RFL
Kigali

Byinshi kuri Kayabaga Umudepite wa Canada wasabiye ibihano Abajenosideri n'umwanzuro kuri FDLR

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:11/04/2024 15:31
0


Arielle Kayabaga w’imyaka 33, umudepite mu Nteko Ishingamategeko ya Canada, yasabye iki gihugu kwemeza FDLR nk’Umutwe w’Iterebwoba kandi kikareka gukomeza gucumubikira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.



Mu gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Arielle Kayabaga yagaragaje ko ibihugu bikomeye bitagakwiye gukomeza gushyigikira abayigizemo uruhare.

Ubwo yari mu Nteko yagize ati” Dukwiye kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside. Nk’uko Gen Romeo Dallaire aherutse kuvuga ko abenshi bagize Canada urugo rwabo, baridegembya nta ngaruka ibyo bakoze bibagiraho.”

Rtd Lt Gen Dallaire akaba yari Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu gihe cyan Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nyamara akaba yaragiye yaka ubufasha akabwimwa ariko mu mbaraga zari zihari akaba yararokoye Abatutsi benshi.

Arielle Kayabaga kandi yasabye ko Canada yakwinjira mu murongo wa bimwe mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakemeza FDLR nk’umutwe w’Iterabwoba ashingiye ku kuba igizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi kandi n’ubu bakaba bagikomeje ibi bikorwa mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Depite Arielle Kayabaga ni muntu ki?

Yavukiye murwa mukuru w’u Burundi, Bujumbura. Yaje kujyana n’umuryango we muri Canada ubwo yari afite imyaka 11 aho bari bahunze intambara.

Baje gutura muri Montreal mu gihe kitari gito mbere y'uko bimukira muri Ontario. Yasoreje icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu ishami rya politiki muri Carleton muri Ottawa mu mwaka wa 2013.

Mbere y'uko yinjira mu Nama Njyanama y’Umujyi wa London. Kayaga yabanje gukorera mu biro bishinzwe abinjira muri uyu mujyi.

Muri 2018 ni bwo yaje gutorerwa kuyinjiramo afite imyaka 27, aba umwirabukazi wa mbere ubikoze mu mateka y’uyu mujyi. Ibi byamuhaye ububasha bwo gutangira gufata imyanzuro ikomeye irimo n’ibirebana n’imari.

Muri 2021 mbere y'uko haba amatora y'abagize Inteko Ishinga Amategeko yatangaje ko na we ari mu baziyamamaza yaje kuyinjiramo nk’umurwanashyaka w’ishyaka rya Liberal.

Yaje gutsinda yinjira mu Nteko Ishinga Amategeko nk’umudepite wo mu Burengerazuba bwa London.

Itandukaniro hagati y’Inyeshyamba n’Umutwe w’Iterabwoba

Ubundi inyeshyamba ahanini usanga ari umutwe wabayeho ugamije impamvu z’impinduramatwara mu birebana n’ibitekerezo bishingiye kuri politiki.

Mu gihe umutwe w’iterabwoba nk'uko bivugwa uba ugamije ibikorwa by’ubwicanyi no guhohotera abasivili byose nubwo biba bifite aho bihuriye na politiki.

Usanga inyeshyamba ziba zihanganye na guverinoma yaba mu buryo bwo kurwana naho imitwe y’iterabwoba yibasira abaturage cyane ikabica, ikabashimuta n’ibindi bikorwa bijyana n'ibyo bitera abantu ubwoba.

Depite Kayabaga yasabye Canada ko yakwemeza FDLR nk'umutwe w'iterabwobaYavuze ko Canada ikwiye kumva ibyo Rtd Lt Gen Dallaire avuga ikareka gukomeza gucumbikira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe AbatutsiDepite Kayabaga ari mu bayobozi baturutse muri Canada bitabiye Women Delver i Kigali, aha yasuhuzanyaga na Perezida Kagame Aha Depite Kayabaga ari mu bakiriye abarimo Ambasaderi Mukantabana, Ambasaderi Higiro na Minisitiri Dr Abdallah Utumwatwishima ubwo bitabiraga Rwanda Youth Convention 2023 muri Canada






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND