Umuhanzikazi Clarisse Karasira ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Nice Ndatabaye ubarizwa muri Canada, bakomeje abarokotse Jenoside muri iki gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mu butumwa
bw'amashusho, Clarisse Karasira yahaye InyaRwanda, yavuze ko muri iki gihe u
Rwanda n'Isi bibuka ku nshuro ya 30, akomeza aborokotse Jenoside yakorewe
Abatutsi.
Yavuze ati: "Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, nifuza
kwihanganisha ndetse no gufata mu mugongo ababuze ababo."
Clarisse
wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zirimo nka ‘Twapfaga iki?’, yavuze ko
Abanyarwanda bakwiriye kwimakaza indangagaciro y’ubunyarwanda, kuko ari inkingi
ikomeye Igihugu cyubakiyeho, bakirinda amacakaburi.
Akomeza ati
"Ubutumwa natanga ni uko twarushaho gufatanya kurwanya amacakubiri, ndetse
tugakorera hamwe, kugira ngo twiyubake, twiteze imbere ndetse kandi tugasenyera
umugozi umwe, tukimakaza indangagaciro y'ubunyarwanda kugira ngo u Rwanda ntiruzasubire
nk'aho rwahoze. Twibuke, twiyubaka."
“Ndi
Umunyarwanda”, Clarisse Karasira yavuze ko isobanurwa nko ‘kwiyumvamo isano ihuza
Abanyarwanda batewe ishema no kuba Abanyarwanda bahuriye ku gukunda u Rwanda,
kururinda no kuruteza imbere. “Ndi Umunyarwanda” ikubiyemo ingingo eshatu
z’ingenzi: kwiyumvamo ubunyarwanda (Rwandan spirit), indangagaciro na kirazira
bigamije kwimakaza ubunyarwanda.
Ni mu gihe Nice
Ndatabaye wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, we yavuze ko muri iki gihe cyo
kwibuka yihanganisha ‘imiryango y'ababuze ababo ndetse n'Igihugu muri rusange,
mvuga ngo ntibizongera'.
Yisunze
amagambo aboneka muri Yeremiya 29: 11 hagira hati “Erega nzi ibyo nibwira
nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona
hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga” uyu muhanzi yavuze ko Imana itazigera itererana
abayo, kandi ko imbere ari heza.
Ati
"Imbere ni heza, abasizwe mu kiri bato, mubayeho kandi muzabeho, ndetse
muri ho kugira ngo musohoze ikivi cy'abanyu. Mukomere, kandi mwihangane."
Inyandiko
iri ku rubuga rwa Internet ivuga kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ itangira
isobanura ko amateka y’u Rwanda mu kinyejana gishize yiganjemo byinshi
byabangamiye isano hagati y’abanyarwanda.
Uko ubuyobozi bwagiye buhindagurika kuva mu gihe cy’abakoloni na nyuma yaho, imbaraga zabwo zakomeje kubakirwa ku macakubiri yagize ingaruka ku mibereho n’imibanire y’abanyarwanda.
Muri izo ngaruka twavugamo: ubuhunzi, guhezwa kwa
bamwe ku byiza by’Igihugu, kwironda mu buryo butandukanye, ubwicanyi
n’intambara byaje gusozwa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.
Inzira
ndende yo kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda yahereye ku kubohora igihugu no
guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Ihame ry’ubunyarwanda ryahawe agaciro, hagiyeho Leta
y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, uburyo bw’imiyoborere busangiwe na bose, no kubaka
inzego zishimangira kandi zigashyigikira ubumwe bw’abanyarwanda nk’uko
buteganywa n’Itegeko Nshinga ryo muri Kamena 2003.
Muri urwo
rugendo, Abanyarwanda banze kuba imbata z’amateka bimika umuco w’ibiganiro
bashaka ikibubaka nk’abantu, kikubaka n’Igihugu muri rusange. Urugero ni
nk’Ibiganiro-nyunguranabitekerezo byo mu Urugwiro byabaye Gicurasi 1998 kugeza
Werurwe 1999, byatanze icyerekezo mu kubaka Igihugu (Nation), harimo Politiki
y’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda, Imiyoborere myiza, Umutekano, Ubutabera,
Inkiko Gacaca n’Icyerekezo 2020.
Uwo muco
w’ibiganiro byubaka kandi bifasha Abanyarwanda kwikemurira ibibazo wakomeje
gushinga imizi no mu zindi nzego zinyuranye. Mu gukomeza guharanira ko
ibyagezweho biramba, ni ngombwa gushingira ku ihame ndakuka ry’Ubunyarwanda
(Rwandan Spirit).
Zimwe mu
ngamba zo kubaka ubunyarwanda, ni gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, igamije gutoza
abanyarwanda kwiyumvamo ubunyarwanda mbere y’ibindi, kubana nta rwikekwe no
gushyira inyungu rusange n’iz’igihugu mbere y’inyungu bwite, binyuze mu rubuga
rw’ibiganiro bagirana mu bwisanzure.
Uretse
umurimo ukorwa cyane binyuze muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, hari
n’izindi ntambwe zatewe n’indi miryango muri uru rugendo rwo kubaka
ubunyarwanda.
Clarisse
Karasira yasabye ko buri wese aharanira kurwanya amacakubiri
Nice
Ndatabye yasabye abarokotse Jenoside gukomeza gutwaza gitwari, baharanira kwiteza imbere
KANDA HANO UREBE UBUTUMWA BWA CLARISSE KARASIRA
TANGA IGITECYEREZO