RFL
Kigali

Kwibuka30: Fireman, The Nature, Kenny Edwin, Mavin n'abandi bahuriye mu ndirimbo "Twunze Ubumwe"-VIDEO

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:12/04/2024 17:01
0


Inzu itunganya umuziki LLF ifunguye vuba, yashyize hanze amashusho y'indirimbo yise "Twunze Ubumwe" yahurijwemo abahanzi barimo Fireman, The Nature, Mavin, Remedy, Fela Music, Mozzy, Kenny Edwin na Kendo, ikaba yaratunganyijwe na Producer Pakkage, bifatanya n'abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.



Abahanzi biganjemo urubyiruko, bafatanije kuririmba indirimbo y'ihumure, bishimira ibyagezweho nk'abanyarwanda birimo umutekano, ubumwe, no kwiyubaka muri rusange.

Aba bahanzi bagarutse ku mutekano usesuye uri mu gihugu cy'u Rwanda, bigatuma bakora ndetse bakagera kuri byinshi nta muntu ubatangiriye ndetse nta n'umwe ubavangura, bose bakitwa abanyarwanda. Bati: "Ubumwe ni bwo tugize intego, reka dutere imbere maze twamamare, u Rwanda rwarahamye ubu turashikamye."

Fireman ati: "Ujya gukira indwara arayirata. Ndakwibuka uzima ariko ubu uraka, wanishumbushije urubyiruko ushaka, simbitindaho iby'ubushongore n'ubukaka. Urugamba narwo turacyarurwana, mu kwiyubaka dufatanije urunana. Ntawasenya ibyagezweho ino mu Rwanda, uwarenga umurongo twamukoramo umuganda".

Uru rubyiruko rwishyize hamwe rukomeza abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, banahamya ko biteguye gukorera Igihugu cyabo bakoresheje imbaraga zabo n'impano zabo bageza kure ubutumwa bufasha benshi kandi bunze ubumwe nk'abavandimwe.

REBA INDIRIMBO "TWUNZE UBUMWE" YAHURIWEMO N'ABAHANZI BATANDUKANYE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND