RFL
Kigali

Ni ukubaho kwa Rugamba Cyprien mu mitima yacu- Ibyatumye abahanzi b’ikiragano gishya basubiramo indirimbo ye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/04/2024 6:55
0


Rugamba Cyprien wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasize ibihangano byabaye imvano yo gukomera k’ubuhanzi kw’iki gihe, bamwe baninjira mu muziki mu rwego rwo kumuhesha icyubahiro no kusa ikivi cye.



Abamuzi bamusobanura nk’intore, umusizi, umukinnyi w’ikinamico, umwanditsi w’ibitabo, umutoza w’Intore, umuririmbyi w’ubutumwa budasaza n’umunyabuntu.

Yatashye Yeruzalemu nshya! Rugamba yishwe mu gitondo cyo ku wa 07 Mata 1994 ari kumwe n’umugore n’abana batandatu. Harokotse abana be bane bakotanira gusigasira umurage we yasigiye Abanyarwanda.

Ababanye na Rugamba bahuriza ku kuvuga ko yari umuntu mugari urangwa n’urukundo, uca bugufi, wita ku batishoboye, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ikaba isaha yo kwita ku muryango we cyane cyane umugore wakundaga ‘ibijumba’.

Yasize urwibutso rudasibangana mu mitima ya benshi hashingiwe ku bihangano byinshi yashyize hanze mu bihe bitandukanye bamwe batabasha kumva neza ibyo yaririmbaga cyane ko byuzuye ikinyarwanda cyumutse.

Indirimbo ye yise ‘Murumve twana twanjye’ yasubiwemo na Mani Martin, Ruti Joel, Kenny Mirasano, Bukuru Christian na Nel Ngabo ndetse na Alyn Sano mu muhango wabereye muri BK Arena, tariki 7 Mata 2024 mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’Iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango witabiriwe n’abantu barenga ibihumbi bitanu barimo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, abahoze ari Abakuru b’Ibihugu, abayobozi bahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga n’abandi.

Iyi ndirimbo yahimbwe na Rugamba Cyprien iririmbwa n’Itorero Amasimbi n’Amakombe.

Mani Martin uri mu baririmbye basubiramo iyi ndirimbo, yabwiye InyaRwanda ko batekereje kuyisubiramo mu rwego rwo kumuha icyubahiro no kugaragaza ko Rugamba Cyprien yabaye umunyamuziki udasanzwe mu mitima ya benshi, kandi byumvikanisha kongera kubaho kwe.

Ati “Bisobanuye ikintu gikomeye, ni ukubaho kwa Rugamba Cyprien mu mitima ya benshi muri twe binyuze mu nganzo ye y’ibisigo bitagira uko bisa byabyaye indirimbo zitabarika mu njyana y’amasimbi n’amakombe’.

Mani Martin wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, ashimangira ko ari iby’agaciro gakomeye kuri we ‘ku bwo gutoranywa nk’umwe mu baririmbye indirimbo "Murumve Twana Twanjye, imwe mu ndirimbo zitigera zisaza’.

Yavuze ko kuri we ari umwihariko, kuko kuva mu bwana bwe yumvaga akunze kuririmba kuruta ibindi byose abana bakunda gukora.

Byari ibintu bitoroshye kuko ‘mu cyaro navukiyemo Ntura ya giheke ho mu Burengerazuba bw’u Rwanda ntihabaga abahanzi ngo byibura numve ko ndi gushaka kuzamera nkabo’.

Asobanura ko benshi mu bahanzi yabumvaga kuri Radio icyo gihe babaga batakiriho cyangwa baba mu mahanga.

Akomeza ati “Nk’umwana muto hari ukuntu numvaga ahari nzaririmba indirimbo nyinshi namara kuzigeza kuri Radio nkajya gutura mu mahanga cyangwa nkava muri ubu buzima abandi bakazakura bazumva.”

Ibyo bitekerezo byagumye muri we kugeza igihe agiriye umugisha udasanzwe ahura n’umwe mu bahanzi yakundaga cyane, Cecile Kayirebwa wamuganirije amubwira uko imbaga y’Abanyarwanda irimo n’abahanzi yisanze mu mahanga hirya no hino ku Isi ‘batarabihisemo’.

Yungamo ati “Turiho mu mwanya wacu no mu mwanya w’ababayeho mbere yacu ndetse no muri wa mwanya twumvagamo icyuho ku bwo kutababona ubu turahari, ku bwacu, ku bwabo no ku bw’abazaza muri uyu murimo nyuma yacu.”

Igihe kimwe, Mani Martin yaje kumenya amateka y’abandi bahanzi nabo bishwe mu mbaga y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, harimo na Rugamba Cyprien.

Mani Martin asobanura ko abahanzi bishwe muri Jenoside ari bo ‘bahanze inganzo yashibutsemo iyacu’. Arakomeza ati “Bamwe muri twe ntitwababonye imbonankubone, gusa batuye mu mitima yacu. Tuvoma ku isoko y’inganzo idakama yabaranze n’uko tukabibyaza inganzo tubatura iteka iyo tubunamira.”

N’ubwo bimeze gutya ariko, hari abandi bahanzi bacengewe n’intekerezo zahembereye urwango n’amacakubiri babikwiza mu muryango mugari w’Abanyarwanda babinyujije mu mpano bahawe y’ubuhanzi, ubusanzwe igomba kuba ihuza abantu kurusha uko yabatanya.

Martin avuga ko by’umwihariko kuri we, kuririmba asubiramo indirimbo ya Rugamba Cyprien, kuyiga no kuguma ayisubiramo bimutera kumutekerezaho byihariye nk’umuntu warwanye intambara ikomeye yo gutsimbarara ku nganzo yimakaza urukundo n’amahoro mu bihe bitoroshye.

Muri ibyo bihe bitari byoroshye, hari hariho abandi bahanzi bakunzwe cyane banashyigikiwe n’abatari bacye bari barabaswe n’ivangura. Ati “Urugendo rwe nabwiwe rwanyigishije imbaraga zidasanzwe ziba mu mahitamo yacu.”

Kuri Mani Martin, wahitamo urukundo, wahitamo amahoro n’ubworoherane n’ubwo byaba bitari ibigezweho mu bandi benshi, wahitamo kandi kuba wowe no mu gihe abandi bavuga banakora ibinyuranyije n’abo kubera inyungu bwite.

Uyu muhanzi yavuze ko u Rwanda 'rutugendamo nirwo rurema ishusho y’u Rwanda rundi tugendamo ndetse n’urwo tugendana aho tujya hose ku isi’. Yungamo ati “U Rwanda wiyubatsemo muri wowe, ni rwo ruvamo imbaraga zubaka urwo ugendamo n’urwo ugendana”.


Indirimbo Rugamba Sipiriyani yanditse biragoye kumenya umubare wazo

Rugamba Olivier, imfura ya Rugamba Sipiriyani yigeze kubwira InyaRwanda ko bitoroshye kumenya umubare nyakuri w’indirimbo za Rugamba Sipiriyani ashingiye ku kuba yarishwe hari indirimbo yari yamaze kwandika, izindi yazifatiye amajwi ariko ngo ntizigeze zisohoka kugeza n’ubu.

Ati “Yishwe nawe atunguwe. Hari ku itariki 07 Mata ahagana saa tatu za mu gitondo. Yaratunguwe, hari izo yari yamaze gutegura zanditse Nk’iyo wumvise zimwe mu ndirimbo abaririmbyi baririmbaga ntizirasohoka ariko turateganya kuzisohora nitumara kwandika ibitero byose.”

Avuga ko zimwe mu ndirimbo zizwi za Rugamba Sipiriyani zigera kuri 300. Indirimbo zitigeze zisohoka zimwe bazihaye Korali Rugamba ndetse ngo mu minsi ishize baniyambaje Korali Christus Regnat iririmba indirimbo yitwa “Igipimo cy’urukundo”.

Amateka avunaguye ya Rugamba Sipiriyani

Rugamba Sipiriyani yavukiye mu yahoze ari Komine Karama, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, avuka mu mwaka w’1935. Yize amashuri ye mu Rwanda, mu Burundi ndetse no mu Bubiligi, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amateka.

Yize amashuri abanza muri Paruwasi ya Cyanika, ayisumbuye ayiga muri Seminari nto ya Kabgayi, akomereza muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Yaje kujya muri Kaminuza ya Bujumbura aharangiriza icyiciro cya mbere cy’amashuri makuru, nyuma abona kujya mu Bubiligi muri Kaminuza ya Luve aho yaje gukura impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amateka.

Rugamba yashakanye na Mukansanga Daphrose (wavutse mu 1944), bashakana mu mwaka w’1965. Uyu mugore wa Rugamba Sipiriyani ubusanzwe yari umwarimukazi mu mashuri abanza, avuka mu gace kamwe na Rugamba Sipiriyani bose babarizwaga muri Paruwasi ya Cyanika.

Uyu muhanzi kandi yanashinze itorero Amasimbi n’Amakombe riririmba indirimbo zisingiza Nyagasani ndetse zinigisha ku buzima busanzwe, kugeza n’ubu rikaba rigihimba indirimbo zifashishwa ahantu hanyuranye.

Yakoze imirimo itandukanye muri Leta, ariko mu myaka ye ya nyuma yaje gukurwa mu kazi igihe kitageze, kubera ko atihanganiraga akarengane ako ariko kose, akabyamagana abicishije mu nganzo ye.

Yaranzwe no gushishikariza Umunyarwanda kuba inyangamugayo no kugira indangagaciro nyazo zikwiriye u Rwanda. Ibi bigaragarira mu ndirimbo zirenga 400 yagiye ahimba zirimo “Ntumpeho”, “Inda nini”, “Jya umenya gusaza utanduranyije cyane”, “Agaca” n’izindi nyinshi.

Yapfuye azize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, akaba we na Mukansanga, umugore we, bari barabyaranye abana 10, muri Jenoside yakorewe abatutsi, bapfanye n’abana babo 6, ubu hasigaye abana bane. Ubu Rugamba yibukwa nk’umuntu wateje imbere ubuvanganzo nyarwanda ndetse akanafasha abakiri bato kumenya uko ururimi rwubakwa.

Si ibyo gusa, kuko Kiliziya Gatolika n’abandi bakristu yabasigiye ibihangano by’ indirimbo zisingiza Imana zirimo ubuhanga buhanitse. Indirimbo ze n’uyu munsi ntabwo zifatwa nk’indirimbo nziza gusa, ahubwo ubutumwa buzikubiyemo bufatwa nk’impanuro za none, ejo n’ahazaza ku bakuru n’abato.

Abahanzi Mani Martin, Nel Ngabo, Alyn Sano, Kenny Mirasano na Bukuru Christine baririmbye indirimbo 'Murumve twana twanjye' ya Rugamba Cyprien mu rwego rwo kumwunamira no guhesha ikuzo ibihangano bye
Uhereye ibumoso: Ruti Joel, Bukuru Christine, Nel Ngabo ndetse na Mani Martin ubwo baririmbaga basubiramo indirimbo ya Rugamba Cyprien

Abacuranzi bahuje imbaraga mu gucuranga zimwe mu ndirimbo zaririmbwe n'abahanzi mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi


Umunyamuziki Kenny Mirasano wize ku ishuri rya muzika rya Nyundo yaririmbye muri iyi ndirimbo ya Rugamba


Umuhazikazi Alyn Sano ubwo yafatanyaga na bagenzi be kuririmba indirimbo y'umunyabigwi Rugamba 

Umuhanzi Ruti Joel ari kumwe na Bukuru basubiramo indirimbo ya Rugamba

Mani Martin yatangaje ko guhuza imbaraga na bagenzi bagasubiramo indirimbo ya Rugamba bisobanuye ko atuye mu mitima y'abo

Umuhanzikazi Bukuru Christine ubwo yari muri BK Arena aririmbira abarenga ibihumbi bitanu bitabiriye #Kwibuka30 


Umuhanzi Nel Ngabo wo muri Kina Music afatanya na bagenzi be









KANDA HANO UREBE UKO ABAHANZI B'IKIRAGANO GISHYA BASUBIYEMO INDIRIMBO YA RUGAMBA
">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MURUMVE TWANA TWANJYE'

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND