Rugamba Cyprien wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasize ibihangano byabaye imvano yo gukomera k’ubuhanzi kw’iki gihe, bamwe baninjira mu muziki mu rwego rwo kumuhesha icyubahiro no kusa ikivi cye.
Abamuzi
bamusobanura nk’intore, umusizi, umukinnyi w’ikinamico, umwanditsi w’ibitabo,
umutoza w’Intore, umuririmbyi w’ubutumwa budasaza n’umunyabuntu.
Yatashye
Yeruzalemu nshya! Rugamba yishwe mu gitondo cyo ku wa 07 Mata 1994 ari kumwe
n’umugore n’abana batandatu. Harokotse abana be bane bakotanira gusigasira
umurage we yasigiye Abanyarwanda.
Ababanye na
Rugamba bahuriza ku kuvuga ko yari umuntu mugari urangwa n’urukundo, uca
bugufi, wita ku batishoboye, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ikaba isaha yo kwita
ku muryango we cyane cyane umugore wakundaga ‘ibijumba’.
Yasize
urwibutso rudasibangana mu mitima ya benshi hashingiwe ku bihangano byinshi
yashyize hanze mu bihe bitandukanye bamwe batabasha kumva neza ibyo yaririmbaga
cyane ko byuzuye ikinyarwanda cyumutse.
Indirimbo ye
yise ‘Murumve twana twanjye’ yasubiwemo na Mani Martin, Ruti Joel, Kenny
Mirasano, Bukuru Christian na Nel Ngabo ndetse na Alyn Sano mu muhango wabereye
muri BK Arena, tariki 7 Mata 2024 mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’Iminsi
100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muhango
witabiriwe n’abantu barenga ibihumbi bitanu barimo Abakuru b’Ibihugu na za
Guverinoma, abahoze ari Abakuru b’Ibihugu, abayobozi bahagarariye ibihugu
n’imiryango mpuzamahanga n’abandi.
Iyi ndirimbo
yahimbwe na Rugamba Cyprien iririmbwa n’Itorero Amasimbi n’Amakombe.
Mani Martin
uri mu baririmbye basubiramo iyi ndirimbo, yabwiye InyaRwanda ko batekereje
kuyisubiramo mu rwego rwo kumuha icyubahiro no kugaragaza ko Rugamba Cyprien
yabaye umunyamuziki udasanzwe mu mitima ya benshi, kandi byumvikanisha kongera
kubaho kwe.
Ati “Bisobanuye
ikintu gikomeye, ni ukubaho kwa Rugamba Cyprien mu mitima ya benshi muri twe
binyuze mu nganzo ye y’ibisigo bitagira uko bisa byabyaye indirimbo zitabarika
mu njyana y’amasimbi n’amakombe’.
Mani Martin
wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, ashimangira ko ari iby’agaciro gakomeye kuri
we ‘ku bwo gutoranywa nk’umwe mu baririmbye indirimbo "Murumve Twana Twanjye,
imwe mu ndirimbo zitigera zisaza’.
Yavuze ko kuri
we ari umwihariko, kuko kuva mu bwana bwe yumvaga akunze kuririmba kuruta
ibindi byose abana bakunda gukora.
Byari ibintu
bitoroshye kuko ‘mu cyaro navukiyemo Ntura ya giheke ho mu Burengerazuba bw’u
Rwanda ntihabaga abahanzi ngo byibura numve ko ndi gushaka kuzamera nkabo’.
Asobanura ko
benshi mu bahanzi yabumvaga kuri Radio icyo gihe babaga batakiriho cyangwa baba
mu mahanga.
Akomeza ati “Nk’umwana
muto hari ukuntu numvaga ahari nzaririmba indirimbo nyinshi namara kuzigeza
kuri Radio nkajya gutura mu mahanga cyangwa nkava muri ubu buzima abandi
bakazakura bazumva.”
Ibyo bitekerezo
byagumye muri we kugeza igihe agiriye umugisha udasanzwe ahura n’umwe mu
bahanzi yakundaga cyane, Cecile Kayirebwa wamuganirije amubwira uko imbaga y’Abanyarwanda
irimo n’abahanzi yisanze mu mahanga hirya no hino ku Isi ‘batarabihisemo’.
