RFL
Kigali

Kwibuka30: Abayobozi n’abakozi ba SKOL basuye Urwibutso rwa Kigali - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:11/04/2024 21:32
0


Abakozi n’abayobozi b’Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye mu Rwanda, SKOL Brewery Ltd, bafashe umwanya bajya kwibuka no kunamira inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.



Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakozi n’abayobozi b’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye mu Rwanda, SKOL Brewery Ltd, bifatanyije n’abandi banyarwanda bose mu gikorwa cyo #Kwibuka30 bakoreye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd, Eric Gilson, yatangaje ko ari igikorwa bose bitabiriye ndetse cyabasigiye umukoro wo guharanira ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi.

Yagize ati: “Twese twaje, ari abakozi ndetse n’abayobozi ba SKOL. Twaje kwibuka ibyabaye mu myaka 30 ishize, Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntiduteze kubyibagirwa, kandi ntibizigera bibaho ukundi haba mu Rwanda cyangwa ahandi hose ku Isi. Ntekereza ko ari ingenzi cyane kubyibuka no kubivuga nka bumwe mu buryo bwo kwirinda ko hari ahandi byaba.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubwo basuraga uru rwibutso, benshi mu bo bari kumwe bagize amarangamutima menshi, ndetse umwe muri bo agorwa cyane no kwihanganira kubona ifoto ya Se mu yandi abitse muri uru rwibutso rwa Kigali.

Yasobanuye ko impamvu yabasunikiye gutegura igikorwa nk’iki cyo kwibuka, ari ukugira ngo birinde kwibagirwa amateka, barusheho kunga ubumwe no kurema icyizere cy’ejo hazaza ha kampani muri rusange.

Ati: “Twizeye u Rwanda kandi dufite icyizere cy’iterambere ry’ejo hazaza. Ubu ni n’uburyo bwo gutera imbaraga urubyiruko kubera ko rwose muri iki gihugu hari ejo hazaza heza, kandi tugomba guharanira kujya mbere twese hamwe.”

Umwe mu bakozi ba SKOL wanabuze umubyeyi we [Papa we] kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Alice Mbayiha, yatangaje ko urwibutso ari ahantu hagerageza kwereka umuntu amateka y’ibyabaye mu 1994 ariko hakabyerekana mu ncamake.

Yagize ati: “Icyo nabonye hano cya mbere ni uko nubwo nari mpari muri Jenoside, icyo gihe nari nkiri umwana muto, ariko hano ku rwibutso ni nk'aho hakwereka ibintu byose byabaye ariko hakabikwereka mu ncamake. Ikintu rero nahakuye cya mbere; ntibizongere kubaho ibintu nk’ibi.”

Alice yavuze ko kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho, hasabwa imibanire myiza y’abanyarwanda, abarokotse bagakomeza intambwe nziza batangiye yo kubabarira no gukomeza intero ivuga ngo ‘Twibuke twiyubaka.’

Ati: “Umuntu aheranwe n’agahinda, nta kintu twazapfa tugezeho. Noneho n’ababikoze nabo nibaza yuko niba hari abagaruye umutimanama ubu ngubu nabo baba batamerewe neza ndetse bahora bicuza buri munsi. Ikintu rero kinini nakuye hano, ni ukubana neza na buri wese, abanyarwanda bakumva ko twese turi abanyarwanda, twese turi umwe nk’uko byari bimeze kera nta kumva ko dutandukanye.”

Yavuze ko mu myaka 8 amaze akora muri SKOL, iyi ari inshuro ya mbere bakoze igikorwa cyo gusura urwibutso. Yongeyeho ko ibi hari ikintu kinini byabafashije hagati yabo, by’umwihariko abavutse nyuma ya Jenoside bayumva mu mateka gusa ndetse n’abanyamahanga batari basobanukiwe uburemere bw’amateka mabi yaranze u Rwanda mu 1994.

Alice yasabye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane ababa mu mahanga kuza gusura u Rwanda, bakareba ubumwe buri muri iki gihugu, bagasubira mu mateka kandi bagasura inzibutso zinyuranye za Jenoside. Yakomeje avuga ko nibaza bazibonera neza ko iby'amoko bitakirangwa mu banyarwanda. 

Akomoza ku bafite ingengabitekerezo ya Jenoside baba mu Rwanda, yagize ati: "Inama nabagira ni ukubabwira ko nta hantu na hamwe ingengabitekerezo yatugeza uretse gusubira inyuma no kongera kuba mu bibazo nk'ibi ngibi bya Jenoside kandi sinibaza ko hari umunyarwanda n'umwe wifuza kongera kubisubiramo. Nabagira inama yo gushyira hasi ingengabitekerezo, bakayoboka kubana mu bumwe n'ubwumvikane, tugakorana twese, tugasenyera umugozi umwe tukubaka igihugu cyacu."

Uyu mukozi, yasoje avuga ko mu myaka 30 ishize hari intambwe ndende cyane u Rwanda rwateye haba mu iterambere no kubaka ubumwe n'ubwiyunge by'abanyarwanda, ndetse usanga n'abanyamahanga ubwabo batabasha gusobanukirwa. Yashimiye kandi ubuyobozi bwiza bw'igihugu bwabigizemo uruhare rukomeye, burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruruhukiyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi isaga ibihumbi 250 by'Abatutsi biciwe mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

Aba bakozi n'abayobozi ba SKOL bagize umwanya uhagije wo gusura ibice byose bigize urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basobanurirwa amateka, bashyira indabo ku mva kandi bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziharuhukiye.


Abayobozi n'abakozi b'uruganda rwa SKOL Brewery Ltd basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali


Ubwo bageraga ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi 




Umuyobozi mukuru w'uruganda rwa SKOL mu Rwanda, Eric Gilson



Abakora muri SKOL basobanuriwe amateka y'urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali




Bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi






Alice Mbayiha ni umwe mu bakozi ba SKOL unafite umubyeyi uruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa

AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND