Abayisilamu mu bice bitandukanye bashimiye Imana yabashoboje gusoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadan, bafatanya kwizihiza umusni wa Eid al Fitr mu buryo bw’isengesho.
Ku wa 10 Mata mu bice bitandukanye by'Isi
Abayisilamu bitabiye isengesho rusange rya Eid al Fitr bishimira umusozo
w’ukwezi kwa Ramadan.
Aha hari muri Moscow, Abayisilamu bitegura gutangira gusenga isengesho rya Eid al Fitr, hafi y’umusigiti mukuru wa Moscow.Ibihumbi by’Abanya-Albania bitabiye isengesho rya Eid al Fitr, aha bari bateraniye Skanderberg Square mu gace ka Tirana.Umwana w’umukobwa mutoya ahagaze rwagati mu bihumbi by’Abayisilamu bo mu Rwanda mu isengesho rya Eid al FitrUmwana w’umuhungu ahagaze rwagati mu bihumbi by’abamera Mana b’Abayisilamu, basengeye mu kibuga kigari cya Sir Ali Muslim Club muri Nairobi ho mu gihugu cya KenyaAbanya-Palestine bari mu bihe bitoroshye by’intambara bagize umwanya wo gusenga, aha hakaba ari mu matongo y’umusigiti wa al Farouk aha akaba ari muri Rafah ho mu majyepfo ya GazaMuri Brooklyn ho mu mujyi wa New York, Abanyamerika n’inshuti zabo b’Abayisilamu bakoreye isengesho rya Eid al Fitr ku musigiti wa Masjid At-TaqwaI Yeruzalemu, Eid al Fitr yizihijwe, uyu ni umwana muto afite kimwe mu bikinisho mu gihe ibihumbi by’Abayisilamu bari bitabiriye isengesho risoza ukwezi kwa Ramadan bikaba ari mu bihe Hamas ikomeje guhangana n’igihugu cya IsraelAbasangirangendo bo ku butaka bwa Zazzou muri Kaduna ho mu gihugu cya Nigeria nabo bizihije isozwa ry’ukwezi kwa Ramadan.Muri Yeruzalemu ho muri Israel, umubyeyi yishimana n’umwana we ahabereye isengesho rya Eid al Fitr hazwi nka Al Aqsa bamwe bahazi nka Temple MountAbabyeyi bari bagiye gushima Imana yabashoboje gusoza ukwezi kwa Ramadan mu RwandaAba-Shi’ites bishimiye isozwa ry’ukwezi kwa Ramadan bahurira Imam Ali Shrine mu mujyi mutagatifu wa Najaf ho muri IraqAba-Suni bifurizanya Eid al Fitr bishimira isozwa ry’ukwezi gutagatifu kwa Ramadan muri Mosul muri IraqUmwe mu babyeyi ashima Imana mu gace ka Jakarta, Indonesia mu isengesho rya Eid al Fitr ryabereye Sunda KelapaMu murwa mukuru wa Nigeria ibihumbi by’Abayisilamu bahuriye mu isengesho ryo gusoza Ramadan banaboneraho kwifurizanya no kwizihizanya umunsi wa Eid al FitrAbari bo muri Pakistan bari biteguye uyu munsi uyu yari yitera Henna mu gace ka KarachiMu bice bitandukanye bya Lagos muri Nigeria, Abayisilamu bahuriye mu isengesho rya Eid al FitrAbagabo n’abasore bitabiye isengesho rya Eid al Fitr ku musigiti wa Masjiid At Taqwa mu mujyi wa New YorkMufti w’u Rwanda, Hitimana Salim yasabiye u Rwanda ku bihe rugiye kwinjiramo birimo amatora ngo bizagende neza akomeze abarokotse Jenoside yakorewe AbatutsiKuri Stade ya Mogadishu muri Somalia hahuriye ibihumbi by’Abemera Mana b’Abayisilamu mu isengesho ryo kwizihiza Eid al FitrMuri Moscow ho mu Burusiya ibihumbi by’Abayisilamu bahuriye mu isengesho banaboneraho kwifiruzanya no kwizihizanya umunsi wa Eid al FitrKuri Stade ya Addis Ababa muri Ethiopia hahuriye Abayisilamu bizihiza gusoza ukwezi kwa RamadanUmusigiti Mukuru wa Sheikh Zayed muri Abu Dhabi ho mu Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu habereye isengeshoAbabyeyi abana muri Kaduna muri Nigeria bahuriye mu isengesho rya Eid al FitrAbanya-Egypt babyutse kare batangira kwishimira ko Imana yabashoboje gusoza ukwezi kwa RamadanAbabyeyi muri Palestine bagiye gusura imva zishyinguyemo imibiri y'ababo bamaze iminsi bagwa mu ntambara bahanganyemo na IsraelAbana nabo bitabiye isengesho rya Eid al Fitr muri Nairobi ho muri Kenya bishimira Imana yabashoboje gusoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadan
TANGA IGITECYEREZO