Yungamo ati “Turiho
mu mwanya wacu no mu mwanya w’ababayeho mbere yacu ndetse no muri wa mwanya
twumvagamo icyuho ku bwo kutababona ubu turahari, ku bwacu, ku bwabo no ku bw’abazaza
muri uyu murimo nyuma yacu.”
Igihe kimwe,
Mani Martin yaje kumenya amateka y’abandi bahanzi nabo bishwe mu mbaga y’inzirakarengane
zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, harimo na Rugamba Cyprien.
Mani Martin
asobanura ko abahanzi bishwe muri Jenoside ari bo ‘bahanze inganzo yashibutsemo
iyacu’. Arakomeza ati “Bamwe muri twe ntitwababonye imbonankubone, gusa batuye mu
mitima yacu. Tuvoma ku isoko y’inganzo idakama yabaranze n’uko tukabibyaza
inganzo tubatura iteka iyo tubunamira.”
N’ubwo
bimeze gutya ariko, hari abandi bahanzi bacengewe n’intekerezo zahembereye
urwango n’amacakubiri babikwiza mu muryango mugari w’Abanyarwanda babinyujije
mu mpano bahawe y’ubuhanzi, ubusanzwe igomba kuba ihuza abantu kurusha uko
yabatanya.
Martin avuga
ko by’umwihariko kuri we, kuririmba asubiramo indirimbo ya Rugamba Cyprien,
kuyiga no kuguma ayisubiramo bimutera kumutekerezaho byihariye nk’umuntu
warwanye intambara ikomeye yo gutsimbarara ku nganzo yimakaza urukundo n’amahoro
mu bihe bitoroshye.
Muri ibyo bihe bitari byoroshye, hari
hariho abandi bahanzi bakunzwe cyane banashyigikiwe n’abatari bacye bari
barabaswe n’ivangura. Ati “Urugendo rwe nabwiwe rwanyigishije imbaraga
zidasanzwe ziba mu mahitamo yacu.”
Kuri Mani
Martin, wahitamo urukundo, wahitamo amahoro n’ubworoherane n’ubwo byaba bitari
ibigezweho mu bandi benshi, wahitamo kandi kuba wowe no mu gihe abandi bavuga
banakora ibinyuranyije n’abo kubera inyungu bwite.
Uyu muhanzi yavuze ko u Rwanda 'rutugendamo nirwo rurema ishusho y’u Rwanda rundi tugendamo ndetse n’urwo tugendana aho tujya hose ku isi’. Yungamo ati “U Rwanda wiyubatsemo muri wowe, ni rwo ruvamo imbaraga zubaka urwo ugendamo n’urwo ugendana”.
Indirimbo Rugamba Sipiriyani
yanditse biragoye kumenya umubare wazo
Rugamba
Olivier, imfura ya Rugamba Sipiriyani yigeze kubwira InyaRwanda ko bitoroshye
kumenya umubare nyakuri w’indirimbo za Rugamba Sipiriyani ashingiye ku kuba
yarishwe hari indirimbo yari yamaze kwandika, izindi yazifatiye amajwi ariko
ngo ntizigeze zisohoka kugeza n’ubu.
Ati “Yishwe
nawe atunguwe. Hari ku itariki 07 Mata ahagana saa tatu za mu gitondo.
Yaratunguwe, hari izo yari yamaze gutegura zanditse Nk’iyo wumvise zimwe mu
ndirimbo abaririmbyi baririmbaga ntizirasohoka ariko turateganya kuzisohora
nitumara kwandika ibitero byose.”
Avuga ko
zimwe mu ndirimbo zizwi za Rugamba Sipiriyani zigera kuri 300. Indirimbo
zitigeze zisohoka zimwe bazihaye Korali Rugamba ndetse ngo mu minsi ishize
baniyambaje Korali Christus Regnat iririmba indirimbo yitwa “Igipimo cy’urukundo”.
Amateka avunaguye ya Rugamba
Sipiriyani
Rugamba
Sipiriyani yavukiye mu yahoze ari Komine Karama, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe,
avuka mu mwaka w’1935. Yize amashuri ye mu Rwanda, mu Burundi ndetse no mu
Bubiligi, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amateka.
