu ziri gukora cyane muri iyi minsi, Bwana Komezusenge Samuel, yaboneyeho kwihanganisha abanyarwanda bose by'umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba gukomeza gutwaza gitwari "tubeho ubwacu kandi tubereho n'abacu batagihari #Twibuke Twiyubaka".

REB INDIRIMBO NSHYA "INKURU NZIZA" YA PENUEL CHOIR



Penuel Choir yatanze ubutumwa bw'ihumure muri ibi bihe byo #Kwibuka30






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND