Abahanzi King James ndetse na Prosper Nkomezi batangaje ko urubyiruko ari bo hazaza h'Igihugu, bityo ko mu murongo wo gufata inshingano bakwiye kumenya amavu n'amavuko y'u Rwanda, ariko kandi ni inshingano zireba abahanzi ndetse n’amadini mu kubaka ubumwe n'ubwiyunge.
Babitangaje
mu kiganiro na InyaRwanda, ubwo bagarukaga ku bikorwa n'imyitwarire ikwiye
kuranga urubyiruko muri iki gihe u Rwanda n'Isi bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside
yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw'abarenga Miliyoni.
King James
yavuze ko mu gihe nk'iki, urubyiruko rukwiye gushyira imbaraga cyane mu kwiga
amateka y'Abanyarwanda, ariko kandi no mu bihe bisanzwe bikaba uko.
Ati
"Intwaro urubyiruko rwakoresha mu kurwanya abahakana, bakanapfobya Jenoside
yakorewe Abatutsi, ni ugukomeza gusura inzibutso, gukomeza kwiga amateka, kandi
twiga amateka nyayo asobanutse, kandi tukarushaho kujya inama no kubiganiraho
bya buri munsi."
Uyu muhanzi
avuga ko uretse kujya gusura inzibutso za Jenoside, urubyiruko rukwiye no
gushyira imbaraga cyane mu kwegera abakuru, bazi neza amateka y'u Rwanda kuko 'barahari bagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi'.
King James
avuga ko nk'umuhanzi bafite umukoro wo gukomeza guhanga ibihangano
bishishikariza ubumwe bw'Abanyarwanda, kandi 'abahanzi bagomba kwifatanya
n'abandi mu bikorwa byo kwibuka cyane cyane muri iki gihe twibuka Jenoside
yakorewe Abatutsi, tukarushaho kubana n'abandi."
Uyu muhanzi
avuga ko bagenzi be bakwiye gushyira imbaraga cyane mu gukoresha imbuga nkoranyambaga,
gusura inzibutso, gusura abarokotse mu rwego rwo kugira uruhare mu rugendo rw'u
Rwanda rwifuzwa.
Anavuga ko mu gihe nk'iki, urubyiruko rukwiye kwitabira ibiganiro bitegurwa kuko bivugwamo byinshi byerekana uko umugambi wa Jenoside wateguwe kugeza ushyizwe mu bikorwa. Ati "Bigire ku mateka, bamenye amateka kandi nibo bazarwubaka."
Yunganirwa
n'umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi uvuga ko
muri iki gihe cyo kwibuka, Abakristu bakwiye kurangwa n'imyitwarire ikwiye
irimo 'kwifatanya n'Igihugu kwitabira, ibiganiro, gutanga ubutumwa bw'ihumure
n'isanamitima ndetse n'ibindi bikorwa bitandukanye'.
Uyu muhanzi
wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yavuze ko amadini akwiye kugira uruhare
rukomeye mu kwigisha, ubumwe, urukundo ndetse no gushishikariza Abakristo gusura
inzibutso, kumenya amateka kugirango ubumwe n'ubwiyunge babwimakaze.
Prosper
Nkomezi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yavuze ko mu gihe nk'iki ashishikariza
urubyiruko kugira uruhare mu guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside
yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko
ari urugamba rushoboka, kuko bisaba gukoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaza
ukuri. Ariko kandi, abahanzi nabo bafite umukoro wo guhanga ibihangano
by'isanamitima no kwifatanya n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
King James
yatangaje ko abahanzi bakwiye kurushaho guhanga ibihangano by’isanamitima,
kandi urubyiruko rukihatira kwiga no kumenya amateka y’u Rwanda
Prosper
Nkomezi yatangaje ko amadini akwiye gushyira imbaraga mu nyigisho zubakiye ku
bumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda
KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KING JAMES NA PROSPER NKOMEZI
TANGA IGITECYEREZO