Yize
amashuri abanza muri Paruwasi ya Cyanika, ayisumbuye ayiga muri Seminari nto ya
Kabgayi, akomereza muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda.
Yaje kujya
muri Kaminuza ya Bujumbura aharangiriza icyiciro cya mbere cy’amashuri makuru,
nyuma abona kujya mu Bubiligi muri Kaminuza ya Luve aho yaje gukura impamyabumenyi
y’ikirenga mu by’amateka.
Rugamba
yashakanye na Mukansanga Daphrose (wavutse mu 1944), bashakana mu mwaka w’1965.
Uyu mugore wa Rugamba Sipiriyani ubusanzwe yari umwarimukazi mu mashuri abanza,
avuka mu gace kamwe na Rugamba Sipiriyani bose babarizwaga muri Paruwasi ya
Cyanika.
Uyu muhanzi
kandi yanashinze itorero Amasimbi n’Amakombe riririmba indirimbo zisingiza
Nyagasani ndetse zinigisha ku buzima busanzwe, kugeza n’ubu rikaba rigihimba
indirimbo zifashishwa ahantu hanyuranye.
Yakoze
imirimo itandukanye muri Leta, ariko mu myaka ye ya nyuma yaje gukurwa mu kazi
igihe kitageze, kubera ko atihanganiraga akarengane ako ariko kose, akabyamagana
abicishije mu nganzo ye.
Yaranzwe no
gushishikariza Umunyarwanda kuba inyangamugayo no kugira indangagaciro nyazo
zikwiriye u Rwanda. Ibi bigaragarira mu ndirimbo zirenga 400 yagiye ahimba
zirimo “Ntumpeho”, “Inda nini”, “Jya umenya gusaza utanduranyije cyane”,
“Agaca” n’izindi nyinshi.
Yapfuye
azize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, akaba we na Mukansanga,
umugore we, bari barabyaranye abana 10, muri Jenoside yakorewe abatutsi,
bapfanye n’abana babo 6, ubu hasigaye abana bane. Ubu Rugamba yibukwa nk’umuntu
wateje imbere ubuvanganzo nyarwanda ndetse akanafasha abakiri bato kumenya uko
ururimi rwubakwa.
Si ibyo
gusa, kuko Kiliziya Gatolika n’abandi bakristu yabasigiye ibihangano by’
indirimbo zisingiza Imana zirimo ubuhanga buhanitse. Indirimbo ze n’uyu munsi
ntabwo zifatwa nk’indirimbo nziza gusa, ahubwo ubutumwa buzikubiyemo bufatwa
nk’impanuro za none, ejo n’ahazaza ku bakuru n’abato.
Abahanzi
Mani Martin, Nel Ngabo, Alyn Sano, Kenny Mirasano na Bukuru
Christine baririmbye indirimbo 'Murumve twana twanjye' ya Rugamba
Cyprien mu rwego rwo kumwunamira no guhesha ikuzo ibihangano
bye
Uhereye
ibumoso: Ruti Joel, Bukuru Christine, Nel Ngabo ndetse na Mani Martin
ubwo baririmbaga basubiramo indirimbo ya Rugamba Cyprien
Abacuranzi bahuje imbaraga mu gucuranga zimwe mu ndirimbo zaririmbwe n'abahanzi mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamuziki
Kenny Mirasano wize ku ishuri rya muzika rya Nyundo yaririmbye
muri iyi ndirimbo ya Rugamba
Umuhazikazi
Alyn Sano ubwo yafatanyaga na bagenzi be kuririmba indirimbo
y'umunyabigwi Rugamba
Umuhanzi Ruti Joel ari kumwe na Bukuru basubiramo indirimbo ya Rugamba
Mani Martin yatangaje ko guhuza imbaraga na bagenzi bagasubiramo indirimbo ya Rugamba bisobanuye ko atuye mu mitima y'abo
Umuhanzikazi Bukuru Christine ubwo yari muri BK Arena aririmbira abarenga ibihumbi bitanu bitabiriye #Kwibuka30
Umuhanzi Nel Ngabo wo muri Kina Music afatanya na bagenzi be
KANDA HANO UREBE UKO ABAHANZI B'IKIRAGANO GISHYA BASUBIYEMO INDIRIMBO YA RUGAMBA
">
TANGA IGITECYEREZO