Mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Havugiyaremye Aimable, yagarutse ku bibazo bikomeye bikiri mu gukurikirana abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi benshi bakidegembya mu bihugu birimo na Afurika, akomoza ku guhindura amazina kwa Maj Protais Mpiranya wari warashatse andi yanapfa bikagirwa ibanga.
Ku mugoroba w’uyu wa 11 Mata 2024, ni bwo habaye urugendo rwo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ziciwe ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro nyuma y’inzira y'umusaraba
banyuzemo kuva kuri ETO Kicukiro aho batereranwe n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (UN) ziganjemo iz’Ababiligi bari bagiye bahungiyeho.
Mu gice cy’ikiganiro cyagarutse ku ruhare rw’Amahanga
muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu bikorwa byo Kwibuka no gukurikirana abagize
uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari aho Umushinjacyaha Mukuru w’u
Rwanda, Havugiyaremye Aimable, yavuze ku bibazo bikiri mu gukurikirana, gufata no
kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yerekanye ko hakiri ibibazo bifata umwanya nko kumenya ibihugu baherereyemo, kumenya amazina bakoresha kuko benshi bagenda bayahindura. Aha niho yatanze urugero ku barimo Maj Mpiranya tugiye kugarukaho.
Maj Mpiranya ni umugabo udasanzwe mu bijyanye no gukwepa ubutabera ndetse aho yari
yarashyiriweho amafaranga ku muntu uzatanga amakuru y'aho aherereye.
Protais Mpiranya yabonye izuba ku wa 30 Gicurasi 1956, apfa ku wa 05 Ukwakira 2006. Yari yariyise Sambao Ndume, akaba ari mu banyabyaha
mpuzamahanga bahigwaga cyane kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994.
Uyu mugabo yafatwaga nk’imashini yica bitewe n’uruhare
rukomeye yagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye inzirakarengane zisaga Miliyoni imwe mu minsi 100 gusa.
Yavukiye muri Gitarama mu muryango w’Abahutu, akaba yarageze ku ipeti rya Majoro mu gisirikare cya FAR. Mu gihe cya Jenoside yakorewe
Abatutsi, yari asigaye ayobora abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu.
Yari kandi umwe mu bayobozi b’Interahamwe. Bivuye ku
mabwiriza yatanze, interahamwe zatoteje ndetse zica Minisitiri w’Intebe, Agathe Uwilingiyimana n’abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye bari bamurinze barimo Abanya-Ghana n’Ababiligi.
Abandi bayobozi batandukanye nabo bagiye bicwa ku itegeko
rya Maj Mpiranya harimo Faustin Rucogoza. Yagize kandi uruhare mu bitero bikomeye byiciwemo Abatutsi ibihumbi.
Yaje gutangira guhunga ubwo Inkotanyi zabohoraga igihugu akoresha
amayeri menshi yatumye benshi bayoberwa irengero rye, gusa byizerwa ko
yahunze anyuze mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu mugabo utarigeze afatwa, yashyiriweho impapuro
zo kumuta muri yombi ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Amakuru avuga ko yari yarashyiriweho Miliyari 6.4 Frw.
Muri 2012 ni bwo Zimbabwe yemeye ko uyu mugabo ashobora kuba
abarizwa muri iki gihugu banemeza ko bagiye kugira uruhare rukomeye mu
gushakisha aho yaba yihishe.
Muri 2022 ni bwo byemejwe hakozwe ibizamini nyuma
yo gutaburura imva ye muri Harare, byemezwa ko yapfuye mu Ukwakira 2006.
Nk'uko byatangajwe na raporo yashyizwe hanze n’Urukiko
Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, Maj Mpiranya yahungiye muri
Zimbabwe mu 2002 ndetse aza no kujyanayo n'umuryango we n’abantu be ba hafi.
Mu myaka yamaze aba muri Zimbabwe, Mpiranya yari yarahinduye
amazina yiyita Sambao Ndume. Aho yabaga muri Harare, yakoranyeho n’ingabo za
Zimbabwe ndetse akajya asurwa n’abashyitsi batandukanye baturutse mu bihugu
bikomeye.
Afatwa nk'umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi
bacitse ubutabera mu buryo bukoranwe ubuhanga bwo hejuru.
Mpiranya yari mu bagabo bavuga rikijyana mu gisirikare cya Leta ya Habyarimana, akaza kandi mu bari bashinzwe ubutasi bwa gisirikare ndetse byinshi mu byakorwaga
yabaga abifitemo akaboko nk'uwari mu mutwe w'abarindaga Habyarimana.
Yatoje umutwe w'Interahamwe witwaraga gisirikare. Yahagaritse iby'uko abandi banyapolitiki barahira nk'uko byari
bikubiye mu masezerano ya Arusha, bikaba byari biteganijwe ku wa 05
Mutarama 1994.
Byinshi mu bikorwa yakoze yabifatanyije na Cpt Innocent Sagahutu
na we wari mu mutwe w'abarindaga umukuru w’igihugu, aba bombi bakaba baragize uruhare mu bikorwa byo kwica Abatutsi.
Mu gitondo cyo ku wa 07 Mata, Mpiranya yabwiye ko
Minisitiri w’Itumanaho Faustin Rucogoza yajyanwe mu nkambi y'abarindaga umukuru
w’igihugu, abaza byihuse icyo bakimumaza bidatinze yahise bicwa.
Yari mu bashyiriweho ikiguzi ko uzatanga amakuru y'aho aherereye cyangwa akaba yamufata, azahabwa Miliyoni 5 z’amadorali. Uyashyize mu mafaranga y'u Rwanda aragera kuri Miliyari 6.4 Frw.
Muri 2010, byatangajwe ko Mpiranya ari muri Zimbabwe ndetse ko ari mu bacancuro b’ishyaka rya ZANU PF.
Gusa mu 2022 ni bwo byemejwe ko uyu mugabo yapfuye mu 2006, yishwe n’umutima, icyo gihe akaba yari asigaye akoresha amazina ya Sambao Ndume.
TANGA IGITECYEREZO