Niba ukunda ukunda umupira w'amaguru, ukaba uwukina, warawukinnye, wumva ibiganiro bitandukanye by'imikino kuri za Radiyo zo mu Rwanda cyangwa se ukaba usoma amakuru y'imikino ku bitangazamakuru bitandukanye birimo na InyaRwanda.com, ntabwo byashoboka ko waba utari wahura n'ijambo ryazanywe n'Umunyamakuru Kalinda Viateur.
Ubundi Kalinda Viateur ni muntu ki?
Yavutse mu 1952 avukira ahahoze ari muri Perefegitura ya Byumba, Komine Rutare ubu ni mu Karere ka Gicumbi. Amashuri abanza yayize impande yaho yavukaka, Kinyami, Rutare na Muhura. Ayisumbuye yayakomereje mu Iseminari ntoya ya Mutagatifu Savio Dominiko ku Rwesero yiga ibijyanye n'indimi.
Amashuri makuru yayakomereje mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, aho yamaze imyaka ibiri yiga Filozofiya (Philosophy) ndetse binashoboka ko yaba Padiri ariko birangira ahinduye umuhamagaro ajya kwiga imyaka itatu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, akomeza gukurikirana ibijyanye n'indini kugeza mu 1977.
Nyuma yo kurangiza kwiga yahise akora umwuga w'ubwarimu aho yavukaga gusa biza kurangira ahisemo kujya gushakira ubuzima i Kigali ndetse birangira anabonye akazi kuri Radio Rwanda mu ishami ry’ububiko bw’amakuru (Documentation).
Nyuma yaho yaje kugira igitekerezo cyo kuzana ikiganiro kigaruka ku makuru y'imikino akigeza ku bayoboraga Radiyo Rwanda baza kumwemerera agitangiza atyo ndetse anakita 'urubuga rw'imikino'.
Mu 1988, Kalinda Viateur yagiye kwiga muri “Institut Supérieur Catholique Pédagogique appliqué" i Nkumba ahahoze hitwa Ruhengeri ahiga icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ndimi.
Nyuma yaho yaje no koherezwa mu mahugurwa mu Bubiligi mu bijyanye na Televiziyo kuko ari bwo yari igiye gushingwa bwa mbere mu Rwanda, amarayo amezi 9 gusa na nyuma yo kuvayo akomeza kwikorera mu rubuga rw'imikino akorana n'abarimo Mbunda Felix nawe wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma Kalinda Viateur yaje guhindurirwa imirimo yoherezwa guhagararira icyahoze ari 'ORINFOR' aho yavukaga n'ubundi mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba. Bigeze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kalinda Viateur wari warabwiwe ko azicwa yaje kwicwa azize uko yavutse.
Nk'uko Umugore we Uzanyinyana Domithile yabitangaje aganira na KT Radio muri 2022, yavuze ko Kalinda Viateur yari agiye guhunga ajyanye n’abandi banyamakuru bakoranaga bari bagiye gufatira indege i Bujumbura berekeza mu Bubiligi ariko bagera ku mupaka uhuza u Rwanda n’uburundi, umushoferi wari ubatwaye akamuhinduka akabwira abasirikare bari ku mupaka ko atwaye ibikoresho bya radiyo bityo yangirwa kwambuka atyo.
Nyuma Kalinda yaje kujya i Kabgayi ndetse ahura n’umuryango we bajya kwihisha ahitwa muri Filosofekumu "Philosophicum " gusa bigeze taliki 24 z’ukwezi kwa 05 1994 haza igitero cy’Interahamwe gitwara abantu bari bari muri icyo kigo barimo nawe bajya kubicira mu Byimana ariko umugore we n’abana barihisha, izo nterahamwe ntizababona biba imbarutso yo kurokoka kuribo.
Uzanyinyana Domithile amusobanura, yavuze ko yari umuntu ukunda abantu, wirinda kubabaza abandi, akunda gusetsa abandi, agira impuhwe ndetse akanakunda umupira w’amaguru cyane dore yanawukinnye. Impamvu yakundaga kogeza umupira cyane, yatekerezaga ko naramuka akundishije umupira w’amaguru urubyiruko bizarufasha kutishora mu mico mibi irimo no kunywa ibiyobyabwenge.
Muri rusange, Kalinda Viateur yakundishije abanyarwanda umupira w’amaguru ndetse hari n’abanyamakuru bajya bavuga ko bakunze umwuga w’itangazamakuru kubera we. Jean Lambert Gatare nawe wamenyekanye cyane ubwo yakoreraga Radiyo Rwanda yigeze gutangaza ko amufata nk’icyitegererezo ndetse ko yigeze kumubwira ko yifuza kuzatera ikirenge mu cye.
Ati: "Nakundaga kumubwira ko mufatiraho urugero, ko mfite igitekerezo cyo kuzaba umunyamakuru kandi ko nimba umunyamakuru nzagerageza kumwigana. Yari umugabo ucisha bugufi udakunda gusamara, ku buryo wamwumvaga yogeza umupira ukibaza niba ari we wari uzi. Aho ari hose yaganiraga ibintu bijyanye n’umupira w’amaguru.
Hari n’icyo mwibukiraho, nibuka nkumva ndababaye cyane, iminsi ibiri mbere y’uko apfa twarahuye. Ni umuntu watubereye nk’imbarutso yo kujya mu itangazamakuru ndetse no kugerageza kurikora nka we. Ibyo nakoraga byose nagerageza kumwigana, ariko nta ¾ nakoze. Yari indashyikirwa.
Amwe mu magambo Kalinda Viateur yakundaga gukoresha mu rubuga rw’imikino, na n’ubu acyumvikana mu banyamakuru b’imikino, harimo Rwanyeganyeze (urushundura), kogeza Ruhago, Umutambiko, (igice cy’izamu cyo hejuru), Kwamurura (gutera kure y’izamu), Gukora urukuta, Kunobagiza, umurongo w’aba gatanu, inyoni, imboni, inguni Rwariruhiye, Kurengura, Abimbere, Mu bakabiri, Umukinnyi wo hagati, Myugariro, Rutahizamu, Abafana, Kubanza mu kibuga, Urwambariro, Abasimbura, Gusatira izamu, Imana y'ibitego, Imboni, Kunyeganyeza inshundura, Kwishyushya, Umudeyi, Koroneri, Igice cya mbere cy'umukino, Igice cya kabiri cy'umukino, Ubusa ku busa, Gutsindwa mpaga, Kunyagira ikipe, Amahindura ya Mukura, Gucenga, Kuzamura igitambaro, Ifirimbi ya nyuma, Gutera umwamba, Gutera umutambiko, Ruhago, n’andi menshi akubiye mu gatabo yasize yanditse kitwa ‘Rwanyeganyeze’.
Kalinda Viateur yasize umugore we witwa Uzanyinyana Domithile n'abana bane aribo Nkubito Kalinda Thierry, Mitali Adolphe, Mukakalinda Aline na Igihozo M. Christella.
Guhera ku Cyumweru gishize, Abanyarwanda n'isi yose bari kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu ari bwo hibukwa Abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Kalinda Viateur nawe akaba ari umwe mu bari bwibukwe.

Kalinda wazanye amagambo atandukanye mu mupira w'amaguru ndetse kugeza ubu akaba akoreshwa na benshi
