RFL
Kigali

Ni Habyarimana warizanye: Inkomoko y'ijambo "Interahamwe"

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:10/04/2024 18:56
0


Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cya CNLG cy'Ubushakashatsi n'Ububiko Shakiro, Dr Gasanabo Jean Damascène, yasobanuye ko ijambo "Interahamwe" ryazanwe na Perezida Habyarimana, akomoza no ku ikoreshwa ry'urubyiruko mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Mu kiganiro yagiranye n'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, Dr Gasanabo Jean Damascène yasobanuye ko ijambo Interahamwe ryazanwe na Perezida Habyarimana ashaka kuvuga 'abantu bashyize hamwe.'

Ubwo yabisobanuraga yagize ati: "Iryo jambo, ni Habyarimana warizanye, Interahamwe mbese abantu bashyize hamwe. Ubundi, iyo abantu bashyize hamwe haba hari impamvu, ni ukuvuga ngo dushyize hamwe kugira ngo tugere kuri iki ngiki. Dukore iki dufatanyije kugira ngo tugere ahantu twiyemeje."

Yasobanuye ko ubwo Habyarimana yashyiragaho interahamwe, yari afite umugambi wo kumara Abatutsi, ari na cyo cyakozwe. Yongeyeho ko ijambo ubwaryo ritari ribi, ahubwo ibikorwa ryakoreshejwemo ari byo bibi.

Ati: "Interahamwe rero amaze kuzishyiraho afatanije n'abayobozi be, bahera mu rubyiruko. Urubyiruko buriya bumva vuba, noneho cyane iyo nta kazi bafite, umuyobozi aravuze dukurikire. Nta n'ubwo batekereza, ntabwo bibaza, oya. Abajyanye mu bintu bibi, ariko bo ntabwo babona ko ari bibi kuko byavuzwe na wa wundi w'umuyobozi kandi bemera."

Dr Gasanabo yasobanuye ko impamvu byafashe intera ikomeye ari uko byavuye mu buyobozi bukuru kandi bafata nk'icyitegererezo cyabo, ababwiye icyo bagomba gukora baragikora kuko nta n'ikindi bakoraga.

Ati: "Ni ukuvuga ngo rero, iyo abenshi bafashe uwo mujyo bakajya muri uwo mugambi nyine, bose barakurikira kandi bakurikira badatekereje n'ingaruka zawo."


Umushakashatsi Dr Gasanabo Jean Damascéne yasobanuye inkomoko y'interahamwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND