Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi batandukanye, yatangaje ko ivangura ryari mu Inganda Ndangamuco mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ryasubije inyuma ubuhanzi, ariko bwongeye kwiyubaka nyuma y’uko Ingabo zari iza RPA zibohoye u Rwanda n’Abanyarwanda.
Yabigarutseho
mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, aho yavuze ko mbere ya Jenoside yakorewe
Abatutsi, ubuhanzi butari ku rwego rushimishije ahanini bitewe n'ivangura ryarimo,
aho bamwe inganzo yabo yagiye ipfukiranwa bitewe no kubazwa ubwoko bwabo.
Muyoboke
yavuze ko abahanzi bahoraga ku nkeke, bigatuma batabasha kugaragaza ibibarimo.
Ati "...Duhere mu myaka ya mbere y'1994, aho wasangaga imyidagaduro,
wabonaga ko iri hasi nayo ntiyaburagamo ivangura, ntiyaburagamo ku kubaza uwo
uriwe niba ugiye kuririmba ahantu. Kenshi abahanzi byarabagoraga nabo ubwabo.
Kuko bahoraga bari ku nkeke y'ubwoko bw'abo, uwo ariwe cyangwa n'aho
avuka."
Muyoboke
usanzwe ari Umuyobozi wa Decent Entertainment, yavuze ko nyuma ya Jenoside
yakorewe Abatutsi, abahanzi bashyize hamwe bitewe na Leta y'ubumwe bakora indirimbo
zamagana Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bisunze inganzo yabo baririmbye
amahoro n'urukundo.
Ati
"Yaba ari ukora imivugo, yaba ari ukora ikinamico, ubona y'uko abahanzi
batasigaye inyuma kugirango nabo batange umusanzu muri iyi myaka 30
ishize."
Yavuze ko
muri iyi myaka 30 ishize, uruhare rw'abahanzi mu kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda
rwigaragaza cyane ko ari ijwi rigera kure.
Muyoboke
yavuze ko hari ibihangano byinshi by'abahanzi bigaruka ku bumwe, indirimbo zisana
imitima kandi zitsa 'ku bumwe butari buriho mu myaka myishi iki gihugu
cyabayeho'. Akomeza ati "Aho usanga abahanzi nabo bitabira ibikorwa byo
kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi."
Yagaragaje
ko muri iyi myaka 30 ishize, abahanzi bunze ubumwe, kandi binagaragarira mu
ndirimbo zo kwibuka bagiye bahuriramo n'abandi bahanzi.
Muri iki
kiganiro, Muyoboke yavuze ko abahanzi mu myaka 30 ishize, bakoze ibikorwa
binyuranye birimo gusura no kuremera abarokotse Jenoside. Asobanura ko ibi
bigaragaza ubumwe bw'abahanzi, no kwerekana ko bumva neza umurongo wa Leta
y'ubumwe.
Kuri
Muyoboke, buri muhanzi wese akwiye gukoresha ijwi rye mu kwamagana abahakana
bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati "Reka twereke Isi ko ibyo
bavuga ari ukubeshya [Abahakana Jenoside], kuko dufite igihugu cyiza, dufite
igihugu kizamo abanyamahanga benshi bagisura, ariko abanyamahanga sibo batuvugira,
nitwe twabyivugira..."
Yavuze ko
muri ibi bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhanzi akwiye kurangwa
n'ibikorwa byo kuba hafi abarokotse Jenoside no kubahumuriza binyuze mu bihangano
n'ubutumwa bw'ihumure.
Muyoboke
yagaye kandi abahanzi bigira ba ntibindeba mu gihe cyo Kwibuka, avuga ko buri
munyarwanda afite inshingano zo Kwibuka.
Yavuze ko
urubyiruko arizo ngufu z’Igihugu, bityo bafite n’uruhare runini mu kwamagana
abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Urubyiruko
nizo ngufu z'Igihugu. Ibi bihe turimo ni ibihe byo kwitwararika, ni ibihe byo
kwiga amateka yacu ndetse tunarwanya ba bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga
bangisha cyangwa babwira urundi rubyiruko rutari mu gihugu ndetse n'abanyamahanga,
kuko nimwe mukoresha izi mbuga nkoranyambaga, mubereka ibyiza muri iyi
myaka 30 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi kugirango dukomeze
twiyubakira igihugu cyacu."
Muyoboke
Alex yagaragaje ko ivangura ryari mu buhanzi mbere ya Jenoside ryabukomye mu
nkokora
Muyoboke
yavuze ko nyuma ya Jenoside, ubuhanzi bwongeye kwiyubaka kandi ntibwasigaye
inyuma muri iyi myaka 30 ishize
Muyoboke
yagaragaje ko mu myaka 30 ishize, ubuhanzi bwagize uruhare rukomeye mu kubaka u
Rwanda
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUYOBOKE ALEX
TANGA IGITECYEREZO