Mu gihe cy’umunsi wihariye wo Kwibuka ku nshuro ya 30, Abanyapolitike bishwe bazira kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi hari abashya 9 bazahabwa icyubahiro barimo abari ba Perefe na Burugumesiteri.
Mu gihe u Rwanda n’Isi bari mu
bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hagiye guhabwa icyubahiro abanyapolitiki barwanyije politiki y’ivangura n’uruhare
bagize mu kuwanya Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye abasaga Miliyoni mu gihe
kingana n'iminsi 100.
Bakaba bazibukwa kuwa
13 Mata, umunsi wahariwe Kwibuka abanyapolitiki bavaga mu mashyaka atandukanye
barwanije bivuye inyuma Jenoside yakorewe Abatutsi, bakahasiga ubuzima.
Ku bari basanzwe hazongerwaho abandi 9 mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero
rusanzwe rushyinguyemo abarenga ibihumbi 14 barimo abanyapolitiki 12.
Ku wa 13 Mata akaba ari
na wo munsi haba hasozwa icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe
Abatutsi, gusa ibikorwa byo Kwibuka ariko bikaba bikomeza mu minsi 100.
Tukaba twifuje kugaruka
ku bagiye kongerwa ku rutonde rw’abari abanyapolitiki basanzwe baruhukiye mu Rwibutso rwa
Jenoside rwa Rebero bishwe bazira ko bagaragaje kudashyigikira ibikorwa bya Guverinoma
yariho.
1.Boniface Ngulinzira
Uyu mugabo wabaye
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga,yaharaniye ubumwe bw’abanyarwanda niyubahirizwa
ry’amasezerano y’amahoro ya Arusha yari agamije guhuza Guverinoma ya Juvenal
Habyarimo na RPF-Inkotanyi.
Yari afitiye icyizere ko
aya masezerano yazaba urufunguzo ruzatanga ibisubizo birambye, akongera guhuza
abanyarwanda bose ndetse bikaba byashyira akadomo ku bikorwa byahemberaga
Jenoside byariho.
Kubera uburyo uyu mugabo
atifuzaga na rimwe gukomeza kubona ibyakorwaga n’ubutegetsi bwariho byarangiye
avuye mu ishyaka rya MRND ryari ryarabatswe n’ivangura no gukomeza kwibasira
Abatutsi yiyemeza kwinjira muri MDR.
Mu 1993 yaje
kwirukanwa muri Guverinoma na Habyarimana nk'uko bikubiye mu buhamya bw'umwe mu
bakobwa b’uyu mugabo, Ngulinzira yahungishirijwe n’Abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye
muri ETO Kicukiro n’umuryango we ahari hahungiye ibihumbi by’Abatutsi bizera ko
baza kuhabonera ubuhungiro nyamara bakaza gutereranwa n’ingabo za Loni.
Ngulinzira yaje kwicwa
ku wa 11 Mata 1994 ku musozi wa Nyanza hamwe n’Abatutsi ibihumbi bari
barahungiye kuri ETO Kicukiro nyuma y’inzira y’umusaraba banyujijwemo.
2.Godefroid Ruzindana
Ruzindana wabaye
Perefe wa Kibungo kuri ubu yagabanijwemo uturere twa Ngoma, Kirehe, Rwamagana
na Kayonza, yarwanije politiki y’ivangura afatanije n’umuryango we kugeza bishwe.
Yari umwe mu bari
bagize ishyaka rya PSD, yishwe muri Gicurasi 1994 mbere y'uko yicwa yabanje gusimbuzwa
Anaclet Rudakubana wazanye imashini zishe Abatutsi ibihumbi mu gice cya Kibungo n’ibindi
bihazengurutse.
3.Jean Gualbert Rumiya
Rumiya wabaye umwalimu
muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yaje kuva muri MRND ishyaka rya Habyarimana hari
mu Ugushyingo 1992 kuko atari ashyigikiye ibikorwa byo gutoteza byakorerwaga
Abatutsi.
Uku kwivana mu ishyaka
ry’Abahezanguni b’Abahutu byashingiye ahani ku mbwirwaruhame ibiba urwango ya Leon
Mugesera yo mu 1992, atangira kugaragaza ko abantu bakwiye kwitandukanya n'ibyo
bitekerezo.
Ubwo yabonaga ko
abarwashyaka ba MRND batifuzaga na gato kumva ibyo yavugaga, Rumiya yafashe
umwanzuro wo kurivamo nk'umwe mu bari abayoboke baryo ndetse nk’umunyamuryango.
Rumiya yaje kwicwa ku wa 04 Gicurasi 1994.
4.Vincent Rwabukwisi
Rwabukwisi yari umunyamakuru ariko akanaba umunyapolitiki wakoreshaga ikinyamakuru cye yise Kanguka mu bukangurambaga bw’amahoro n’ubwiyunge
hari kandi mu gihe ivangura n’ihohoterwa byari bimeze nabi cyane bigizwemo
uruhare n’ibitangazamakuru bitandukanye.
Yashinze Kanguka mu rwego rwo kurwanya ibitekerezo bibi by’ubuhezanguni
byariho bidatinze Habyarimana yabonye ko ibitekerezo bya Kanguka bishobora
kuzaganza maze ahitamo gutangiza Kangura ikinyamakuru cyanyujijwemo ametegeko y’urwango
y’Abahutu n’ibindi bitekerezo byarwanyaga Abatutsi.
Uyu mugabo kandi wari warashinze ishyaka rya UDPR yishwe ku wa 11
Mata 1994.
5.Jean Baptiste Habyarimana
Jean Baptiste wabaye Perefe wa Butare ubu yavuyemo uturere twa
Huye, Nyanza na Gisagara, yari yiyemeje kwimakaza politiki yo kurwanya urwango na
Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yari Umututsi wari waranze ko muri Butare hakwishwa Abatutsi kugeza ubwo yakurwaga ku buyobozi.
Jean Baptiste yibasiwe bikomeye na Perezida
Theodore wari uyoboye Leta yiyise iy’Abatabazi.
6.Calixte Ndagijimana
Ndagijimana yari Burugumisiteri wa Komine ya Mugina muri
Gitarama, akaba yari n’umurwanashyaka w’ishyaka rya MDR ,yari muri Burugumesiteri
bake barwanije Jenoside yakorewe Abatutsi, yaje kwishwa ku wa 21 Mata 1994.
7.Narcisse Nyagasaza
Nyagasaza yari Burugumesiteri wa Ntyazo muri Butare, yari umwe mu
bari bagize ishyaka rya PL kimwe na Ndagijimana, yarwanije Jenoside yakorewe Abatusti
muri Komine yari ayoboye kugeza ubwo yishwe ku wa 23 Mata 1994.
8. Jean-Marie Vianney Gisagara
Gisagara yari Bugumesitiri wa
Nyabisindu muri Butare, yari umwe mu bari bagize PSD kimwe na Ndagijamana na Nyagasaga,
Gisagara yarwanije Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza yishwe ku wa 05 Gicurasi
1994.
9. Dr Theoneste Gafaranga
Gafaranga yari umuganga wigenga wari
Visi Perezida wa Kabiri wa PSd yishwe ku wa 16 Mata 1994.
TANGA IGITECYEREZO