RFL
Kigali

Incamake ku buzima bw’Abanyapolitiki 9 bishwe bazira kurwanya Jenoside bagiye kongerwa mu rwibutso rwa Rebero

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:12/04/2024 12:43
0


Mu gihe cy’umunsi wihariye wo Kwibuka ku nshuro ya 30, Abanyapolitike bishwe bazira kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi hari abashya 9 bazahabwa icyubahiro barimo abari ba Perefe na Burugumesiteri.



Mu gihe  u Rwanda n’Isi bari mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hagiye guhabwa icyubahiro abanyapolitiki  barwanyije politiki  y’ivangura n’uruhare bagize mu kuwanya Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye abasaga Miliyoni mu gihe kingana n'iminsi 100.

Bakaba bazibukwa kuwa 13 Mata, umunsi wahariwe Kwibuka abanyapolitiki bavaga mu mashyaka atandukanye barwanije bivuye inyuma Jenoside yakorewe Abatutsi, bakahasiga ubuzima.

Ku bari basanzwe hazongerwaho abandi 9 mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero rusanzwe rushyinguyemo abarenga  ibihumbi 14 barimo abanyapolitiki 12.

Ku wa 13 Mata akaba ari na wo munsi haba hasozwa icyumweru  cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa  ibikorwa byo Kwibuka ariko bikaba bikomeza mu minsi 100.

Tukaba twifuje kugaruka ku bagiye kongerwa ku rutonde rw’abari abanyapolitiki basanzwe baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero bishwe bazira ko bagaragaje kudashyigikira ibikorwa bya Guverinoma yariho.

1.Boniface Ngulinzira


Uyu mugabo wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga,yaharaniye ubumwe bw’abanyarwanda niyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro ya Arusha yari agamije guhuza Guverinoma ya Juvenal Habyarimo na RPF-Inkotanyi.

Yari afitiye icyizere ko aya masezerano yazaba urufunguzo ruzatanga ibisubizo birambye, akongera guhuza abanyarwanda bose ndetse bikaba byashyira akadomo ku bikorwa byahemberaga Jenoside byariho.

Kubera uburyo uyu mugabo atifuzaga na rimwe gukomeza kubona ibyakorwaga  n’ubutegetsi bwariho byarangiye avuye mu ishyaka rya MRND ryari ryarabatswe n’ivangura no gukomeza kwibasira Abatutsi yiyemeza kwinjira muri MDR.

Mu 1993 yaje kwirukanwa muri Guverinoma na Habyarimana nk'uko bikubiye mu buhamya bw'umwe mu bakobwa b’uyu mugabo, Ngulinzira yahungishirijwe n’Abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye muri ETO Kicukiro n’umuryango we ahari hahungiye ibihumbi by’Abatutsi bizera ko baza kuhabonera ubuhungiro nyamara bakaza gutereranwa n’ingabo za Loni.

Ngulinzira yaje kwicwa ku wa 11 Mata 1994 ku musozi wa Nyanza hamwe n’Abatutsi ibihumbi bari barahungiye kuri ETO Kicukiro nyuma y’inzira y’umusaraba banyujijwemo.

2.Godefroid Ruzindana

Ruzindana wabaye Perefe wa Kibungo kuri ubu yagabanijwemo uturere twa Ngoma, Kirehe, Rwamagana na Kayonza, yarwanije politiki y’ivangura afatanije n’umuryango we kugeza bishwe.

Yari umwe mu bari bagize ishyaka rya PSD, yishwe muri Gicurasi 1994 mbere y'uko yicwa yabanje gusimbuzwa Anaclet Rudakubana wazanye imashini zishe Abatutsi ibihumbi  mu gice cya Kibungo n’ibindi bihazengurutse.

3.Jean Gualbert Rumiya

Rumiya wabaye umwalimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yaje kuva muri MRND ishyaka rya Habyarimana hari mu Ugushyingo 1992 kuko atari ashyigikiye ibikorwa byo gutoteza byakorerwaga Abatutsi.

