Umusesenguzi akaba n’umwe mu bashyize itafari mu guteza imbere umupira w’amaguru, Munyakazi Sadate, yatangaje ko ibihe bitatu by’intsinzi Rayon Sports yagize byamwongereye icyizere cy’ubuzima nk’uwarokotse, byanamuhaye imbaraga zo kuba yaratangiye kwandika igitabo kigaruka ku rugendo rwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatusi n'ubuzima bu
Munyakazi
‘Inshuti y’urubyiruko’ arazwi cyane cyane ku rubuga rwa Twitter aho atambutsa
ibitekerezo bye bwite. Aherutse kwandikira Perezida Kagame amushimira aho
agejeje u Rwanda, ariko kandi amusaba gukomeza gusigasira umutekano w’u Rwanda,
kugirango abasize bakoze Jenoside batazabona aho kumenera.
Hari aho
yanditse agira ati “Ati “Igihe nabahaga igikumwe cyanjye [Mu matora], nari
mbahaye ububasha bwo kunyobora, kundinda no kunteza imbere. Ndagusabye
muturinde imigambi y’umwanzi warundanyije ibitwaro n’Ingabo zo kuturimbura,
…ariko kandi mu murage wawe, watugaragarije ko tugomba kubikorera iyo, ahari
ubutaka buhagije, mbona igihe kigeze.”
Ni umugabo
w’abana batanu. Inyandiko zimuvugaho zigaragaza ko yavukiye mu Karere ka Nyanza
i Busoro mu Majyepfo y’u Rwanda, kandi ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka 13 y’amavuko; Se, nyina na mushiki we baricwa.
Yakuriye mu
muryango w’Abakristo, ariko nyuma yaje guhindura idini yinjira muri Islam.
Asanzwe ari rwiyemezamirimo mu bwubatsi wanashinze kompanyi yise Karame Rwanda,
ndetse yayoboye ikipe ya Rayon Sports kuva muri Nyakanya 2019 kugeza muri Nzeri
2020.
Binyuze muri
iriya kompanyi yashinze, aherutse gufasha umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa
Ibrahim gukora indirimbo ‘Amateka’ mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30
Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yayikoreye mu Karere ka Kamonyi aho yarokokeye.
Iyi ndirimbo
Cyusa yayanditse ubwo yari mu Bwongereza yagiye gutaramira Abanyarwanda
n’inshuti z’u Rwanda.
InyaRwanda yagiranye na Munyakazi
ikiganiro cyibanze ku myaka 30 ishize mu rugendo rw’icyizere, ubutumwa ku rubyiruko
no kwandika igitabo
Igisobanuro cy’imyaka 30 ishize
atangiye abonye ubuzima
Munyakazi
yavuze ko imyaka 30 ishize irimo isomo rikomeye kuri we, kandi ryatangaga
icyizere. Kuko mu gihe cya Jenoside, ryari icuraburindi, ariko icyizere
cy'umucyo cyatangiye gututumba ubwo Ingabo zari iza RPA zahagarukaga
zigahagarika Jenoside.
Asobanura ko Ingabo zari iza RPA zakoze igitangaza mu gihe cy'iminsi 100 babasha guhagarika Jenoside. Ubuzima bwe abukubira mu byiciro bitatu.
Icyiciro cya mbere ni 'iryo
curaburindi abanyarwanda twari turimo, igihe habaga Jenoside yakorerwaga abatutsi,
aho mu by'ukuri nta cyizere nta gito cy'ubuzima umuntu yari afite kuko ibintu
byose byasaga naho bihindutse umuyonga'.
Igice cya
kabiri ni ukurokorwa n'Ingabo zari iza RPA. Ni icyiciro avuga ko cyatutumbagamo
icyizere, urumuri rutangiye kwaka, ariko harimo ibibazo by'urumuri, aho abantu
barokotse bari bakeneye gutangira kwiyubaka, buri wese yibaza uko azabaho.
Ni ibintu byari biremereye buri wese nubwo bwari ubuzima busharira ariko abantu bari bariho. Igice cya gatatu, ni igihe yatangiye kwiyubaka no kwiteza imbere.
Ibi byose
byari bishingiye ku kureba abarokotse mu rwego rwo kubagarurira icyizere no
kubabwira guharanira kusa ikivi. Ati "Igice cya Gatatu, ni ukubaho no
guharanira kwiteza imbere kandi tukabaho neza."
Munyakazi
avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye afite imyaka 13 y'amavuko, kandi
ko ibyabanje mbere bijyanye no kubavangura ibyibuka nk'ibyabaye ejo.
Yibuka ko
muri icyo gihe, bagiye bavangurwa mu ishuri, kandi buri wese yari afite ifishe
ivuga ubwoko bwe. Ubwo ingabo zari iza RPA ziteguraga kubohora Abanyarwanda,
hari abatangiye kwicwa bashinjwa kuba ibyitso. Ndetse byaravugwaga cyane kuri
Radio.
Munyakazi avuga ko bitewe n'ibihe yanyuzemo na bagenzi be, byari bigoye kubona icyizere cy'ubuzima no gushaka gukurikira inzozi ze.
Asobanura ko
Jenoside itegurwa yashyize ubwoba mu miryango myinshi, ku buryo iyo yatahaga mu
rugo yasangaga ababyeyi be bafite ubwoba ariko ntibamubwire impamvu, bakamubwira gukomeza gukora imirimo.
Yatanze
urugero, avuga ko ubwo indege ya Habyarimana yahanurwaga, umukozi w'iwabo
akabibabwira, Nyina yahise avuga ati 'turashize'.
Munyakazi
ati "Uwo mwuka wo mu rugo nakubwiraga utaratangaga icyizere ni nk'aho
ababyeyi bahise batwerurira y'uko hagiye kuba ibintu bibi kurushaho. Iwacu mu
miryango icyizere cyari gike."
Ibyo gukunda umupira w'amaguru si
ibya vuba
Munyakazi
yavuze ko mbere ya Jenoside, mu gihe cy'amashuri abanyeshuri bahuriraga mu
kibuga bagakina, kenshi ugasanga barakinira mu kibuga ari amakipe menshi.
Yakuze
agerageza gukina umupira w'amaguru, ariko uyu mukino ntiwatejwe imbere cyane
ahanini bitewe n'ivangura nubwo ritari 'rinini cyane'.
Ati
"Ntabwo wasangaga muri karitsiye dushobora gukina ngo iyi ni ikipe
y'Abatutsi, iyi ni ikipe y'Abahutu, Oya! Wasanga dukina nk'abana."
Ariko uko yagiye akura, yumvise ko hari amakipe yari ashingiye ku moko no ku turere aho 'wasangaga abantu bamwe bashaka kubyinjiza muri Sports ku buryo mu makipe usanga harimo amacakubiri'.
Ati "Ariko muri rusange muri Politiki ya
siporo wabonaga ko abantu bari gushyiramo ako kantu k'amacakubiri."
Hakoreshejwe izihe mbaraga kugirango
abantu bongere gusubira muri Stade?
Amateka
agaragaza ko kuri sitade zinyuranye zo mu Rwanda, ari hamwe mu hantu habereye ibikorwa
byo gutoteza Abatutsi.
Ubwo Ingabo
zari iza RPA zari zimaze gutangiza gahunda yo kubohora u Rwanda, hari abatutsi
biswe ibyitso barafungwa mu bihe bitandukanye, bamwe baricwa, abandi baratotezwa
kuva mu 1990 banicishwa inzara.
Kuri Munyakazi 'Sitade zabaye ikimenyetso 'cy'amacakubiri cyangwa ryatoteza ryakorerwaga umututsi kandi noneho bigakorerwa ahantu hagari'.
Nyuma ya
Jenoside yakorewe Abatutsi, habaye imikino inyuranye yafashije mu kongera
guhuza Abanyarwanda barenga iby'amako.
Umukino wa
mbere wabaye wahuje Rayon Sports na Kiyovu Sports. Munyakazi ati
"Ni hamwe mu hantu hahuje abanyarwanda bose, yaba uwari urokotse Jenoside
yakorerwaga Abatutsi, yaba abayigiragamo uruhare, yaba abari batahutse bavuye
hanze y'u Rwanda n'abandi bantu."
Akomeza ati
"Abantu bahurizwa muri Sitade n'ibyishimo byo kureba umupira. Ndetse
baza ntawe ushyizweho agahato cyangwa uhamagawe na Leta...Bicaye muri Sitade
bahurira ku kureba umupira..."
Kongera kwiyubaka kwe Rayon Sports
yabigizemo uruhare:
Munyakazi
yavuze ko mu 2019 ajya kuyobora Rayon Sports 'Igihugu cyari kimaze kugera ku
rwego rushimishije' mu rwego rw'ubumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda ndetse no
kwiyubaka, yaba ku gihugu no ku muntu ku giti cye.
Avuga ko
umwanya yabonye wo kuyobora Rayon Sports watumye atanga umusanzu we mu kubaka
"Igihugu no gukomeza mu murongo Igihugu cyari kimaze gushyiraho wo kwiteza
imbere, wo kubana, wo kwiyunga, wo kubabarira abantu bagize nabi, batwiciye
abantu. Wari umwanya wo kongera gutanga umusanzu wanjye ku gihugu cyanjye'.
Ibihe bitatu bya Rayon Sports byamwubatse
Munyakazi
avuga ko kuyobora Rayon Sports ari kimwe mu bintu azahora azirikana mu buzima
bwe. Kuko ayifiteho urwibutso rudasaza.
Yavuze ko
Rayon Sports ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari ikomeye cyane, ku
buryo yatsindaga amakipe cyane. Yibuka ko iyi kipe yigeze gutsinda ikipe Al
Hilal yo muri Sudani mu mikino Nyafurika, bitegura kuzajya muri Kenya.
Munyakazi
anavuga ko Rayon Sports yarimo abakinnyi bakomeye nk'abarimo 'Tanganyika'
bamamaye cyane. Ibindi yibuka ni igihe Rayon Sports yajyaga muri Zanzibar
ikazana igikombe cya Cecafa.
Asobanura ko ari nk'ibitangaza, kuko bitumvikanaga ukuntu ikipe yo mu gihugu cyari kivuye muri Jenoside yabashije kwegukana igikombe.
Ati
"Nicyo gihe navuga ko cyampaye icyizere cy'ubuzima, ndetse n'uko igihugu
gishobora gutera imbere kigakomera kurushaho."
"Niba tugenda
tugahiga amahanga tuvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho Igihugu cyari cyasenyutse
kugera hasi hashoboka, nabonye ko byose bishoboka."
Munyakazi
yavuze ko yongeye gukorwa ku mutima n'igihe Rayon Sports yajyaga itsinda APR FC
ibitego biri hagati ya bine na bitanu. Ati " Biriya nabyo biba ari ibihe
bigukora ku mutima ukumva y'uko koko byose bishoboka."
Yatangiye kwandika igitabo ku
byaranze ubuzima bwe
Munyakazi
yatangaje ko yatangiye urugendo rutoroshye rwo gukubira ubuzima bwe mu gitabo
atekereza ko azamurika mu myaka iri imbere.
Ni urugendo
avuga ko yatangiye mu rwego rwo kubika amateka ye no kuyasangiza abandi,
birenge ibyo yagiye agarukaho mu bitangazamakuru n'ahandi.
Ati
"Nibyo! Numva mfite uwo mukoro wo kwandika igitabo kugirango aya mateka
tubona uyu munsi no myaka igihumbi abazaba bariho bazayabone. Bizakorwa binyuze
mu nzira nyinshi..."
Yavuze ko
urugendo yatangiye rwo kwandika akwiye kurujyanamo n'abandi bafite ubushake
n'umuhate wo kubika amateka ya Jenoside u Rwanda rwanyuzemo.
Munyakazi
avuga ko nubwo atorohewe 'ariko numva nzabikora'. Hashize igihe atangiye
kwandika iki gitabo, ariko bitewe n'akazi n'inshingano ntarabasha
gushyira ku murongo neza iki gitabo gikubiyemo 'ibyo nabonye kugirango n'abandi
bazabyigireho'
Kuri Paji ya
mbere y'iki gitabo 'ni Sadate utekereza u Rwanda rw'abakurambere bavuye ku
gasozi ka Gasabo bakagera ku muhanda ugana kuri Plateau bakavuga bati
ni Kigali'.
Muri iki
gitabo kandi ni 'Sadate ubona u Rwanda rwaguka, rugeze mu nduga ruraguka'
akibaza imbaraga zidasanzwe zakoreshejwe.
Avuga ko akiri gutekereza kuri 'Cover' y'iki gitabo niba izashingira ku buzima bwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se ku bakurambere b'intwari bitangiye u Rwanda.
Munyakazi Sadate yatangaje ko Rayon Sports yamugaruriye icyizere cy'ubuzima, byanamuhaye imbaraga zo kuba yaratangiye kwandika igitabo ku buzima bwe
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA SADATE MUNYAKAZI
TANGA IGITECYEREZO