Umuhanzi akaba n'Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanzi mu Rwanda, Tuyisenge Intore, yatangaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abahanzi bari bafite umukoro ukomeye wo gukora ibihangano by'isanamitima n'ihumure bahinyuza abijanditse mu mugambi wa Jenoside.
Tuyisenge
yabwiye InyaRwanda ko hari abahanzi bakoresheje inganzo mu kubiba urwango,
bityo ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abahanzi bari bafite umukoro wo kongera kwigarurira
icyizere cy'abantu binyuze mu bihangano by'isanamitima.
Ati "Abahanzi twari dufite umukoro ukomeye. Kuko hari abahanzi bagenzi bacu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kubera ibihangano bakoze byagiye bibiba inzangano, byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, (rero) twari dufite umukoro wo kugira ngo tugaragaze indi sura itandukanye n'iyo Abanyarwanda batubonagamo, tunashimira ko hari urundi rubyiruko rw'abahanzi bagize uruhare mu kubohora iki gihugu."
Tuyisenge
yavuze ko muri uru rugendo, abahanzi batakoze ibihangano gusa, ahubwo
banitabiriye ibikorwa birimo gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi,
kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi batanze 'Mutuelle de
Sante' ndetse bakora n'ibindi bikorwa.
Uyu muyobozi
akaba n'umuhanzi, agaragaza ko n'ubwo abahanzi bari mu byiciro bitandukanye
by'ubuzima, binyuze mu itorero ry'Igihugu bigishijwe amateka y'u Rwanda ndetse
n'indangagaciro zikwiriye kubaranga.
Tuyisenge
avuga ko ibi byafashije kumenya amateka ya nyayo. Asobanura ko mu myaka 30
ishize, abahanzi bagize uruhare rukomeye mu isanamitima binyuze mu bihangano
bagiye bashyira hanze.
Ati "Mu myaka 30 ishize abahanzi bagize uruhare rukomeye mu isanamitima ku banyarwanda, aho hakozwe ibihangano byinshi bitandukanye yaba imivugo, indirimbo, amakinamico ndetse na Cinema bigaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi."
Ati "Mu
myaka 30 ishize abahanzi bagize uruhare rukomeye mu isanamitima ku banyarwanda,
aho hakozwe ibihangano byinshi bitandukanye yaba imivugo, indirimbo,
amakinamico ndetse na Cinema bigaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse
n'amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi."
Tuyisenge
yatangaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abahanzi bari bafite umukoro
ukomeye
Tuyisenge
yavuze ko uretse gukora indirimbo z’isanamitima, bafashije n’abarokotse Jenoside
TANGA IGITECYEREZO