Uku kwivana mu ishyaka ry’Abahezanguni b’Abahutu byashingiye ahani ku mbwirwaruhame ibiba urwango ya Leon Mugesera yo mu 1992, atangira kugaragaza ko abantu bakwiye kwitandukanya n'ibyo bitekerezo.

Ubwo yabonaga ko abarwashyaka ba MRND batifuzaga na gato kumva ibyo yavugaga, Rumiya yafashe umwanzuro wo kurivamo nk'umwe mu bari abayoboke baryo ndetse nk’umunyamuryango.

Rumiya yaje kwicwa ku wa 04 Gicurasi 1994.

4.Vincent Rwabukwisi

Rwabukwisi yari umunyamakuru ariko akanaba umunyapolitiki  wakoreshaga ikinyamakuru cye yise Kanguka mu bukangurambaga bw’amahoro n’ubwiyunge hari kandi mu gihe ivangura n’ihohoterwa byari bimeze nabi cyane bigizwemo uruhare n’ibitangazamakuru bitandukanye.

Yashinze Kanguka mu rwego rwo kurwanya ibitekerezo bibi by’ubuhezanguni byariho bidatinze Habyarimana yabonye ko ibitekerezo bya Kanguka bishobora kuzaganza maze ahitamo gutangiza Kangura ikinyamakuru cyanyujijwemo ametegeko y’urwango y’Abahutu n’ibindi bitekerezo byarwanyaga Abatutsi.

Uyu mugabo kandi wari warashinze ishyaka rya UDPR yishwe ku wa 11 Mata 1994.

5.Jean Baptiste Habyarimana


Jean Baptiste wabaye Perefe wa Butare ubu yavuyemo uturere twa Huye, Nyanza na Gisagara, yari yiyemeje kwimakaza  politiki  yo kurwanya urwango na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yari Umututsi wari waranze ko muri Butare hakwishwa Abatutsi kugeza ubwo yakurwaga ku buyobozi.

Jean Baptiste yibasiwe bikomeye na Perezida Theodore wari uyoboye Leta yiyise iy’Abatabazi.

6.Calixte Ndagijimana


Ndagijimana yari Burugumisiteri wa Komine ya Mugina muri Gitarama, akaba yari n’umurwanashyaka w’ishyaka rya MDR ,yari muri Burugumesiteri bake barwanije Jenoside yakorewe Abatutsi, yaje kwishwa ku wa 21 Mata 1994.

7.Narcisse Nyagasaza

Nyagasaza yari Burugumesiteri wa Ntyazo muri Butare, yari umwe mu bari bagize ishyaka rya PL kimwe na Ndagijimana, yarwanije Jenoside yakorewe Abatusti muri Komine yari ayoboye kugeza ubwo yishwe ku wa 23 Mata 1994.

8. Jean-Marie Vianney Gisagara

Gisagara yari Bugumesitiri wa Nyabisindu muri Butare, yari umwe mu bari bagize PSD kimwe na Ndagijamana na Nyagasaga, Gisagara yarwanije Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza yishwe ku wa 05 Gicurasi 1994.

9. Dr Theoneste Gafaranga

Gafaranga yari umuganga wigenga wari Visi Perezida wa Kabiri wa PSd yishwe ku wa 16 Mata 1994.Hari amazina mashya agiye kongerwa ku rutonde rw'abaruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero ahashyinguye Abanyapolitiki barwanije  Jenoside yakorewe AbatutsiBoniface Ngulinzira yari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga yakomeje kwerekana ko politiki y'ivangura n'urwango idashinga kugeza abizizeJean Baptitsa Habyarimana wabaye Perefe wa Butare yicanwe n'umuryango we kuko yari yaranze kwifatanya n'abari bafite politiki ya Jenoside yakorewe Abatutsi

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND